Check out the new design

Qurani Kərimin mənaca tərcüməsi - Kinyarvanda dilinə tərcümə - Ruvanda Müsəlmanları Cəmiyyəti * - Tərcumənin mündəricatı

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Mənaların tərcüməsi Surə: Sad   Ayə:
وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Nuko ku bw’impuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nka wo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge.
Ərəbcə təfsirlər:
وَخُذۡ بِيَدِكَ ضِغۡثٗا فَٱضۡرِب بِّهِۦ وَلَا تَحۡنَثۡۗ إِنَّا وَجَدۡنَٰهُ صَابِرٗاۚ نِّعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٞ
Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe),[1] kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah).
[1] Mu gihe cy’uburwayi bwa Ayubu, umugore we yaramukoshereje nuko arahirira kuzamukubita inkoni ijana nakira, maze Allah ategeka Ayubu gusohoza indahiro ye afata umuba w’udushari ijana akatumukubitisha icyarimwe inshuro imwe gusa.
Ərəbcə təfsirlər:
وَٱذۡكُرۡ عِبَٰدَنَآ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ أُوْلِي ٱلۡأَيۡدِي وَٱلۡأَبۡصَٰرِ
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini).
Ərəbcə təfsirlər:
إِنَّآ أَخۡلَصۡنَٰهُم بِخَالِصَةٖ ذِكۡرَى ٱلدَّارِ
Mu by’ukuri twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka.
Ərəbcə təfsirlər:
وَإِنَّهُمۡ عِندَنَا لَمِنَ ٱلۡمُصۡطَفَيۡنَ ٱلۡأَخۡيَارِ
Kandi rwose imbere yacu bari mu ntoranywa, mu beza kurusha abandi.
Ərəbcə təfsirlər:
وَٱذۡكُرۡ إِسۡمَٰعِيلَ وَٱلۡيَسَعَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ وَكُلّٞ مِّنَ ٱلۡأَخۡيَارِ
Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari mu beza kurusha abandi.
Ərəbcə təfsirlər:
هَٰذَا ذِكۡرٞۚ وَإِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ لَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagira igarukiro ryiza;
Ərəbcə təfsirlər:
جَنَّٰتِ عَدۡنٖ مُّفَتَّحَةٗ لَّهُمُ ٱلۡأَبۡوَٰبُ
Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo;
Ərəbcə təfsirlər:
مُتَّكِـِٔينَ فِيهَا يَدۡعُونَ فِيهَا بِفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ وَشَرَابٖ
Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa.
Ərəbcə təfsirlər:
۞ وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ أَتۡرَابٌ
Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano.
Ərəbcə təfsirlər:
هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِيَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ
Ibyo ni byo (bihembo) mwasezeranyijwe ku munsi w’ibarura.
Ərəbcə təfsirlər:
إِنَّ هَٰذَا لَرِزۡقُنَا مَا لَهُۥ مِن نَّفَادٍ
Mu by’ukuri ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira.
Ərəbcə təfsirlər:
هَٰذَاۚ وَإِنَّ لِلطَّٰغِينَ لَشَرَّ مَـَٔابٖ
Ibyo (ni byo bizagororerwa abemeramana). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi;
Ərəbcə təfsirlər:
جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَا فَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Jahanamu bazahiramo. Mbega ubuturo bubi!
Ərəbcə təfsirlər:
هَٰذَا فَلۡيَذُوقُوهُ حَمِيمٞ وَغَسَّاقٞ
Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabyumve; ni amazi yatuye n’amashyira.
Ərəbcə təfsirlər:
وَءَاخَرُ مِن شَكۡلِهِۦٓ أَزۡوَٰجٌ
N’ibindi (bihano) bimeze nka byo by’ingeri nyinshi.
Ərəbcə təfsirlər:
هَٰذَا فَوۡجٞ مُّقۡتَحِمٞ مَّعَكُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِهِمۡۚ إِنَّهُمۡ صَالُواْ ٱلنَّارِ
(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.”
Ərəbcə təfsirlər:
قَالُواْ بَلۡ أَنتُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِكُمۡۖ أَنتُمۡ قَدَّمۡتُمُوهُ لَنَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ
(Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.”
Ərəbcə təfsirlər:
قَالُواْ رَبَّنَا مَن قَدَّمَ لَنَا هَٰذَا فَزِدۡهُ عَذَابٗا ضِعۡفٗا فِي ٱلنَّارِ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri.”
Ərəbcə təfsirlər:
 
Mənaların tərcüməsi Surə: Sad
Surələrin mündəricatı Səhifənin rəqəmi
 
Qurani Kərimin mənaca tərcüməsi - Kinyarvanda dilinə tərcümə - Ruvanda Müsəlmanları Cəmiyyəti - Tərcumənin mündəricatı

Ruvanda Müsəlmanları Cəmiyyətindən.

Bağlamaq