Check out the new design

அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் * - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: அல்அஃராப்   வசனம்:
وَلَقَدۡ ذَرَأۡنَا لِجَهَنَّمَ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِۖ لَهُمۡ قُلُوبٞ لَّا يَفۡقَهُونَ بِهَا وَلَهُمۡ أَعۡيُنٞ لَّا يُبۡصِرُونَ بِهَا وَلَهُمۡ ءَاذَانٞ لَّا يَسۡمَعُونَ بِهَآۚ أُوْلَٰٓئِكَ كَٱلۡأَنۡعَٰمِ بَلۡ هُمۡ أَضَلُّۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡغَٰفِلُونَ
Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu twawuremeye abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, banafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo bo bari munsi yazo. Abo ni bo ndindagizi nyazo.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَلِلَّهِ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰ فَٱدۡعُوهُ بِهَاۖ وَذَرُواْ ٱلَّذِينَ يُلۡحِدُونَ فِيٓ أَسۡمَٰٓئِهِۦۚ سَيُجۡزَوۡنَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Kandi Allah afite amazina meza, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na ba bandi bakerensa (bubahuka ubutagatifu bw’) amazina ye.[1] Bazahanirwa ibyo bakoraga.
[1] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَمِمَّنۡ خَلَقۡنَآ أُمَّةٞ يَهۡدُونَ بِٱلۡحَقِّ وَبِهِۦ يَعۡدِلُونَ
No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا سَنَسۡتَدۡرِجُهُم مِّنۡ حَيۡثُ لَا يَعۡلَمُونَ
Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu, tuzabajyana buhoro buhoro tubahane mu buryo batazi.
அரபு விரிவுரைகள்:
وَأُمۡلِي لَهُمۡۚ إِنَّ كَيۡدِي مَتِينٌ
Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَوَلَمۡ يَتَفَكَّرُواْۗ مَا بِصَاحِبِهِم مِّن جِنَّةٍۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٌ
Ese ntibatekereza? Mugenzi wabo (Muhamadi) si umusazi, ahubwo ni umuburizi ugaragara.
அரபு விரிவுரைகள்:
أَوَلَمۡ يَنظُرُواْ فِي مَلَكُوتِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا خَلَقَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٖ وَأَنۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ قَدِ ٱقۡتَرَبَ أَجَلُهُمۡۖ فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibitegereza ubwami bw’ibirere n’isi, n’ibyo Allah yaremye, ndetse n’uko bishoboka ko iherezo ry’ubuzima bwabo ryegereje? None se ni ayahe magambo (aburira) bakwemera nyuma y’aya (Qur’an)?
அரபு விரிவுரைகள்:
مَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَا هَادِيَ لَهُۥۚ وَيَذَرُهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira.
அரபு விரிவுரைகள்:
يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلسَّاعَةِ أَيَّانَ مُرۡسَىٰهَاۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ رَبِّيۖ لَا يُجَلِّيهَا لِوَقۡتِهَآ إِلَّا هُوَۚ ثَقُلَتۡ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ لَا تَأۡتِيكُمۡ إِلَّا بَغۡتَةٗۗ يَسۡـَٔلُونَكَ كَأَنَّكَ حَفِيٌّ عَنۡهَاۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wayigaragaza ku gihe cyayo uretse We. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
அரபு விரிவுரைகள்:
 
மொழிபெயர்ப்பு அத்தியாயம்: அல்அஃராப்
அத்தியாயங்களின் அட்டவணை பக்க எண்
 
அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம் - மொழிபெயர்ப்பு அட்டவணை

ருவண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கத்தால் வெளியிடப்பட்டது.

மூடுக