Check out the new design

Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Ƙungiyar Musulman Ruwanda * - Teburin Bayani kan wasu Fassarori

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Fassarar Ma'anoni Sura: Aal'Imran   Aya:
ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَآ إِنَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ
Ba bandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro.”
Tafsiran larabci:
ٱلصَّٰبِرِينَ وَٱلصَّٰدِقِينَ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡمُنفِقِينَ وَٱلۡمُسۡتَغۡفِرِينَ بِٱلۡأَسۡحَارِ
(Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika.
Tafsiran larabci:
شَهِدَ ٱللَّهُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَأُوْلُواْ ٱلۡعِلۡمِ قَآئِمَۢا بِٱلۡقِسۡطِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; We ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Tafsiran larabci:
إِنَّ ٱلدِّينَ عِندَ ٱللَّهِ ٱلۡإِسۡلَٰمُۗ وَمَا ٱخۡتَلَفَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۗ وَمَن يَكۡفُرۡ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Mu by’ukuri idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Isilamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura.
Tafsiran larabci:
فَإِنۡ حَآجُّوكَ فَقُلۡ أَسۡلَمۡتُ وَجۡهِيَ لِلَّهِ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِۗ وَقُل لِّلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡأُمِّيِّـۧنَ ءَأَسۡلَمۡتُمۡۚ فَإِنۡ أَسۡلَمُواْ فَقَدِ ٱهۡتَدَواْۖ وَّإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti “Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye) n’abankurikiye.” Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti “Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?” Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.
Tafsiran larabci:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَيَقۡتُلُونَ ٱلَّذِينَ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡقِسۡطِ مِنَ ٱلنَّاسِ فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi nta shingiro bafite, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza.
Tafsiran larabci:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Abo ni ba bandi ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara.
Tafsiran larabci:
 
Fassarar Ma'anoni Sura: Aal'Imran
Teburin Jerin Sunayen Surori Lambar shafi
 
Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Ƙungiyar Musulman Ruwanda - Teburin Bayani kan wasu Fassarori

Fitowa daga Kungiyar Musulman Ruwanda.

Rufewa