Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ዩሱፍ   አንቀጽ:
قَالَ هَلۡ ءَامَنُكُمۡ عَلَيۡهِ إِلَّا كَمَآ أَمِنتُكُمۡ عَلَىٰٓ أَخِيهِ مِن قَبۡلُ فَٱللَّهُ خَيۡرٌ حَٰفِظٗاۖ وَهُوَ أَرۡحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
(Se) aravuga ati “Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni We Murinzi mwiza, kandi ni We Munyembabazi usumba abandi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا فَتَحُواْ مَتَٰعَهُمۡ وَجَدُواْ بِضَٰعَتَهُمۡ رُدَّتۡ إِلَيۡهِمۡۖ قَالُواْ يَٰٓأَبَانَا مَا نَبۡغِيۖ هَٰذِهِۦ بِضَٰعَتُنَا رُدَّتۡ إِلَيۡنَاۖ وَنَمِيرُ أَهۡلَنَا وَنَحۡفَظُ أَخَانَا وَنَزۡدَادُ كَيۡلَ بَعِيرٖۖ ذَٰلِكَ كَيۡلٞ يَسِيرٞ
Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati “Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ لَنۡ أُرۡسِلَهُۥ مَعَكُمۡ حَتَّىٰ تُؤۡتُونِ مَوۡثِقٗا مِّنَ ٱللَّهِ لَتَأۡتُنَّنِي بِهِۦٓ إِلَّآ أَن يُحَاطَ بِكُمۡۖ فَلَمَّآ ءَاتَوۡهُ مَوۡثِقَهُمۡ قَالَ ٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٞ
(Se) aravuga ati “Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura).” Bamaze kumurahirira, aravuga ati “Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ يَٰبَنِيَّ لَا تَدۡخُلُواْ مِنۢ بَابٖ وَٰحِدٖ وَٱدۡخُلُواْ مِنۡ أَبۡوَٰبٖ مُّتَفَرِّقَةٖۖ وَمَآ أُغۡنِي عَنكُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٍۖ إِنِ ٱلۡحُكۡمُ إِلَّا لِلَّهِۖ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُۖ وَعَلَيۡهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ
Aranavuga ati “Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri umwanzuro ni uwa Allah; ni We niringiye, kandi abiringira bose bajye baba ari We biringira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا دَخَلُواْ مِنۡ حَيۡثُ أَمَرَهُمۡ أَبُوهُم مَّا كَانَ يُغۡنِي عَنۡهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٍ إِلَّا حَاجَةٗ فِي نَفۡسِ يَعۡقُوبَ قَضَىٰهَاۚ وَإِنَّهُۥ لَذُو عِلۡمٖ لِّمَا عَلَّمۡنَٰهُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, nta cyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko zari impungenge zari mu mutima wa Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri we (Yakubu) yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا دَخَلُواْ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيۡهِ أَخَاهُۖ قَالَ إِنِّيٓ أَنَا۠ أَخُوكَ فَلَا تَبۡتَئِسۡ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Nuko binjiye kwa Yusufu, yiyegereza mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati “Mu by’ukuri ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ዩሱፍ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት