Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: غاشیہ   آیت:

Alghashiyat

هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡغَٰشِيَةِ
Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho?
عربی تفاسیر:
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ خَٰشِعَةٌ
Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse,
عربی تفاسیر:
عَامِلَةٞ نَّاصِبَةٞ
(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro).
عربی تفاسیر:
تَصۡلَىٰ نَارًا حَامِيَةٗ
Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo);
عربی تفاسیر:
تُسۡقَىٰ مِنۡ عَيۡنٍ ءَانِيَةٖ
Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye,
عربی تفاسیر:
لَّيۡسَ لَهُمۡ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٖ
Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa,
عربی تفاسیر:
لَّا يُسۡمِنُ وَلَا يُغۡنِي مِن جُوعٖ
(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara.
عربی تفاسیر:
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ نَّاعِمَةٞ
Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye;
عربی تفاسیر:
لِّسَعۡيِهَا رَاضِيَةٞ
Bwishimiye ibikorwa byabwo,
عربی تفاسیر:
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ
(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga,
عربی تفاسیر:
لَّا تَسۡمَعُ فِيهَا لَٰغِيَةٗ
Aho batazumva amanjwe,
عربی تفاسیر:
فِيهَا عَيۡنٞ جَارِيَةٞ
Hazaba harimo isoko itemba,
عربی تفاسیر:
فِيهَا سُرُرٞ مَّرۡفُوعَةٞ
Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru,
عربی تفاسیر:
وَأَكۡوَابٞ مَّوۡضُوعَةٞ
N’ibikombe biteguwe (neza),
عربی تفاسیر:
وَنَمَارِقُ مَصۡفُوفَةٞ
N’imisego itondetse ku mirongo (neza),
عربی تفاسیر:
وَزَرَابِيُّ مَبۡثُوثَةٌ
N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho).
عربی تفاسیر:
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلۡإِبِلِ كَيۡفَ خُلِقَتۡ
Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe?
عربی تفاسیر:
وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيۡفَ رُفِعَتۡ
N’uburyo ikirere cyahanitswe?
عربی تفاسیر:
وَإِلَى ٱلۡجِبَالِ كَيۡفَ نُصِبَتۡ
N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)?
عربی تفاسیر:
وَإِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَيۡفَ سُطِحَتۡ
N’uburyo isi yarambuwe?
عربی تفاسیر:
فَذَكِّرۡ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٞ
Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa,
عربی تفاسیر:
لَّسۡتَ عَلَيۡهِم بِمُصَيۡطِرٍ
Ntukabashyireho igitugu.
عربی تفاسیر:
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ
Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana,
عربی تفاسیر:
فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَكۡبَرَ
Allah azamuhanisha ibihano bihambaye.
عربی تفاسیر:
إِنَّ إِلَيۡنَآ إِيَابَهُمۡ
Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo,
عربی تفاسیر:
ثُمَّ إِنَّ عَلَيۡنَا حِسَابَهُم
Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: غاشیہ
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں