قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیارواندہ ترجمہ * - ترجمے کی لسٹ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: سورۂ شعراء   آیت:

Ashuarau (Abisizi)

طسٓمٓ
Twaa Siin Miim.[1]
[1] Twaa Siin Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
عربی تفاسیر:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an).
عربی تفاسیر:
لَعَلَّكَ بَٰخِعٞ نَّفۡسَكَ أَلَّا يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe).
عربی تفاسیر:
إِن نَّشَأۡ نُنَزِّلۡ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ءَايَةٗ فَظَلَّتۡ أَعۡنَٰقُهُمۡ لَهَا خَٰضِعِينَ
Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora acyicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko nta we dushaka guhatira kwemera).
عربی تفاسیر:
وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٖ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ مُحۡدَثٍ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهُ مُعۡرِضِينَ
Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza.
عربی تفاسیر:
فَقَدۡ كَذَّبُواْ فَسَيَأۡتِيهِمۡ أَنۢبَٰٓؤُاْ مَا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Rwose barahakanye; bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze).
عربی تفاسیر:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَمۡ أَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٖ كَرِيمٍ
Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)?
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
وَإِذۡ نَادَىٰ رَبُّكَ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱئۡتِ ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
(Unibuke) ubwo Nyagasani wawe yahamagaraga Musa (akamubwira ati) “Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi”,
عربی تفاسیر:
قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَۚ أَلَا يَتَّقُونَ
Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) “Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)?”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri ndatinya ko bazampinyura,
عربی تفاسیر:
وَيَضِيقُ صَدۡرِي وَلَا يَنطَلِقُ لِسَانِي فَأَرۡسِلۡ إِلَىٰ هَٰرُونَ
Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera intimba n’agahinda), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo nyoherereza Haruna (aze amfashe).”
عربی تفاسیر:
وَلَهُمۡ عَلَيَّ ذَنۢبٞ فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ
“Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica.”
عربی تفاسیر:
قَالَ كَلَّاۖ فَٱذۡهَبَا بِـَٔايَٰتِنَآۖ إِنَّا مَعَكُم مُّسۡتَمِعُونَ
(Allah) aravuga ati “Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri tuzaba turi kumwe namwe twumva (ibizavugwa byose).”
عربی تفاسیر:
فَأۡتِيَا فِرۡعَوۡنَ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mwembi nimujye kwa Farawo mumubwire muti “Mu by’ukuri twe turi Intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
أَنۡ أَرۡسِلۡ مَعَنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
(Adutumye) ngo “Rekura bene Isiraheli tubajyane.”
عربی تفاسیر:
قَالَ أَلَمۡ نُرَبِّكَ فِينَا وَلِيدٗا وَلَبِثۡتَ فِينَا مِنۡ عُمُرِكَ سِنِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe?”
عربی تفاسیر:
وَفَعَلۡتَ فَعۡلَتَكَ ٱلَّتِي فَعَلۡتَ وَأَنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mu ndashima (ineza twakugiriye)!”
عربی تفاسیر:
قَالَ فَعَلۡتُهَآ إِذٗا وَأَنَا۠ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
(Musa) aravuga ati “Nagikoze ubwo nari mu bayobye”,
عربی تفاسیر:
فَفَرَرۡتُ مِنكُمۡ لَمَّا خِفۡتُكُمۡ فَوَهَبَ لِي رَبِّي حُكۡمٗا وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
“Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze).
عربی تفاسیر:
وَتِلۡكَ نِعۡمَةٞ تَمُنُّهَا عَلَيَّ أَنۡ عَبَّدتَّ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
Ese ibyo (kundera) ni yo neza uncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara?”
عربی تفاسیر:
قَالَ فِرۡعَوۡنُ وَمَا رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Farawo aravuga ati “Ese Nyagasani w’ibiremwa byose ni nde?”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
(Musa) aravuga ati “Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari We wabiremye ngaho nimumwemere).”
عربی تفاسیر:
قَالَ لِمَنۡ حَوۡلَهُۥٓ أَلَا تَسۡتَمِعُونَ
(Farawo) abwira abamukikije ati “Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)?”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu!”
عربی تفاسیر:
قَالَ إِنَّ رَسُولَكُمُ ٱلَّذِيٓ أُرۡسِلَ إِلَيۡكُمۡ لَمَجۡنُونٞ
(Farawo) aravuga ati “Mu by’ukuri, iyi ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi!”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ
(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, (ibyo ni ibyatuma mumwemera) niba mufite ubwenge.”
عربی تفاسیر:
قَالَ لَئِنِ ٱتَّخَذۡتَ إِلَٰهًا غَيۡرِي لَأَجۡعَلَنَّكَ مِنَ ٱلۡمَسۡجُونِينَ
(Farawo) aravuga ati “Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe.”
عربی تفاسیر:
قَالَ أَوَلَوۡ جِئۡتُكَ بِشَيۡءٖ مُّبِينٖ
(Musa) aravuga ati “Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)?”
عربی تفاسیر:
قَالَ فَأۡتِ بِهِۦٓ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri.”
عربی تفاسیر:
فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٞ مُّبِينٞ
Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, maze ihinduka inzoka igaragara.
عربی تفاسیر:
وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ
Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba.
عربی تفاسیر:
قَالَ لِلۡمَلَإِ حَوۡلَهُۥٓ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٞ
(Farawo) abwira ibyegera bye ati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga;
عربی تفاسیر:
يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِۦ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ
Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki?”
عربی تفاسیر:
قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَٱبۡعَثۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Baravuga bati “Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya abantu mu mijyi;
عربی تفاسیر:
يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَحَّارٍ عَلِيمٖ
Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.”
عربی تفاسیر:
فَجُمِعَ ٱلسَّحَرَةُ لِمِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe[1] (byo guhura na Musa).
[1] Igihe bahawe cyari igihe cy’agasusuruko, ku munsi mukuru babaga baruhutseho bagateranira hamwe.
عربی تفاسیر:
وَقِيلَ لِلنَّاسِ هَلۡ أَنتُم مُّجۡتَمِعُونَ
Maze abantu barabwirwa bati “Ese muraza mu iteraniro?”
عربی تفاسیر:
لَعَلَّنَا نَتَّبِعُ ٱلسَّحَرَةَ إِن كَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
“Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze.
عربی تفاسیر:
فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالُواْ لِفِرۡعَوۡنَ أَئِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Nuko abarozi baje, babwira Farawo bati “Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze?”
عربی تفاسیر:
قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ إِذٗا لَّمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
(Farawo) aravuga ati “Yego! Kandi mu by’ukuri muraba mu byegera (byanjye).”
عربی تفاسیر:
قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ
Musa arababwira ati “Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)!”
عربی تفاسیر:
فَأَلۡقَوۡاْ حِبَالَهُمۡ وَعِصِيَّهُمۡ وَقَالُواْ بِعِزَّةِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati “Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda.”
عربی تفاسیر:
فَأَلۡقَىٰ مُوسَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ
Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba.
عربی تفاسیر:
فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ
Nuko abarozi bitura hasi bubamye,
عربی تفاسیر:
قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Bavuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose,”
عربی تفاسیر:
رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
“Nyagasani wa Musa na Haruna.”
عربی تفاسیر:
قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَ فَلَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَۚ لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ
(Farawo) aravuga ati “Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.”
عربی تفاسیر:
قَالُواْ لَا ضَيۡرَۖ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ
Baravuga bati “Nta cyo bitwaye! Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
عربی تفاسیر:
إِنَّا نَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لَنَا رَبُّنَا خَطَٰيَٰنَآ أَن كُنَّآ أَوَّلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubaye aba mbere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa).
عربی تفاسیر:
۞ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَسۡرِ بِعِبَادِيٓ إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) “Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze).”
عربی تفاسیر:
فَأَرۡسَلَ فِرۡعَوۡنُ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira).
عربی تفاسیر:
إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَشِرۡذِمَةٞ قَلِيلُونَ
(Farawo arababwira ati) “Mu by’ukuri bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake.”
عربی تفاسیر:
وَإِنَّهُمۡ لَنَا لَغَآئِظُونَ
“Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabibahereye uburenganzira).”
عربی تفاسیر:
وَإِنَّا لَجَمِيعٌ حَٰذِرُونَ
“Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana na bo).”
عربی تفاسیر:
فَأَخۡرَجۡنَٰهُم مِّن جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ
Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu cye kirimo) ubusitani n’imigezi,
عربی تفاسیر:
وَكُنُوزٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ
(Tubakura) mu mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye,
عربی تفاسیر:
كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli.
عربی تفاسیر:
فَأَتۡبَعُوهُم مُّشۡرِقِينَ
Maze (Farawo n’ingabo ze) barabakurikira mu gitondo izuba rirashe (kugira ngo babice).
عربی تفاسیر:
فَلَمَّا تَرَٰٓءَا ٱلۡجَمۡعَانِ قَالَ أَصۡحَٰبُ مُوسَىٰٓ إِنَّا لَمُدۡرَكُونَ
Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati “Mu by’ukuri batugezeho!”
عربی تفاسیر:
قَالَ كَلَّآۖ إِنَّ مَعِيَ رَبِّي سَيَهۡدِينِ
(Musa) aravuga ati “Si ko bimeze! Mu by’ukuri ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora.”
عربی تفاسیر:
فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡبَحۡرَۖ فَٱنفَلَقَ فَكَانَ كُلُّ فِرۡقٖ كَٱلطَّوۡدِ ٱلۡعَظِيمِ
Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane.”
عربی تفاسیر:
وَأَزۡلَفۡنَا ثَمَّ ٱلۡأٓخَرِينَ
Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (na bo bakurikira iyo nzira).
عربی تفاسیر:
وَأَنجَيۡنَا مُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose.
عربی تفاسیر:
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha.
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ إِبۡرَٰهِيمَ
(Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu.
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَا تَعۡبُدُونَ
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?”
عربی تفاسیر:
قَالُواْ نَعۡبُدُ أَصۡنَامٗا فَنَظَلُّ لَهَا عَٰكِفِينَ
Baravuga bati “Tugaragira ibishusho kandi tuzahora tubisenga.”
عربی تفاسیر:
قَالَ هَلۡ يَسۡمَعُونَكُمۡ إِذۡ تَدۡعُونَ
(Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?”
عربی تفاسیر:
أَوۡ يَنفَعُونَكُمۡ أَوۡ يَضُرُّونَ
“Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”
عربی تفاسیر:
قَالُواْ بَلۡ وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا كَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ
Baravuga bati “(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo.”
عربی تفاسیر:
قَالَ أَفَرَءَيۡتُم مَّا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ
(Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?”
عربی تفاسیر:
أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُمُ ٱلۡأَقۡدَمُونَ
“Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere?”
عربی تفاسیر:
فَإِنَّهُمۡ عَدُوّٞ لِّيٓ إِلَّا رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِي خَلَقَنِي فَهُوَ يَهۡدِينِ
“We wandemye akaba ari na We unyobora.”
عربی تفاسیر:
وَٱلَّذِي هُوَ يُطۡعِمُنِي وَيَسۡقِينِ
“Ni na We umpa icyo kurya n’icyo kunywa.”
عربی تفاسیر:
وَإِذَا مَرِضۡتُ فَهُوَ يَشۡفِينِ
“N’iyo ndwaye ni We unkiza.”
عربی تفاسیر:
وَٱلَّذِي يُمِيتُنِي ثُمَّ يُحۡيِينِ
“Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka).
عربی تفاسیر:
وَٱلَّذِيٓ أَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لِي خَطِيٓـَٔتِي يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Kandi ni We niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka.
عربی تفاسیر:
رَبِّ هَبۡ لِي حُكۡمٗا وَأَلۡحِقۡنِي بِٱلصَّٰلِحِينَ
Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.
عربی تفاسیر:
وَٱجۡعَل لِّي لِسَانَ صِدۡقٖ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma.
عربی تفاسیر:
وَٱجۡعَلۡنِي مِن وَرَثَةِ جَنَّةِ ٱلنَّعِيمِ
Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema.
عربی تفاسیر:
وَٱغۡفِرۡ لِأَبِيٓ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
Unababarire data kuko mu by’ukuri ari mu bayobye.
عربی تفاسیر:
وَلَا تُخۡزِنِي يَوۡمَ يُبۡعَثُونَ
Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa.
عربی تفاسیر:
يَوۡمَ لَا يَنفَعُ مَالٞ وَلَا بَنُونَ
Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo).
عربی تفاسیر:
إِلَّا مَنۡ أَتَى ٱللَّهَ بِقَلۡبٖ سَلِيمٖ
Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana).
عربی تفاسیر:
وَأُزۡلِفَتِ ٱلۡجَنَّةُ لِلۡمُتَّقِينَ
Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah.
عربی تفاسیر:
وَبُرِّزَتِ ٱلۡجَحِيمُ لِلۡغَاوِينَ
N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya).
عربی تفاسیر:
وَقِيلَ لَهُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ
Nuko babwirwe bati “Ibyo mwajyaga musenga biri he?
عربی تفاسیر:
مِن دُونِ ٱللَّهِ هَلۡ يَنصُرُونَكُمۡ أَوۡ يَنتَصِرُونَ
“Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?”
عربی تفاسیر:
فَكُبۡكِبُواْ فِيهَا هُمۡ وَٱلۡغَاوُۥنَ
Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye.
عربی تفاسیر:
وَجُنُودُ إِبۡلِيسَ أَجۡمَعُونَ
Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose.
عربی تفاسیر:
قَالُواْ وَهُمۡ فِيهَا يَخۡتَصِمُونَ
Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati,
عربی تفاسیر:
تَٱللَّهِ إِن كُنَّا لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
“Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).”
عربی تفاسیر:
إِذۡ نُسَوِّيكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose.
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَضَلَّنَآ إِلَّا ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Kandi nta bandi batuyobeje batari inkozi z’ibibi.
عربی تفاسیر:
فَمَا لَنَا مِن شَٰفِعِينَ
None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano).
عربی تفاسیر:
وَلَا صَدِيقٍ حَمِيمٖ
Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe).
عربی تفاسیر:
فَلَوۡ أَنَّ لَنَا كَرَّةٗ فَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana.
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
كَذَّبَتۡ قَوۡمُ نُوحٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu ba Nuhu bahakanye Intumwa.
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ نُوحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati “Ese ntimugandukira Allah?”
عربی تفاسیر:
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
۞ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لَكَ وَٱتَّبَعَكَ ٱلۡأَرۡذَلُونَ
Baravuga bati “Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse?”
عربی تفاسیر:
قَالَ وَمَا عِلۡمِي بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
(Nuhu) aravuga ati “Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)”
عربی تفاسیر:
إِنۡ حِسَابُهُمۡ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّيۖ لَوۡ تَشۡعُرُونَ
Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi!
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi njye sinshobora kwirukana abemeramana.
عربی تفاسیر:
إِنۡ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٞ
Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara.
عربی تفاسیر:
قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰنُوحُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمَرۡجُومِينَ
Baravuga bati “Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mu bazaterwa amabuye (kugeza upfuye).”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبِّ إِنَّ قَوۡمِي كَذَّبُونِ
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri abantu banjye barampakanye”,
عربی تفاسیر:
فَٱفۡتَحۡ بَيۡنِي وَبَيۡنَهُمۡ فَتۡحٗا وَنَجِّنِي وَمَن مَّعِيَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
“Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemeramana turi kumwe.”
عربی تفاسیر:
فَأَنجَيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo).
عربی تفاسیر:
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا بَعۡدُ ٱلۡبَاقِينَ
Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye).
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
كَذَّبَتۡ عَادٌ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Aba Adi (na bo) bahinyuye Intumwa.
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ هُودٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
عربی تفاسیر:
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
126.“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
أَتَبۡنُونَ بِكُلِّ رِيعٍ ءَايَةٗ تَعۡبَثُونَ
Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)?
عربی تفاسیر:
وَتَتَّخِذُونَ مَصَانِعَ لَعَلَّكُمۡ تَخۡلُدُونَ
Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo?
عربی تفاسیر:
وَإِذَا بَطَشۡتُم بَطَشۡتُمۡ جَبَّارِينَ
N’iyo mugabye igitero (ku wo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe.
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِيٓ أَمَدَّكُم بِمَا تَعۡلَمُونَ
Kandi mugandukire uwabahaye inema (zose) muzi.
عربی تفاسیر:
أَمَدَّكُم بِأَنۡعَٰمٖ وَبَنِينَ
Yabahaye amatungo n’urubyaro,
عربی تفاسیر:
وَجَنَّٰتٖ وَعُيُونٍ
(Anabaha) imirima n’imigezi.
عربی تفاسیر:
إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
(Hudu aravuga ati) “Mu by’ukuri ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye.”
عربی تفاسیر:
قَالُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡنَآ أَوَعَظۡتَ أَمۡ لَمۡ تَكُن مِّنَ ٱلۡوَٰعِظِينَ
Baravuga bati “Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera).”
عربی تفاسیر:
إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا خُلُقُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere (gakondo) y’abo hambere.
عربی تفاسیر:
وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga).
عربی تفاسیر:
فَكَذَّبُوهُ فَأَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
عربی تفاسیر:
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (na bo) bahinyuye Intumwa.
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ صَٰلِحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
عربی تفاسیر:
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
أَتُتۡرَكُونَ فِي مَا هَٰهُنَآ ءَامِنِينَ
“Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)?”
عربی تفاسیر:
فِي جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ
“Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba),”
عربی تفاسیر:
وَزُرُوعٖ وَنَخۡلٖ طَلۡعُهَا هَضِيمٞ
“No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye?”
عربی تفاسیر:
وَتَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتٗا فَٰرِهِينَ
“Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَلَا تُطِيعُوٓاْ أَمۡرَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
“Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi.”
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِينَ يُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا يُصۡلِحُونَ
“Ba bandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya.”
عربی تفاسیر:
قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe!”
عربی تفاسیر:
مَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا فَأۡتِ بِـَٔايَةٍ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
“Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nkatwe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri Intumwa) niba koko uri mu banyakuri!”
عربی تفاسیر:
قَالَ هَٰذِهِۦ نَاقَةٞ لَّهَا شِرۡبٞ وَلَكُمۡ شِرۡبُ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
(Swalehe) aravuga ati “Dore iyi ngamiya y’ishashi, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe munywe ku wundi munsi uzwi.”
عربی تفاسیر:
وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابُ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
“Kandi muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye.”
عربی تفاسیر:
فَعَقَرُوهَا فَأَصۡبَحُواْ نَٰدِمِينَ
Ariko barayishe maze basigara bicuza
عربی تفاسیر:
فَأَخَذَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye Intumwa (zaboherejweho).
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ لُوطٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
عربی تفاسیر:
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
أَتَأۡتُونَ ٱلذُّكۡرَانَ مِنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kuki muhitamo kuryamana n’abantu b’igitsinagabo (nkamwe),”
عربی تفاسیر:
وَتَذَرُونَ مَا خَلَقَ لَكُمۡ رَبُّكُم مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٌ عَادُونَ
“Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah).”
