Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: عنکبوت   آیت:
وَيَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَلَوۡلَآ أَجَلٞ مُّسَمّٗى لَّجَآءَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ وَلَيَأۡتِيَنَّهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi.
عربی تفاسیر:
يَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةُۢ بِٱلۡكَٰفِرِينَ
Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi.
عربی تفاسیر:
يَوۡمَ يَغۡشَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِن فَوۡقِهِمۡ وَمِن تَحۡتِ أَرۡجُلِهِمۡ وَيَقُولُ ذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati “Nimwumve ingaruka z’ibyo mwajyaga mukora.”
عربی تفاسیر:
يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ أَرۡضِي وَٰسِعَةٞ فَإِيَّٰيَ فَٱعۡبُدُونِ
Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa kugaragira Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari Njye musenga Njyenyine.
عربی تفاسیر:
كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۖ ثُمَّ إِلَيۡنَا تُرۡجَعُونَ
Buri roho izasogongera ku rupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa.
عربی تفاسیر:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَنُبَوِّئَنَّهُم مِّنَ ٱلۡجَنَّةِ غُرَفٗا تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ نِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ
Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora neza,
عربی تفاسیر:
ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ
Ba bandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo.
عربی تفاسیر:
وَكَأَيِّن مِّن دَآبَّةٖ لَّا تَحۡمِلُ رِزۡقَهَا ٱللَّهُ يَرۡزُقُهَا وَإِيَّاكُمۡۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari We ubiha amafunguro ndetse namwe akayabaha? Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
عربی تفاسیر:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۖ فَأَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ
N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bahinduka (bakareka ukuri bagakurikira ikinyoma?)”
عربی تفاسیر:
ٱللَّهُ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُ لَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya ku wo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
عربی تفاسیر:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّن نَّزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ مِنۢ بَعۡدِ مَوۡتِهَا لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡقِلُونَ
N’iyo ubabajije uti “Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira.”
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: عنکبوت
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں