Check out the new design

அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் * - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: அல்அன்பியா   வசனம்:
وَمِنَ ٱلشَّيَٰطِينِ مَن يَغُوصُونَ لَهُۥ وَيَعۡمَلُونَ عَمَلٗا دُونَ ذَٰلِكَۖ وَكُنَّا لَهُمۡ حَٰفِظِينَ
No mu majini (twategetse guca bugufi akumvira Sulayimani), hari ayajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukorera n’indi mirimo itari iyo; kandi ni Twe twayagenzuraga.
அரபு விரிவுரைகள்:
۞ وَأَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلضُّرُّ وَأَنتَ أَرۡحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati “Mu by’ukuri nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni Wowe Munyempuhwe usumba abandi.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ فَكَشَفۡنَا مَا بِهِۦ مِن ضُرّٖۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِنَا وَذِكۡرَىٰ لِلۡعَٰبِدِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nka byo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku bagaragira Allah.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِدۡرِيسَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ كُلّٞ مِّنَ ٱلصَّٰبِرِينَ
(Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَأَدۡخَلۡنَٰهُمۡ فِي رَحۡمَتِنَآۖ إِنَّهُم مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَذَا ٱلنُّونِ إِذ ذَّهَبَ مُغَٰضِبٗا فَظَنَّ أَن لَّن نَّقۡدِرَ عَلَيۡهِ فَنَادَىٰ فِي ٱلظُّلُمَٰتِ أَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنتَ سُبۡحَٰنَكَ إِنِّي كُنتُ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
(Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati “Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri njye nari umwe mu nkozi z’ibibi.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ وَنَجَّيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡغَمِّۚ وَكَذَٰلِكَ نُـۨجِي ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَزَكَرِيَّآ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥ رَبِّ لَا تَذَرۡنِي فَرۡدٗا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡوَٰرِثِينَ
Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ وَوَهَبۡنَا لَهُۥ يَحۡيَىٰ وَأَصۡلَحۡنَا لَهُۥ زَوۡجَهُۥٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَيَدۡعُونَنَا رَغَبٗا وَرَهَبٗاۖ وَكَانُواْ لَنَا خَٰشِعِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuha kumubyarira umwana). Mu by’ukuri bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho.
அரபு விரிவுரைகள்:
 
மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: அல்அன்பியா
அத்தியாயங்களின் அட்டவணை பக்க எண்
 
அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

ருவண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கத்தால் வெளியிடப்பட்டது.

மூடுக