அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு * - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: ஸூரா அஸ்ஸுக்ருப்   வசனம்:

Zukh’ruf (Imitako)

حمٓ
Haa Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuze mu bice (amasura) yatambutse.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Ndahiye igitabo gisobanutse.
அரபு விரிவுரைகள்:
إِنَّا جَعَلۡنَٰهُ قُرۡءَٰنًا عَرَبِيّٗا لَّعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ
Mu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِنَّهُۥ فِيٓ أُمِّ ٱلۡكِتَٰبِ لَدَيۡنَا لَعَلِيٌّ حَكِيمٌ
Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) iri Iwacu mu gitabo gihatse ibindi byose,[1] rwose irahambaye kandi yuje ubuhanga.
[1] Igitabo gihatse ibindi kivugwa muri uyu murongo ni urubaho rurinzwe rwanditsweho igeno ry’ibizaba kuzageza ku munsi w’imperuka (Lawuh ul Mah’fudhi).
அரபு விரிவுரைகள்:
أَفَنَضۡرِبُ عَنكُمُ ٱلذِّكۡرَ صَفۡحًا أَن كُنتُمۡ قَوۡمٗا مُّسۡرِفِينَ
None se duterere iyo, tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu barengera (b’inkozi z’ibibi banze kurwemera)?
அரபு விரிவுரைகள்:
وَكَمۡ أَرۡسَلۡنَا مِن نَّبِيّٖ فِي ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)?
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن نَّبِيٍّ إِلَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Nta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَأَهۡلَكۡنَآ أَشَدَّ مِنۡهُم بَطۡشٗا وَمَضَىٰ مَثَلُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ خَلَقَهُنَّ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Byaremwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje (Allah).”
அரபு விரிவுரைகள்:
ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ مَهۡدٗا وَجَعَلَ لَكُمۡ فِيهَا سُبُلٗا لَّعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَٱلَّذِي نَزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَنشَرۡنَا بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗاۚ كَذَٰلِكَ تُخۡرَجُونَ
Ni na We wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwakakaye. Ndetse uko ni ko muzazurwa.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡأَزۡوَٰجَ كُلَّهَا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلۡفُلۡكِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ مَا تَرۡكَبُونَ
Ni na We waremye amoko abiri abiri y’ibiremwa bitandukanye mu bintu byose. Yanabashyiriyeho (mwebwe abantu) amato n’amatungo mugendaho,
அரபு விரிவுரைகள்:
لِتَسۡتَوُۥاْ عَلَىٰ ظُهُورِهِۦ ثُمَّ تَذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ رَبِّكُمۡ إِذَا ٱسۡتَوَيۡتُمۡ عَلَيۡهِ وَتَقُولُواْ سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِي سَخَّرَ لَنَا هَٰذَا وَمَا كُنَّا لَهُۥ مُقۡرِنِينَ
Kugira ngo muyicare ku migongo neza, maze muzirikane inema za Nyagasani wanyu mumaze kuyicaraho neza nuko muvuge muti “Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا لَمُنقَلِبُونَ
Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَجَعَلُواْ لَهُۥ مِنۡ عِبَادِهِۦ جُزۡءًاۚ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَكَفُورٞ مُّبِينٌ
(Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) barabamwitirira (babita abakobwa be). Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku buryo bugaragara.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَمِ ٱتَّخَذَ مِمَّا يَخۡلُقُ بَنَاتٖ وَأَصۡفَىٰكُم بِٱلۡبَنِينَ
Ahubwo se (Allah) yakwigenera abakobwa mu biremwa bye,[1] maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu?
[1] Muri uyu murongo Allah aranenga imyumvire idahwitse yari ifitwe n’ababangikanyamana b’i Maka batishimiraga kubyara abakobwa nyamara bakabitirira Allah.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِمَا ضَرَبَ لِلرَّحۡمَٰنِ مَثَلٗا ظَلَّ وَجۡهُهُۥ مُسۡوَدّٗا وَهُوَ كَظِيمٌ
Kandi iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَوَمَن يُنَشَّؤُاْ فِي ٱلۡحِلۡيَةِ وَهُوَ فِي ٱلۡخِصَامِ غَيۡرُ مُبِينٖ
Ese ukurira mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)?
