Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: مُلک   آیت:
وَأَسِرُّواْ قَوۡلَكُمۡ أَوِ ٱجۡهَرُواْ بِهِۦٓۖ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
عربی تفاسیر:
أَلَا يَعۡلَمُ مَنۡ خَلَقَ وَهُوَ ٱللَّطِيفُ ٱلۡخَبِيرُ
Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni We Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).
عربی تفاسیر:
هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ ذَلُولٗا فَٱمۡشُواْ فِي مَنَاكِبِهَا وَكُلُواْ مِن رِّزۡقِهِۦۖ وَإِلَيۡهِ ٱلنُّشُورُ
Ni We waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurwa mugana.
عربی تفاسیر:
ءَأَمِنتُم مَّن فِي ٱلسَّمَآءِ أَن يَخۡسِفَ بِكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فَإِذَا هِيَ تَمُورُ
Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru (Allah) atabarigitisha mu isi ikabamira? Dore izaba iri gutigita!
عربی تفاسیر:
أَمۡ أَمِنتُم مَّن فِي ٱلسَّمَآءِ أَن يُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ حَاصِبٗاۖ فَسَتَعۡلَمُونَ كَيۡفَ نَذِيرِ
Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)!
عربی تفاسیر:
وَلَقَدۡ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ
Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze!
عربی تفاسیر:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلطَّيۡرِ فَوۡقَهُمۡ صَٰٓفَّٰتٖ وَيَقۡبِضۡنَۚ مَا يُمۡسِكُهُنَّ إِلَّا ٱلرَّحۡمَٰنُۚ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءِۭ بَصِيرٌ
Ese ntibabona inyoni hejuru yabo uko ziguruka zirambura amababa yazo zikanayahina? Ntawe uzifata (ngo zitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri ni Ubona buri kintu bihebuje.
عربی تفاسیر:
أَمَّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي هُوَ جُندٞ لَّكُمۡ يَنصُرُكُم مِّن دُونِ ٱلرَّحۡمَٰنِۚ إِنِ ٱلۡكَٰفِرُونَ إِلَّا فِي غُرُورٍ
Ahubwo se uwo ni nde wababera ingabo (mwa bahakanyi mwe) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya.
عربی تفاسیر:
أَمَّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي يَرۡزُقُكُمۡ إِنۡ أَمۡسَكَ رِزۡقَهُۥۚ بَل لَّجُّواْ فِي عُتُوّٖ وَنُفُورٍ
Cyangwa se uwo ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje gutsimbarara mu gasuzuguro no kwanga (ukuri).
عربی تفاسیر:
أَفَمَن يَمۡشِي مُكِبًّا عَلَىٰ وَجۡهِهِۦٓ أَهۡدَىٰٓ أَمَّن يَمۡشِي سَوِيًّا عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Ese wa wundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wa wundi ugenda yemye mu nzira igororotse?
عربی تفاسیر:
قُلۡ هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَكُمۡ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Allah) ni We wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake!”
عربی تفاسیر:
قُلۡ هُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.”
عربی تفاسیر:
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”
عربی تفاسیر:
قُلۡ إِنَّمَا ٱلۡعِلۡمُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٞ
Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara.”
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: مُلک
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں