Check out the new design

Übersetzung der Bedeutungen von dem heiligen Quran - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda * - Übersetzungen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Übersetzung der Bedeutungen Surah / Kapitel: Al-Baqarah   Vers:
۞ لَّيۡسَ ٱلۡبِرَّ أَن تُوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ قِبَلَ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَلَٰكِنَّ ٱلۡبِرَّ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلۡكِتَٰبِ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ وَءَاتَى ٱلۡمَالَ عَلَىٰ حُبِّهِۦ ذَوِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينَ وَٱبۡنَ ٱلسَّبِيلِ وَٱلسَّآئِلِينَ وَفِي ٱلرِّقَابِ وَأَقَامَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَى ٱلزَّكَوٰةَ وَٱلۡمُوفُونَ بِعَهۡدِهِمۡ إِذَا عَٰهَدُواْۖ وَٱلصَّٰبِرِينَ فِي ٱلۡبَأۡسَآءِ وَٱلضَّرَّآءِ وَحِينَ ٱلۡبَأۡسِۗ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ صَدَقُواْۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُتَّقُونَ
Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musali); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi; akanatanga umutungo we mu nzira nziza kandi na we awukunze, afasha abo bafitanye isano, imfubyi, abakene, abari ku rugendo (bashiriwe) n’abasaba gufashwa, akabohoza abacakara, agahozaho iswala[1] (anazitunganya uko bikwiye), agatanga amaturo; abuzuza isezerano ryabo igihe basezeranye, abihanganira ubukene, uburwayi ndetse n’igihe urugamba rwakomeye. Abo ni bo bemeye by’ukuri, kandi ni na bo batinyamana (bya nyabyo).
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Arabische Interpretationen von dem heiligen Quran:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُتِبَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡقِصَاصُ فِي ٱلۡقَتۡلَىۖ ٱلۡحُرُّ بِٱلۡحُرِّ وَٱلۡعَبۡدُ بِٱلۡعَبۡدِ وَٱلۡأُنثَىٰ بِٱلۡأُنثَىٰۚ فَمَنۡ عُفِيَ لَهُۥ مِنۡ أَخِيهِ شَيۡءٞ فَٱتِّبَاعُۢ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَأَدَآءٌ إِلَيۡهِ بِإِحۡسَٰنٖۗ ذَٰلِكَ تَخۡفِيفٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَرَحۡمَةٞۗ فَمَنِ ٱعۡتَدَىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَلَهُۥ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Mwategetswe guhorera abishwe; [1] uwigenga agahorerwa uwigenga, umucakara agahorerwa umucakara n’umuntu w’igitsina gore agahorerwa undi w’igitsina gore. Ariko uwagira icyo ababarirwaho n’umuvandimwe we,[2] (uwiciwe) azayikurikirane mu buryo bwiza, kandi (uwishe) na we azayitange ku neza. Uko ni ukoroherezwa n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Uzarengera nyuma y’ibyo (agahora nyuma yo gutanga imbabazi no kwakira impozamarira), azahanishwa ibihano bibabaza.
[1] Guhora muri Isilamu (Qiswaasw) bisobanura guhanisha umuntu igihano gisa kandi kinahwanye n’ubugome yakoreye undi, hakurikijwe amategeko ya Isilamu, kandi bikanyura mu nzira y’ubutabera.
[2] Uyu murongo uragaragaza ko hari ubwo hagati mu bantu habaho icyaha cyo kwica ubusanzwe igihano cyacyo ari uko uwishe nawe yicwa mu buryo yishemo, ariko hari ubwo habaho gutanga imbabazi ku wishe, icyo gihe rero iyo uhagarariye uwishwe ababariye uwishe ntiyihorere ahubwo akaka impozamarira, azazikurikirane ku neza, n’usabwa kuzishyura azitange mu buryo bwiza. Ikindi uyu murongo uratugaragariza ko Allah yise uwishe umuvandimwe w’uwishwe mu kwemera, bigaragaza ko icyaha gikuru icyo ari cyo cyose kitari ibangikanyamana muri Isilamu, kitagira uwagikoze umuhakanyi.
Arabische Interpretationen von dem heiligen Quran:
وَلَكُمۡ فِي ٱلۡقِصَاصِ حَيَوٰةٞ يَٰٓأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
Kandi yemwe abafite ubwenge, kubahiriza itegeko ryo guhora, bibaha ubuzima (ubuzima burabungabungwa bikanatuma abantu batinya kwica). Ibyo ni ukugira ngo mugandukire (Allah).
Arabische Interpretationen von dem heiligen Quran:
كُتِبَ عَلَيۡكُمۡ إِذَا حَضَرَ أَحَدَكُمُ ٱلۡمَوۡتُ إِن تَرَكَ خَيۡرًا ٱلۡوَصِيَّةُ لِلۡوَٰلِدَيۡنِ وَٱلۡأَقۡرَبِينَ بِٱلۡمَعۡرُوفِۖ حَقًّا عَلَى ٱلۡمُتَّقِينَ
Mwategetswe ko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite, ajye atanga irage ku babyeyi[1] no ku bo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza. (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah).
[1] Uyu murongo utegeka ugiye gupfa gutanga irage ku babyeyi, wahishuwe mbere y’indi mirongo yo muri Qur’ani igena ibijyanye n’izungura. Nyuma y’aho imirongo y’izungura ihishuriwe yasimbuye itegeko ry’irage ku babyeyi n’abandi bagenerwa umugabane mu izungura, ariko irage risigaraho ku bafitanye isano n’uwatanze irage batagenewe umugabane mu izungura.
Arabische Interpretationen von dem heiligen Quran:
فَمَنۢ بَدَّلَهُۥ بَعۡدَ مَا سَمِعَهُۥ فَإِنَّمَآ إِثۡمُهُۥ عَلَى ٱلَّذِينَ يُبَدِّلُونَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
N’uzarihindura (irage) nyuma yo kuryumva, rwose icyaha kizaba ku barihindura. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi wa byose.
Arabische Interpretationen von dem heiligen Quran:
 
Übersetzung der Bedeutungen Surah / Kapitel: Al-Baqarah
Suren/ Kapiteln Liste Nummer der Seite
 
Übersetzung der Bedeutungen von dem heiligen Quran - Kirundi-Übersetzung - Verein der Muslime in Ruanda - Übersetzungen

Herausgegeben von dem Verein der Muslime in Ruanda.

Schließen