Check out the new design

Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği * - Mealler fihristi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Anlam tercümesi Sure: Sûratu'n-Nisâ   Ayet:
ٱلَّذِينَ يَتَرَبَّصُونَ بِكُمۡ فَإِن كَانَ لَكُمۡ فَتۡحٞ مِّنَ ٱللَّهِ قَالُوٓاْ أَلَمۡ نَكُن مَّعَكُمۡ وَإِن كَانَ لِلۡكَٰفِرِينَ نَصِيبٞ قَالُوٓاْ أَلَمۡ نَسۡتَحۡوِذۡ عَلَيۡكُمۡ وَنَمۡنَعۡكُم مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۚ فَٱللَّهُ يَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَلَن يَجۡعَلَ ٱللَّهُ لِلۡكَٰفِرِينَ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ سَبِيلًا
Ba bandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati “Ese ntitwari kumwe namwe?” Nyamara iyo abahakanyi batsinze barababwira bati “Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu (tukabakingira ikibaba) tukanabarinda abemera?” Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera.
Arapça tefsirler:
إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَهُوَ خَٰدِعُهُمۡ وَإِذَا قَامُوٓاْ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ قَامُواْ كُسَالَىٰ يُرَآءُونَ ٱلنَّاسَ وَلَا يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ إِلَّا قَلِيلٗا
Mu by’ukuri indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko We akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusali, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake.
Arapça tefsirler:
مُّذَبۡذَبِينَ بَيۡنَ ذَٰلِكَ لَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِ وَلَآ إِلَىٰ هَٰٓؤُلَآءِۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ سَبِيلٗا
Baba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).
Arapça tefsirler:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۚ أَتُرِيدُونَ أَن تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ عَلَيۡكُمۡ سُلۡطَٰنٗا مُّبِينًا
Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)?
Arapça tefsirler:
إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ فِي ٱلدَّرۡكِ ٱلۡأَسۡفَلِ مِنَ ٱلنَّارِ وَلَن تَجِدَ لَهُمۡ نَصِيرًا
Mu by’ukuri indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi.
Arapça tefsirler:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَٱعۡتَصَمُواْ بِٱللَّهِ وَأَخۡلَصُواْ دِينَهُمۡ لِلَّهِ فَأُوْلَٰٓئِكَ مَعَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ وَسَوۡفَ يُؤۡتِ ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Uretse ba bandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba abemeramana ibihembo bihambaye.
Arapça tefsirler:
مَّا يَفۡعَلُ ٱللَّهُ بِعَذَابِكُمۡ إِن شَكَرۡتُمۡ وَءَامَنتُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ شَاكِرًا عَلِيمٗا
Ese Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje.
Arapça tefsirler:
 
Anlam tercümesi Sure: Sûratu'n-Nisâ
Surelerin fihristi Sayfa numarası
 
Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği - Mealler fihristi

Ruanda Müslümanları Derneği tarafından yayımlanmıştır.

Kapat