Check out the new design

Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği * - Mealler fihristi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Anlam tercümesi Sure: Sûratu'l-Enbiyâ   Ayet:
وَٱلَّتِيٓ أَحۡصَنَتۡ فَرۡجَهَا فَنَفَخۡنَا فِيهَا مِن رُّوحِنَا وَجَعَلۡنَٰهَا وَٱبۡنَهَآ ءَايَةٗ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Kandi (unibuke) wa wundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), (nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose.
Arapça tefsirler:
إِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُونِ
Mu by’ukuri uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine).
Arapça tefsirler:
وَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡۖ كُلٌّ إِلَيۡنَا رَٰجِعُونَ
Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo,[1] nyamara bose bazagaruka iwacu.
[1] Idini ryabo rivugwa aha, ni ukugaragira Imana imwe rukumbi batayibangikanyije n’icyo ari cyo cyose; zikaba ari zo nyigisho z’idini rya Isilamu, ndetse bukaba ari na bwo butumwa Intumwa n’abahanuzi bose baje bigisha.
Arapça tefsirler:
فَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَا كُفۡرَانَ لِسَعۡيِهِۦ وَإِنَّا لَهُۥ كَٰتِبُونَ
Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye).
Arapça tefsirler:
وَحَرَٰمٌ عَلَىٰ قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَآ أَنَّهُمۡ لَا يَرۡجِعُونَ
Kandi kirazira ko umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho).
Arapça tefsirler:
حَتَّىٰٓ إِذَا فُتِحَتۡ يَأۡجُوجُ وَمَأۡجُوجُ وَهُم مِّن كُلِّ حَدَبٖ يَنسِلُونَ
Kugeza ubwo Yaajuja na Maajuja bazafungurirwa (urukuta), maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi).
Arapça tefsirler:
وَٱقۡتَرَبَ ٱلۡوَعۡدُ ٱلۡحَقُّ فَإِذَا هِيَ شَٰخِصَةٌ أَبۡصَٰرُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَٰوَيۡلَنَا قَدۡ كُنَّا فِي غَفۡلَةٖ مِّنۡ هَٰذَا بَلۡ كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, ubwo amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi!”
Arapça tefsirler:
إِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ حَصَبُ جَهَنَّمَ أَنتُمۡ لَهَا وَٰرِدُونَ
Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.
Arapça tefsirler:
لَوۡ كَانَ هَٰٓؤُلَآءِ ءَالِهَةٗ مَّا وَرَدُوهَاۖ وَكُلّٞ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo.
Arapça tefsirler:
لَهُمۡ فِيهَا زَفِيرٞ وَهُمۡ فِيهَا لَا يَسۡمَعُونَ
(Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye).
Arapça tefsirler:
إِنَّ ٱلَّذِينَ سَبَقَتۡ لَهُم مِّنَّا ٱلۡحُسۡنَىٰٓ أُوْلَٰٓئِكَ عَنۡهَا مُبۡعَدُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro.[1]
[1] Uyu murongo wahishuwe usubiza amagambo umwe mu babangikanyamana b’i Maka witwaga Ibun Zibaara yavuze agira ati “Niba amagambo Muhamadi avuga y’uko twe n’ibyo tugaragira tuzajya mu muriro, ubwo n’abamalayika bazawujyamo kuko na bo tubasenga, na Uzayiru awujyemo kuko Abayahudi bamusenga, ndetse na Yesu awujyemo kuko Abanaswara bamusenga.”
Arapça tefsirler:
 
Anlam tercümesi Sure: Sûratu'l-Enbiyâ
Surelerin fihristi Sayfa numarası
 
Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği - Mealler fihristi

Ruanda Müslümanları Derneği tarafından yayımlanmıştır.

Kapat