Check out the new design

قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى * - تەرجىمىلەر مۇندەرىجىسى

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

مەنالار تەرجىمىسى سۈرە: ئىسرا   ئايەت:
وَإِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فِي ٱلۡبَحۡرِ ضَلَّ مَن تَدۡعُونَ إِلَّآ إِيَّاهُۖ فَلَمَّا نَجَّىٰكُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ أَعۡرَضۡتُمۡۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ كَفُورًا
Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza i musozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
أَفَأَمِنتُمۡ أَن يَخۡسِفَ بِكُمۡ جَانِبَ ٱلۡبَرِّ أَوۡ يُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ حَاصِبٗا ثُمَّ لَا تَجِدُواْ لَكُمۡ وَكِيلًا
Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara?
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
أَمۡ أَمِنتُمۡ أَن يُعِيدَكُمۡ فِيهِ تَارَةً أُخۡرَىٰ فَيُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ قَاصِفٗا مِّنَ ٱلرِّيحِ فَيُغۡرِقَكُم بِمَا كَفَرۡتُمۡ ثُمَّ لَا تَجِدُواْ لَكُمۡ عَلَيۡنَا بِهِۦ تَبِيعٗا
Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
۞ وَلَقَدۡ كَرَّمۡنَا بَنِيٓ ءَادَمَ وَحَمَلۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ وَرَزَقۡنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَفَضَّلۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ كَثِيرٖ مِّمَّنۡ خَلَقۡنَا تَفۡضِيلٗا
Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda i musozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
يَوۡمَ نَدۡعُواْ كُلَّ أُنَاسِۭ بِإِمَٰمِهِمۡۖ فَمَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَقۡرَءُونَ كِتَٰبَهُمۡ وَلَا يُظۡلَمُونَ فَتِيلٗا
(Unibuke) umunsi tuzahamagara buri tsinda ry’abantu riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَمَن كَانَ فِي هَٰذِهِۦٓ أَعۡمَىٰ فَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ أَعۡمَىٰ وَأَضَلُّ سَبِيلٗا
N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَإِن كَادُواْ لَيَفۡتِنُونَكَ عَنِ ٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ لِتَفۡتَرِيَ عَلَيۡنَا غَيۡرَهُۥۖ وَإِذٗا لَّٱتَّخَذُوكَ خَلِيلٗا
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَلَوۡلَآ أَن ثَبَّتۡنَٰكَ لَقَدۡ كِدتَّ تَرۡكَنُ إِلَيۡهِمۡ شَيۡـٔٗا قَلِيلًا
Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi gato yo kubabogamiraho.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
إِذٗا لَّأَذَقۡنَٰكَ ضِعۡفَ ٱلۡحَيَوٰةِ وَضِعۡفَ ٱلۡمَمَاتِ ثُمَّ لَا تَجِدُ لَكَ عَلَيۡنَا نَصِيرٗا
Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
 
مەنالار تەرجىمىسى سۈرە: ئىسرا
سۈرە مۇندەرىجىسى بەت نومۇرى
 
قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى - تەرجىمىلەر مۇندەرىجىسى

رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيتىدىن چىققان

تاقاش