Check out the new design

قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى * - تەرجىمىلەر مۇندەرىجىسى

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

مەنالار تەرجىمىسى سۈرە: مۆمىنۇن   ئايەت:
بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
مَا ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ مِن وَلَدٖ وَمَا كَانَ مَعَهُۥ مِنۡ إِلَٰهٍۚ إِذٗا لَّذَهَبَ كُلُّ إِلَٰهِۭ بِمَا خَلَقَ وَلَعَلَا بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ntabwo Allah agira umwana kandi nta yindi mana babangikanye. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
قُل رَّبِّ إِمَّا تُرِيَنِّي مَا يُوعَدُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nibiba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe”,
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
رَبِّ فَلَا تَجۡعَلۡنِي فِي ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
“Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana.”
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَإِنَّا عَلَىٰٓ أَن نُّرِيَكَ مَا نَعِدُهُمۡ لَقَٰدِرُونَ
Kandi mu by’ukuri kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
ٱدۡفَعۡ بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ ٱلسَّيِّئَةَۚ نَحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَصِفُونَ
Jya ukumira ikibi ukoresheje ibyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَقُل رَّبِّ أَعُوذُ بِكَ مِنۡ هَمَزَٰتِ ٱلشَّيَٰطِينِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani.”
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَأَعُوذُ بِكَ رَبِّ أَن يَحۡضُرُونِ
Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَحَدَهُمُ ٱلۡمَوۡتُ قَالَ رَبِّ ٱرۡجِعُونِ
(Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze avuge ati “Nyagasani wanjye! Nimungarure (ku isi),
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
لَعَلِّيٓ أَعۡمَلُ صَٰلِحٗا فِيمَا تَرَكۡتُۚ كَلَّآۚ إِنَّهَا كَلِمَةٌ هُوَ قَآئِلُهَاۖ وَمِن وَرَآئِهِم بَرۡزَخٌ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho.”
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَلَآ أَنسَابَ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ وَلَا يَتَسَآءَلُونَ
Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba agira icyo abaza undi
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
فَمَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izaremera; abo ni bo bazaba bahiriwe.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فِي جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ
Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
تَلۡفَحُ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ وَهُمۡ فِيهَا كَٰلِحُونَ
Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse.
ئەرەپچە تەپسىرلەر:
 
مەنالار تەرجىمىسى سۈرە: مۆمىنۇن
سۈرە مۇندەرىجىسى بەت نومۇرى
 
قۇرئان كەرىم مەنىلىرىنىڭ تەرجىمىسى - كىينيارۋاندىيەچە تەرجىمىسى - رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيىتى - تەرجىمىلەر مۇندەرىجىسى

رۇۋاندا مۇسۇلمانلار جەمئىيتىدىن چىققان

تاقاش