Check out the new design

Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği * - Mealler fihristi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Anlam tercümesi Sure: Sûratu'l-Enfâl   Ayet:

Al An’fal

يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡأَنفَالِۖ قُلِ ٱلۡأَنفَالُ لِلَّهِ وَٱلرَّسُولِۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَصۡلِحُواْ ذَاتَ بَيۡنِكُمۡۖ وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti “Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye.” Ngaho nimugandukire Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemeramana.
Arapça tefsirler:
إِنَّمَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَجِلَتۡ قُلُوبُهُمۡ وَإِذَا تُلِيَتۡ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُهُۥ زَادَتۡهُمۡ إِيمَٰنٗا وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana, banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine);
Arapça tefsirler:
ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Ba bandi bahozaho iswala[1] kandi bagatanga mu byo twabahaye.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Arapça tefsirler:
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ حَقّٗاۚ لَّهُمۡ دَرَجَٰتٌ عِندَ رَبِّهِمۡ وَمَغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ
Abo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru).
Arapça tefsirler:
كَمَآ أَخۡرَجَكَ رَبُّكَ مِنۢ بَيۡتِكَ بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّ فَرِيقٗا مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ لَكَٰرِهُونَ
(Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye kunyaga ibicuruzwa by’Abakurayishi) abiguhishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga.
Arapça tefsirler:
يُجَٰدِلُونَكَ فِي ٱلۡحَقِّ بَعۡدَ مَا تَبَيَّنَ كَأَنَّمَا يُسَاقُونَ إِلَى ٱلۡمَوۡتِ وَهُمۡ يَنظُرُونَ
Bakugisha impaka ku kuri nyuma y’uko kugaragaye (batishimiye kujya ku rugamba), bameze nk’aho bashyiriwe urupfu kandi barureba.
Arapça tefsirler:
وَإِذۡ يَعِدُكُمُ ٱللَّهُ إِحۡدَى ٱلطَّآئِفَتَيۡنِ أَنَّهَا لَكُمۡ وَتَوَدُّونَ أَنَّ غَيۡرَ ذَاتِ ٱلشَّوۡكَةِ تَكُونُ لَكُمۡ وَيُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُحِقَّ ٱلۡحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦ وَيَقۡطَعَ دَابِرَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga (gutsinda) rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi ridafite intwaro) rikaba iryanyu, ariko mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu.
Arapça tefsirler:
لِيُحِقَّ ٱلۡحَقَّ وَيُبۡطِلَ ٱلۡبَٰطِلَ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Kugira ngo ahamye ukuri kandi ananyomoze ikinyoma, kabone n’ubwo inkozi z’ibibi zitabyishimira.
Arapça tefsirler:
 
Anlam tercümesi Sure: Sûratu'l-Enfâl
Surelerin fihristi Sayfa numarası
 
Kur'an-ı Kerim meal tercümesi - Kinyarwanda Tercüme - Ruanda Müslümanları Derneği - Mealler fihristi

Ruanda Müslümanları Derneği tarafından yayımlanmıştır.

Kapat