عربی تفاسیر:
قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰلُوطُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُخۡرَجِينَ
Baravuga bati “Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba mu bazirukanwa (mu gihugu cyacu)!”
عربی تفاسیر:
قَالَ إِنِّي لِعَمَلِكُم مِّنَ ٱلۡقَالِينَ
(Lutwi) aravuga ati “Mu by’ukuri ibyo mukora ndabyanga cyane.”
عربی تفاسیر:
رَبِّ نَجِّنِي وَأَهۡلِي مِمَّا يَعۡمَلُونَ
(Lutwi aravuga ati) “Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye (uturinde) ibyo bakora.”
عربی تفاسیر:
فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Nuko tumurokorana n’umuryango we wose,
عربی تفاسیر:
إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ
Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse.
عربی تفاسیر:
ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma turimbura abasigaye bose;
عربی تفاسیر:
وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرٗاۖ فَسَآءَ مَطَرُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve).
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu bari batuye Ayikati (na bo) bahinyuye Intumwa.
عربی تفاسیر:
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ شُعَيۡبٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
عربی تفاسیر:
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”
عربی تفاسیر:
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
عربی تفاسیر:
۞ أَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَلَا تَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُخۡسِرِينَ
“Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo.”
عربی تفاسیر:
وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِ
“Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye.”
عربی تفاسیر:
وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ
“Ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
عربی تفاسیر:
وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلۡجِبِلَّةَ ٱلۡأَوَّلِينَ
“Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu).”
عربی تفاسیر:
قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe!”
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا وَإِن نَّظُنُّكَ لَمِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nkatwe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma.
عربی تفاسیر:
فَأَسۡقِطۡ عَلَيۡنَا كِسَفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
(Baravuga bati) “Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri!”
عربی تفاسیر:
قَالَ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَا تَعۡمَلُونَ
(Shuwayibu) aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza ibyo mukora.”
عربی تفاسیر:
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمۡ عَذَابُ يَوۡمِ ٱلظُّلَّةِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٍ
Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucucucu[1] Mu by’ukuri byari ibihano by’umunsi uhambaye.
[1] Umunsi w’igicucucucu uvugwa muri uyu murongo ni igihe abari batuye ahitwa Ayikati bagerwagaho n’ubushyuhe bukabije, nuko babona igicu babuhungiramo bakeka ko ari igicucucucu gisanzwe, bamaze kwirunda munsi yacyo, Allah yohereza umuriro urabarimbura.
عربی تفاسیر:
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّهُۥ لَتَنزِيلُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi mu by’ukuri iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose),
عربی تفاسیر:
نَزَلَ بِهِ ٱلرُّوحُ ٱلۡأَمِينُ
Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli)],
عربی تفاسیر:
عَلَىٰ قَلۡبِكَ لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ
(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira,
عربی تفاسیر:
بِلِسَانٍ عَرَبِيّٖ مُّبِينٖ
(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse.
عربی تفاسیر:
وَإِنَّهُۥ لَفِي زُبُرِ ٱلۡأَوَّلِينَ
Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo byahishuriwe Intumwa zo hambere.
عربی تفاسیر:
أَوَلَمۡ يَكُن لَّهُمۡ ءَايَةً أَن يَعۡلَمَهُۥ عُلَمَٰٓؤُاْ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)?
عربی تفاسیر:
وَلَوۡ نَزَّلۡنَٰهُ عَلَىٰ بَعۡضِ ٱلۡأَعۡجَمِينَ
N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu,
عربی تفاسیر:
فَقَرَأَهُۥ عَلَيۡهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ مُؤۡمِنِينَ
Maze akayibasomera, ntibari kuyemera.
عربی تفاسیر:
كَذَٰلِكَ سَلَكۡنَٰهُ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an).
عربی تفاسیر:
لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ
Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza,
عربی تفاسیر:
فَيَأۡتِيَهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Bikabageraho bibatunguye, batabizi.
عربی تفاسیر:
فَيَقُولُواْ هَلۡ نَحۡنُ مُنظَرُونَ
Maze bakavuga bati “Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)?”
عربی تفاسیر:
أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ
Ubu koko ibihano byacu (ni byo) basaba ko byihutishwa?
عربی تفاسیر:
أَفَرَءَيۡتَ إِن مَّتَّعۡنَٰهُمۡ سِنِينَ
Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire,
عربی تفاسیر:
ثُمَّ جَآءَهُم مَّا كَانُواْ يُوعَدُونَ
Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano),
عربی تفاسیر:
مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يُمَتَّعُونَ
Ibyo bahawe ngo babyinezezemo ntibyagira icyo bibamarira.
عربی تفاسیر:
وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ
Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi
عربی تفاسیر:
ذِكۡرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
(Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije).
عربی تفاسیر:
وَمَا تَنَزَّلَتۡ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ
Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an),
عربی تفاسیر:
وَمَا يَنۢبَغِي لَهُمۡ وَمَا يَسۡتَطِيعُونَ
Nta n’ubwo abikwiye ndetse ntiyanabishobora!
عربی تفاسیر:
إِنَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّمۡعِ لَمَعۡزُولُونَ
Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru).
عربی تفاسیر:
فَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُعَذَّبِينَ
Bityo (uramenye) ntuzabangikanye Allah n’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa.
عربی تفاسیر:
وَأَنذِرۡ عَشِيرَتَكَ ٱلۡأَقۡرَبِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe.
عربی تفاسیر:
وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse.
عربی تفاسیر:
فَإِنۡ عَصَوۡكَ فَقُلۡ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ
Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.”
عربی تفاسیر:
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ
Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِي يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ
We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku),
عربی تفاسیر:
وَتَقَلُّبَكَ فِي ٱلسَّٰجِدِينَ
Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama.
عربی تفاسیر:
إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
عربی تفاسیر:
هَلۡ أُنَبِّئُكُمۡ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ
Ese (mwa bantu mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho?
عربی تفاسیر:
تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٖ
Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha,
عربی تفاسیر:
يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ
Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.[1]
[1] Uyu murongo mutagatifu uvuga ko amashitani atumviriza amagambo avugwa n’abamalayika ntabwo uhabanye n’uwawubanjirije wa 212 uvuga ko amashitani yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru), ahubwo nk’uko imirongo ya Qur’ani yunganirana kugira ngo umuntu ayisobanukirwe, wifashishije isurat ya 37 (A-Swafati), Ayat ya 7 kugera kuri ayat ya 10 hagaragazwa ko ubusanzwe ikirere cyarinzwe buri shitani, bituma adashobora kumviriza ibivugwa n’abamalayika, usibye ko hari ubwo muri yo hari ayashobora kugira icyo yiba mu mabanga y’ibivugirwa mu ijuru, agakurikizwa ibishashi by’umuriro. Ibi bikaba nabyo byaje mu mvugo zitandukanye z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ku byerekeranye n’ibi.
عربی تفاسیر:
وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلۡغَاوُۥنَ
Naho abasizi bakurikirwa n’abayobye.[1]
[1] Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza muri uyu murongo wa Qur’ani.
عربی تفاسیر:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّهُمۡ فِي كُلِّ وَادٖ يَهِيمُونَ
Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya?
عربی تفاسیر:
وَأَنَّهُمۡ يَقُولُونَ مَا لَا يَفۡعَلُونَ
Kandi ko mu by’ukuri bavuga ibyo badakora?
عربی تفاسیر:
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَذَكَرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱنتَصَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَيَّ مُنقَلَبٖ يَنقَلِبُونَ
Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo.
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: سورۂ شعراء
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیارواندہ ترجمہ - ترجمے کی لسٹ

قرآن کریم کے معانی کا کینیاروانڈہ زبان میں ترجمہ روانڈہ کے ایک مسلم جماعت (ٹیم) نے کیا ہے۔

بند کریں