Check out the new design

அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் * - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: இப்ராஹீம்   வசனம்:
تُؤۡتِيٓ أُكُلَهَا كُلَّ حِينِۭ بِإِذۡنِ رَبِّهَاۗ وَيَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡأَمۡثَالَ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Gihora cyera imbuto buri gihe, ku bwa Nyagasani wacyo, kandi Allah aha abantu ingero kugira ngo babashe kwibuka.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمَثَلُ كَلِمَةٍ خَبِيثَةٖ كَشَجَرَةٍ خَبِيثَةٍ ٱجۡتُثَّتۡ مِن فَوۡقِ ٱلۡأَرۡضِ مَا لَهَا مِن قَرَارٖ
Naho urugero rw’ijambo ribi (ryo guhakana Allah) ni nk’igiti kibi kiregetse hejuru ku butaka, kirandurwa (bitagoranye) kuko kiba kidashikamye.
அரபு விரிவுரைகள்:
يُثَبِّتُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱلۡقَوۡلِ ٱلثَّابِتِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَيُضِلُّ ٱللَّهُ ٱلظَّٰلِمِينَۚ وَيَفۡعَلُ ٱللَّهُ مَا يَشَآءُ
Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva). Kandi Allah arekera mu buyobe inkozi z’ibibi, ndetse Allah akora icyo ashaka.
அரபு விரிவுரைகள்:
۞ أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ بَدَّلُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ كُفۡرٗا وَأَحَلُّواْ قَوۡمَهُمۡ دَارَ ٱلۡبَوَارِ
Ese ntiwabonye ba bandi baguranye inema za Allah (aho gushimira) bagahakana; maze bagatuma abantu babo batura mu nzu y’uburimbukiro?
அரபு விரிவுரைகள்:
جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَاۖ وَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ
(Umuriro wa) Jahanamu, bazahiramo kandi ni bwo buturo bubi.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَجَعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا لِّيُضِلُّواْ عَن سَبِيلِهِۦۗ قُلۡ تَمَتَّعُواْ فَإِنَّ مَصِيرَكُمۡ إِلَى ٱلنَّارِ
Kandi (ababangikanyamana) bashyizeho ibigirwamana babibangikanya na Allah kugira ngo bayobye (abantu) inzira ye. Vuga uti “Nimwinezeze (by’igihe gito)! Ariko mu by’ukuri iherezo ryanyu ni mu muriro.”
அரபு விரிவுரைகள்:
قُل لِّعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يُقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُنفِقُواْ مِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ سِرّٗا وَعَلَانِيَةٗ مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ يَوۡمٞ لَّا بَيۡعٞ فِيهِ وَلَا خِلَٰلٌ
(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye bemeye, ko bagomba guhozaho iswala bakanatanga mu byo twabahaye; haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, mbere y’uko haza umunsi utazabamo ubucuruzi n’ubucuti (bigamije gucungura).
அரபு விரிவுரைகள்:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡفُلۡكَ لِتَجۡرِيَ فِي ٱلۡبَحۡرِ بِأَمۡرِهِۦۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡأَنۡهَٰرَ
Allah ni We waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro; yanabashyiriyeho amato (ngo bibagirire akamaro), kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi (kugira ngo ibagirire akamaro).
அரபு விரிவுரைகள்:
وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ دَآئِبَيۡنِۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ
Yanaborohereje izuba n’ukwezi bihora bitembera (mu kirere) bidataye inzira yabyo, ndetse anaborohereza ijoro n’amanywa (kugira ngo byose bibagirire akamaro).
அரபு விரிவுரைகள்:
 
மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: இப்ராஹீம்
அத்தியாயங்களின் அட்டவணை பக்க எண்
 
அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

ருவண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கத்தால் வெளியிடப்பட்டது.

மூடுக