அரபு விரிவுரைகள்:
وَجَعَلُواْ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ ٱلَّذِينَ هُمۡ عِبَٰدُ ٱلرَّحۡمَٰنِ إِنَٰثًاۚ أَشَهِدُواْ خَلۡقَهُمۡۚ سَتُكۡتَبُ شَهَٰدَتُهُمۡ وَيُسۡـَٔلُونَ
Kandi bafashe abamalayika babita igitsinagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَقَالُواْ لَوۡ شَآءَ ٱلرَّحۡمَٰنُ مَا عَبَدۡنَٰهُمۗ مَّا لَهُم بِذَٰلِكَ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِنۡ هُمۡ إِلَّا يَخۡرُصُونَ
Baranavuze bati “Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari kugaragira ibigirwamana.” Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo ni ugushakisha gusa no kubeshya.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَمۡ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ كِتَٰبٗا مِّن قَبۡلِهِۦ فَهُم بِهِۦ مُسۡتَمۡسِكُونَ
Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bihambiraho (bashingiraho ibyo bavuga)?
அரபு விரிவுரைகள்:
بَلۡ قَالُوٓاْ إِنَّا وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٖ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم مُّهۡتَدُونَ
Ahubwo baravuga bati “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira.”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَكَذَٰلِكَ مَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ فِي قَرۡيَةٖ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتۡرَفُوهَآ إِنَّا وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٖ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم مُّقۡتَدُونَ
Uko ni na ko byagenze mbere; nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo kugaragira ibigirwamana), bityo natwe turabigana.”
அரபு விரிவுரைகள்:
۞ قَٰلَ أَوَلَوۡ جِئۡتُكُم بِأَهۡدَىٰ مِمَّا وَجَدتُّمۡ عَلَيۡهِ ءَابَآءَكُمۡۖ قَالُوٓاْ إِنَّا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ
(Uwo muhanuzi) akababwira ati “Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?” Baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mutuzaniye turabihakanye.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Nuko tubihimuraho (turabibahanira). Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِيمُ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦٓ إِنَّنِي بَرَآءٞ مِّمَّا تَعۡبُدُونَ
Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n‘ibyo musenga.”
அரபு விரிவுரைகள்:
إِلَّا ٱلَّذِي فَطَرَنِي فَإِنَّهُۥ سَيَهۡدِينِ
“Usibye uwampanze (ni We nzasenga wenyine), kuko ari We uzanyobora.”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَجَعَلَهَا كَلِمَةَۢ بَاقِيَةٗ فِي عَقِبِهِۦ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Maze iryo jambo (ryo kugaragira Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah).
அரபு விரிவுரைகள்:
بَلۡ مَتَّعۡتُ هَٰٓؤُلَآءِ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ وَرَسُولٞ مُّبِينٞ
Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’Intumwa ibasobanurira.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ قَالُواْ هَٰذَا سِحۡرٞ وَإِنَّا بِهِۦ كَٰفِرُونَ
Nuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati “Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye.”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَقَالُواْ لَوۡلَا نُزِّلَ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانُ عَلَىٰ رَجُلٖ مِّنَ ٱلۡقَرۡيَتَيۡنِ عَظِيمٍ
Baranavuze bati “Iyo iyi Qur’an (iba ari ukuri), iba yarahishuriwe umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu).”
அரபு விரிவுரைகள்:
أَهُمۡ يَقۡسِمُونَ رَحۡمَتَ رَبِّكَۚ نَحۡنُ قَسَمۡنَا بَيۡنَهُم مَّعِيشَتَهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۚ وَرَفَعۡنَا بَعۡضَهُمۡ فَوۡقَ بَعۡضٖ دَرَجَٰتٖ لِّيَتَّخِذَ بَعۡضُهُم بَعۡضٗا سُخۡرِيّٗاۗ وَرَحۡمَتُ رَبِّكَ خَيۡرٞ مِّمَّا يَجۡمَعُونَ
Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo tukabarutisha abandi kugira ngo bamwe bakenere abandi. Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta ibyo bakusanya (byo mu mibereho y’isi).
