Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: کہف   آیت:
قَالَ هَٰذَا رَحۡمَةٞ مِّن رَّبِّيۖ فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ رَبِّي جَعَلَهُۥ دَكَّآءَۖ وَكَانَ وَعۡدُ رَبِّي حَقّٗا
(Dhul Qar’nayini) aravuga ati “(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange. Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri.”
عربی تفاسیر:
۞ وَتَرَكۡنَا بَعۡضَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ يَمُوجُ فِي بَعۡضٖۖ وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَجَمَعۡنَٰهُمۡ جَمۡعٗا
Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane bamwe barwana n’abandi (banyuranamo ari uruvunganzoka), maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose.
عربی تفاسیر:
وَعَرَضۡنَا جَهَنَّمَ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡكَٰفِرِينَ عَرۡضًا
Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawugaragariza abahakanyi (bawubone) imbona nkubone,
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِينَ كَانَتۡ أَعۡيُنُهُمۡ فِي غِطَآءٍ عَن ذِكۡرِي وَكَانُواْ لَا يَسۡتَطِيعُونَ سَمۡعًا
(Ba bahakanyi) amaso yabo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an).
عربی تفاسیر:
أَفَحَسِبَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَن يَتَّخِذُواْ عِبَادِي مِن دُونِيٓ أَوۡلِيَآءَۚ إِنَّآ أَعۡتَدۡنَا جَهَنَّمَ لِلۡكَٰفِرِينَ نُزُلٗا
Ese abahakanye bibwira ko gufata abagaragu banjye bakabagira ibigirwamana bandetse (hari icyo bizabamarira)? Mu by’ukuri abahakanyi twabateganyirije umuriro wa Jahanamu ngo uzababere ubuturo.
عربی تفاسیر:
قُلۡ هَلۡ نُنَبِّئُكُم بِٱلۡأَخۡسَرِينَ أَعۡمَٰلًا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese tubabwire abanyagihombo kurusha abandi mu bikorwa (bakoze)?”
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِينَ ضَلَّ سَعۡيُهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُمۡ يَحۡسَبُونَ أَنَّهُمۡ يُحۡسِنُونَ صُنۡعًا
Ni ba bandi ibikorwa byabo bakoze hano ku isi bizaba imfabusa (kubera kutemera Allah), nyamara bo baribwiraga ko barimo gukora ibyiza.
عربی تفاسیر:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ وَلِقَآئِهِۦ فَحَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فَلَا نُقِيمُ لَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَزۡنٗا
Abo ni bo bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo no kuzahura na We (ku munsi w’imperuka). Bityo, ibikorwa byabo bizaba imfabusa, kandi ku munsi w’imperuka nta gaciro tuzabiha.
عربی تفاسیر:
ذَٰلِكَ جَزَآؤُهُمۡ جَهَنَّمُ بِمَا كَفَرُواْ وَٱتَّخَذُوٓاْ ءَايَٰتِي وَرُسُلِي هُزُوًا
Ku bw’ibyo, ingororano yabo izaba umuriro w’iteka (Jahanamu) kubera ko bahakanye ndetse ibimenyetso byanjye n’Intumwa zanjye bakabihindura ibikinisho.
عربی تفاسیر:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ كَانَتۡ لَهُمۡ جَنَّٰتُ ٱلۡفِرۡدَوۡسِ نُزُلًا
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani bwa Firidawusi (Ijuru risumbye ayandi) ari na ho bazakirirwa.
عربی تفاسیر:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يَبۡغُونَ عَنۡهَا حِوَلٗا
Bazaribamo ubuziraherezo, batifuza kurikurwamo.
عربی تفاسیر:
قُل لَّوۡ كَانَ ٱلۡبَحۡرُ مِدَادٗا لِّكَلِمَٰتِ رَبِّي لَنَفِدَ ٱلۡبَحۡرُ قَبۡلَ أَن تَنفَدَ كَلِمَٰتُ رَبِّي وَلَوۡ جِئۡنَا بِمِثۡلِهِۦ مَدَدٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo inyanja iza kuba wino (ngo yandike) amagambo ya Nyagasani wanjye, rwose iyo nyanja yari gukama mbere y’uko amagambo ya Nyagasani wanjye arangira, kabone n’ubwo twari kuzana izindi (nyanja) nka yo ngo ziyunganire.”
عربی تفاسیر:
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ فَمَن كَانَ يَرۡجُواْ لِقَآءَ رَبِّهِۦ فَلۡيَعۡمَلۡ عَمَلٗا صَٰلِحٗا وَلَا يُشۡرِكۡ بِعِبَادَةِ رَبِّهِۦٓ أَحَدَۢا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we.”
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: کہف
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں