Check out the new design

Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda * - Teburin Bayani kan wasu Fassarori

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Fassarar Ma'anoni Sura: Yusuf   Aya:
وَمَا تَسۡـَٔلُهُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose.
Tafsiran larabci:
وَكَأَيِّن مِّنۡ ءَايَةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ يَمُرُّونَ عَلَيۡهَا وَهُمۡ عَنۡهَا مُعۡرِضُونَ
Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza?
Tafsiran larabci:
وَمَا يُؤۡمِنُ أَكۡثَرُهُم بِٱللَّهِ إِلَّا وَهُم مُّشۡرِكُونَ
Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije.
Tafsiran larabci:
أَفَأَمِنُوٓاْ أَن تَأۡتِيَهُمۡ غَٰشِيَةٞ مِّنۡ عَذَابِ ٱللَّهِ أَوۡ تَأۡتِيَهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi?
Tafsiran larabci:
قُلۡ هَٰذِهِۦ سَبِيلِيٓ أَدۡعُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِۚ عَلَىٰ بَصِيرَةٍ أَنَا۠ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِيۖ وَسُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.”
Tafsiran larabci:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ إِلَّا رِجَالٗا نُّوحِيٓ إِلَيۡهِم مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡقُرَىٰٓۗ أَفَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۗ وَلَدَارُ ٱلۡأٓخِرَةِ خَيۡرٞ لِّلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi bagandukiraga Allah. Ese nta bwenge mugira?
Tafsiran larabci:
حَتَّىٰٓ إِذَا ٱسۡتَيۡـَٔسَ ٱلرُّسُلُ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ قَدۡ كُذِبُواْ جَآءَهُمۡ نَصۡرُنَا فَنُجِّيَ مَن نَّشَآءُۖ وَلَا يُرَدُّ بَأۡسُنَا عَنِ ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
(Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’Intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo Ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi.
Tafsiran larabci:
لَقَدۡ كَانَ فِي قَصَصِهِمۡ عِبۡرَةٞ لِّأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِۗ مَا كَانَ حَدِيثٗا يُفۡتَرَىٰ وَلَٰكِن تَصۡدِيقَ ٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَتَفۡصِيلَ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikanasobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah).
Tafsiran larabci:
 
Fassarar Ma'anoni Sura: Yusuf
Teburin Jerin Sunayen Surori Lambar shafi
 
Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda - Teburin Bayani kan wasu Fassarori

Fitowa daga Gungiyar Musulman Ruwanda.

Rufewa