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَوۡلَآ أَن يَكُونَ ٱلنَّاسُ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ لَّجَعَلۡنَا لِمَن يَكۡفُرُ بِٱلرَّحۡمَٰنِ لِبُيُوتِهِمۡ سُقُفٗا مِّن فِضَّةٖ وَمَعَارِجَ عَلَيۡهَا يَظۡهَرُونَ
Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho,
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلِبُيُوتِهِمۡ أَبۡوَٰبٗا وَسُرُرًا عَلَيۡهَا يَتَّكِـُٔونَ
N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza),
அரபு விரிவுரைகள்:
وَزُخۡرُفٗاۚ وَإِن كُلُّ ذَٰلِكَ لَمَّا مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۚ وَٱلۡأٓخِرَةُ عِندَ رَبِّكَ لِلۡمُتَّقِينَ
Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abagandukira Allah.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمَن يَعۡشُ عَن ذِكۡرِ ٱلرَّحۡمَٰنِ نُقَيِّضۡ لَهُۥ شَيۡطَٰنٗا فَهُوَ لَهُۥ قَرِينٞ
Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti magara.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِنَّهُمۡ لَيَصُدُّونَهُمۡ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَيَحۡسَبُونَ أَنَّهُم مُّهۡتَدُونَ
Mu by’ukuri (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse,
அரபு விரிவுரைகள்:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَنَا قَالَ يَٰلَيۡتَ بَيۡنِي وَبَيۡنَكَ بُعۡدَ ٱلۡمَشۡرِقَيۡنِ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرِينُ
Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze avuge (abwira shitani yamuyobeje) ati “Iyo hagati yanjye nawe haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi!”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَن يَنفَعَكُمُ ٱلۡيَوۡمَ إِذ ظَّلَمۡتُمۡ أَنَّكُمۡ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ
Maze (babwirwe bati) “Ubwo mwakoze ibibi, nta cyo gusangira kwanyu ibihano uyu munsi biri bugire icyo bibamarira.”
அரபு விரிவுரைகள்:
أَفَأَنتَ تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ أَوۡ تَهۡدِي ٱلۡعُمۡيَ وَمَن كَانَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara?
அரபு விரிவுரைகள்:
فَإِمَّا نَذۡهَبَنَّ بِكَ فَإِنَّا مِنۡهُم مُّنتَقِمُونَ
N’ubwo twakujyana (yewe Muhamadi, ugapfa mbere y’uko ubona ibihano tuzabahanisha), mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze),
அரபு விரிவுரைகள்:
أَوۡ نُرِيَنَّكَ ٱلَّذِي وَعَدۡنَٰهُمۡ فَإِنَّا عَلَيۡهِم مُّقۡتَدِرُونَ
Cyangwa tukakwereka ibyo (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri twe tubafiteho ubushobozi.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱسۡتَمۡسِكۡ بِٱلَّذِيٓ أُوحِيَ إِلَيۡكَۖ إِنَّكَ عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri uri mu nzira igororotse.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِنَّهُۥ لَذِكۡرٞ لَّكَ وَلِقَوۡمِكَۖ وَسَوۡفَ تُسۡـَٔلُونَ
Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَسۡـَٔلۡ مَنۡ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رُّسُلِنَآ أَجَعَلۡنَا مِن دُونِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ءَالِهَةٗ يُعۡبَدُونَ
Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَقَالَ إِنِّي رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَلَمَّا جَآءَهُم بِـَٔايَٰتِنَآ إِذَا هُم مِّنۡهَا يَضۡحَكُونَ
Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, barabisetse barabinnyega.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمَا نُرِيهِم مِّنۡ ءَايَةٍ إِلَّا هِيَ أَكۡبَرُ مِنۡ أُخۡتِهَاۖ وَأَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Kandi buri gitangaza twaberekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga kiruta kigenzi cyacyo cyakibanjirije (mu kugaragaza ukuri kwa Musa, ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire Allah.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَقَالُواْ يَٰٓأَيُّهَ ٱلسَّاحِرُ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَ إِنَّنَا لَمُهۡتَدُونَ
Nuko babwira (Musa) bati “Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka.”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابَ إِذَا هُمۡ يَنكُثُونَ
Maze tubakijije ibihano, bica isezerano.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَنَادَىٰ فِرۡعَوۡنُ فِي قَوۡمِهِۦ قَالَ يَٰقَوۡمِ أَلَيۡسَ لِي مُلۡكُ مِصۡرَ وَهَٰذِهِ ٱلۡأَنۡهَٰرُ تَجۡرِي مِن تَحۡتِيٓۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ
Nuko Farawo atangariza abantu be aranguruye ijwi agira ati “Yemwe bantu banjye! Ese si njye ufite ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona?”
