Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti “Twumvise kandi twumviye.” Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu.
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimugandukire Allah. Kandi abemeramana bajye biringira Allah.
(Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro ba bandi bashaka kwishimirwa na we, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse.
Kandi Abayahudi n’Abanaswara[1] baravuga bati “Turi abana ba Allah tukaba n’abatoni be.” Vuga uti “None se kuki abahanira ibyaha byanyu?” Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari we wese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu).”
Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati “Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemeramana.”
(Aho kugira ngo twicane) nakwifuje ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi.
Mu by’ukuri igihano cy’abarwanya Allah n’Intumwa ye bakanaharanira gukora ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bakabambwa, cyangwa bagacibwa amaboko n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu.[1] Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
[1][78]Abarwanya Allah n’Intumwa ye bagamijwe muri uyu murongo ni ibisambo bitegera abantu mu mayira cyangwa bitera abantu, bigamije kubatera ubwoba, kubambura ibyabo, kubyangiza ndetse bikaba byanabica.
Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abahatanira kujya mu buhakanyi muri ba bandi bavuze bati “Twaremeye” babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abumviriza ibyo uvuga bagamije kujya kuvuga ibinyoma, bumviriza cyane ibyo uvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe (batigeze bakugana). Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati “Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge.” Uwo Allah ashaka kugerageza nta cyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni ba bandi Allah adashaka kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemeramana (nyakuri).
Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) na we yicwa, ukuyemo ijisho na we akurwemo ijisho, uciye izuru na we acibwe izuru, uciye ugutwi na we acibwe ugutwi, ukuye iryinyo na we akurwe iryinyo, n’ukomerekeje na we akomeretswe. Ariko uzababarira (ntasabe guhorerwa), ibyo bizamubera icyiru (ababarirwe ibyaha). Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi.[1]
[1] Ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ibihano byo ku isi bivugwa muri uyu murongo ndetse n’indi igaragara muri Qur’an iteganya ibihano by’ibyaha bitandukanye, ntibishyirwa mu bikorwa n’umuntu ku giti cye, ahubwo bishyirwa mu bikorwa n’ubutabera bwo mu gihugu kigendera ku mategeko ya Isilamu.
Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke.
Naho ba bandi bemeye bazavuga bati “Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemeramana)?” Ibikorwa byabo byabaye imfabusa (kubera uburyarya bwabo) nuko baba abanyagihombo.
Yemwe abemeye! Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi na bo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza ku wo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Vuga uti “Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke?”
Kandi Abayahudi baravuze bati “Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira).” Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amaboko ye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi.
Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, ariko abenshi muri bo bakora ibibi.
Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) ni we Mana”, barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati “Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah (wenyine), Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu.” Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara.
Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)”, barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwaho n’ibihano bibabaza.
Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa (ya Allah), kandi na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse na Nyina (Mariyamu) yari umwizera bihebuje (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri).
Ba bandi bahakanye bo muri bene Isiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga;
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, (igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwa ibihano bibabaza.
Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi yashyizeho) amezi (ane) matagatifu, amatungo y’ibitambo ndetse n’imitamirizo (yambikwa ayo matungo; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose.
Yemwe abemeye! Ntimukabaze ibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe) nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
Allah ntabwo ari we washyizeho Bahira,[1] Sa’ibat,[2] Waswilat,[3] cyangwa Hami.[4] Ahubwo ba bandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza.
[1][83]Bahira: Ni ingamiya bacaga ugutwi iyo yabaga imaze kubyara imbyaro runaka bakayihorera ikegurirwa ibigirwamana. [2] Sa’iba: Ni ingamiya baterekeraga ibigirwamana. [3] Waswila: Ni ingamiya yabaga yareguriwe ibigirwamana kuko yabyaye inyagazi ku nshuro ya mbere n’iya kabiri. [4] Hami: Ni imfizi y’ingamiya yaterekerwaga ibigirwamana, ntikoreshwe imirimo iyo ariyo yose. Ibyo byose byabaga ari ibikorwa byo kubangikanya Allah kuko baziririzaga ibyo Allah ataziririje kandi bakabimwitirira.
Kandi n’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi).” Baravuga bati “Ibyo twasanze abakurambere bacu bakurikira biraduhagije.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira?)
Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamutege amatwi. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.
Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati “Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati “Mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.”
Allah aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa.”
Unibuke ubwo Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti ‘Njye n’umubyeyi wanjye nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?” (Yesu) azavuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Allah azavuga ati “Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo.” Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
Sakamakon Bincike:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".