அரபு விரிவுரைகள்:
أَمۡ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي هُوَ مَهِينٞ وَلَا يَكَادُ يُبِينُ
“Ahubwo se si njye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, ugorwa no kwisobanura?”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَلَوۡلَآ أُلۡقِيَ عَلَيۡهِ أَسۡوِرَةٞ مِّن ذَهَبٍ أَوۡ جَآءَ مَعَهُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ مُقۡتَرِنِينَ
Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)?
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱسۡتَخَفَّ قَوۡمَهُۥ فَأَطَاعُوهُۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ
Nuko (Farawo) agira abantu be ibicucu (arabazindaza) maze baramwumvira. Mu by’ukuri bari abantu b’inkozi z’ibibi.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَلَمَّآ ءَاسَفُونَا ٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَجَعَلۡنَٰهُمۡ سَلَفٗا وَمَثَلٗا لِّلۡأٓخِرِينَ
Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma.
அரபு விரிவுரைகள்:
۞ وَلَمَّا ضُرِبَ ٱبۡنُ مَرۡيَمَ مَثَلًا إِذَا قَوۡمُكَ مِنۡهُ يَصِدُّونَ
Kandi ubwo hatangwaga urugero kuri mwene Mariyamu (Issa),[1] icyo gihe abantu bawe (ababangikanyamana b’i Maka, yewe Muhamadi) bararwishimiye cyane (barukwena.)
[1] Urugero ruvugwa aha ni igihe uyu murongo wahishurwaga ugira uti: “Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.” Surat Al Anbiya-u: 98. Uyu murongo wahishuwe usubiza amagambo Ibun Zibaara yavuze agira ati “Niba amagambo Muhamadi avuga y’uko twe n’ibyo tugaragira tuzajya mu muriro, ubwo n’abamalayika bazawujyamo kuko na bo tubasenga, na Uzayiru awujyemo kuko Abayahudi bamusenga, ndetse na Yesu awujyemo kuko Abanaswara bamusenga.”
அரபு விரிவுரைகள்:
وَقَالُوٓاْ ءَأَٰلِهَتُنَا خَيۡرٌ أَمۡ هُوَۚ مَا ضَرَبُوهُ لَكَ إِلَّا جَدَلَۢاۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٌ خَصِمُونَ
Maze baravuga bati “Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?” Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana.
அரபு விரிவுரைகள்:
إِنۡ هُوَ إِلَّا عَبۡدٌ أَنۡعَمۡنَا عَلَيۡهِ وَجَعَلۡنَٰهُ مَثَلٗا لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَوۡ نَشَآءُ لَجَعَلۡنَا مِنكُم مَّلَٰٓئِكَةٗ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَخۡلُفُونَ
Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubakuramo abamalayika bagasimburana ku isi.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَإِنَّهُۥ لَعِلۡمٞ لِّلسَّاعَةِ فَلَا تَمۡتَرُنَّ بِهَا وَٱتَّبِعُونِۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ
Mu by’ukuri (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَا يَصُدَّنَّكُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُۖ إِنَّهُۥ لَكُمۡ عَدُوّٞ مُّبِينٞ
Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَمَّا جَآءَ عِيسَىٰ بِٱلۡبَيِّنَٰتِ قَالَ قَدۡ جِئۡتُكُم بِٱلۡحِكۡمَةِ وَلِأُبَيِّنَ لَكُم بَعۡضَ ٱلَّذِي تَخۡتَلِفُونَ فِيهِۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Maze ubwo Issa yabazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, akababwira ati “Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mu byo mutavugaho rumwe. Ngaho nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
அரபு விரிவுரைகள்:
إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ رَبِّي وَرَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ
Mu by’ukuri Allah ni We Nyagasani wanjye akaba ari na We Nyagasani wanyu, ngaho nimumugaragire. Iyi ni yo nzira itunganye.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱخۡتَلَفَ ٱلۡأَحۡزَابُ مِنۢ بَيۡنِهِمۡۖ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡ عَذَابِ يَوۡمٍ أَلِيمٍ
Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma).
அரபு விரிவுரைகள்:
هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا ٱلسَّاعَةَ أَن تَأۡتِيَهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi?
அரபு விரிவுரைகள்:
ٱلۡأَخِلَّآءُ يَوۡمَئِذِۭ بَعۡضُهُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوٌّ إِلَّا ٱلۡمُتَّقِينَ
Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira (Allah),
அரபு விரிவுரைகள்:
يَٰعِبَادِ لَا خَوۡفٌ عَلَيۡكُمُ ٱلۡيَوۡمَ وَلَآ أَنتُمۡ تَحۡزَنُونَ
(Bazabwirwa bati) “Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda.”
அரபு விரிவுரைகள்:
ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ مُسۡلِمِينَ
Ba bandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu),
அரபு விரிவுரைகள்:
ٱدۡخُلُواْ ٱلۡجَنَّةَ أَنتُمۡ وَأَزۡوَٰجُكُمۡ تُحۡبَرُونَ
(Bazabwirwa bati) “Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abafasha banyu munezerewe.”
அரபு விரிவுரைகள்:
يُطَافُ عَلَيۡهِم بِصِحَافٖ مِّن ذَهَبٖ وَأَكۡوَابٖۖ وَفِيهَا مَا تَشۡتَهِيهِ ٱلۡأَنفُسُ وَتَلَذُّ ٱلۡأَعۡيُنُۖ وَأَنتُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَتِلۡكَ ٱلۡجَنَّةُ ٱلَّتِيٓ أُورِثۡتُمُوهَا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Babwirwe bati) “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”
அரபு விரிவுரைகள்:
لَكُمۡ فِيهَا فَٰكِهَةٞ كَثِيرَةٞ مِّنۡهَا تَأۡكُلُونَ
Muzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya.
அரபு விரிவுரைகள்:
إِنَّ ٱلۡمُجۡرِمِينَ فِي عَذَابِ جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ
Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo,
அரபு விரிவுரைகள்:
لَا يُفَتَّرُ عَنۡهُمۡ وَهُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ
Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن كَانُواْ هُمُ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَنَادَوۡاْ يَٰمَٰلِكُ لِيَقۡضِ عَلَيۡنَا رَبُّكَۖ قَالَ إِنَّكُم مَّٰكِثُونَ
Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.”
அரபு விரிவுரைகள்:
لَقَدۡ جِئۡنَٰكُم بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَكُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ
Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَمۡ أَبۡرَمُوٓاْ أَمۡرٗا فَإِنَّا مُبۡرِمُونَ
Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَمۡ يَحۡسَبُونَ أَنَّا لَا نَسۡمَعُ سِرَّهُمۡ وَنَجۡوَىٰهُمۚ بَلَىٰ وَرُسُلُنَا لَدَيۡهِمۡ يَكۡتُبُونَ
Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’Intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika.
அரபு விரிவுரைகள்:
قُلۡ إِن كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ وَلَدٞ فَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلۡعَٰبِدِينَ
Vuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.”
அரபு விரிவுரைகள்:
سُبۡحَٰنَ رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبِّ ٱلۡعَرۡشِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi! [1] Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.
அரபு விரிவுரைகள்:
فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ
Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَهُوَ ٱلَّذِي فِي ٱلسَّمَآءِ إِلَٰهٞ وَفِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَٰهٞۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ
Ni We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَتَبَارَكَ ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَا يَمۡلِكُ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَن شَهِدَ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Naho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi).
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَهُمۡ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ
Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)?
அரபு விரிவுரைகள்:
وَقِيلِهِۦ يَٰرَبِّ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ لَّا يُؤۡمِنُونَ
(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!”
அரபு விரிவுரைகள்:
فَٱصۡفَحۡ عَنۡهُمۡ وَقُلۡ سَلَٰمٞۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Bityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo).
அரபு விரிவுரைகள்:
 
மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: ஸூரா அஸ்ஸுக்ருப்
அத்தியாயங்களின் அட்டவணை பக்க எண்
 
அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

புனித அல் குர்ஆனுக்கான கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு- ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் ஒன்றியத்தின் குழு மூலம் மொழிபெயர்க்கப்பட்டது.

மூடுக