Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኢብራሂም   አንቀጽ:

Ibrahim

الٓرۚ كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ إِلَيۡكَ لِتُخۡرِجَ ٱلنَّاسَ مِنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِ بِإِذۡنِ رَبِّهِمۡ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ
Alif Laam Raa.[1] (Iki ni) igitabo twaguhishuriye (yewe Muhamadi) kugira ngo ukure abantu mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganisha ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), ku bw’ubushake bwa Nyagasani wabo, ubageze mu nzira ya Nyiricyubahiro gihebuje, Ukwiye ibisingizo byose,
[1] Ayat zitangirwa n’inyuguti nk’izi twazivuzeho mu mirongo yatambutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهِ ٱلَّذِي لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَوَيۡلٞ لِّلۡكَٰفِرِينَ مِنۡ عَذَابٖ شَدِيدٍ
Allah we Mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi abahakanyi bazahura n’ingorane ku bw’ibihano bikaze bazahura na byo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَسۡتَحِبُّونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا عَلَى ٱلۡأٓخِرَةِ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَيَبۡغُونَهَا عِوَجًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلِۭ بَعِيدٖ
Ba bandi bakunda ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka, bagakumira abantu kugana inzira ya Allah bifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo); abo bari mu buyobe bukabije.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن رَّسُولٍ إِلَّا بِلِسَانِ قَوۡمِهِۦ لِيُبَيِّنَ لَهُمۡۖ فَيُضِلُّ ٱللَّهُ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Kandi nta Ntumwa twohereje itavuga ururimi rw’abantu twayoherejeho kugira ngo ibasobanurire (ubutumwa bwa Allah). Hanyuma Allah akarekera mu buyobe uwo ashaka (kubera kwigomeka kwe), akanayobora uwo ashaka. Ni na We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَآ أَنۡ أَخۡرِجۡ قَوۡمَكَ مِنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِ وَذَكِّرۡهُم بِأَيَّىٰمِ ٱللَّهِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ
Kandi rwose twohereje Musa azanye ibitangaza byacu (tumubwira tuti) “Kura abantu bawe mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganishe ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), unabibutse ibihe (by’ingabire) bya Allah. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho kuri buri wese urangwa no kwihangana cyane, akanashimira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ أَنجَىٰكُم مِّنۡ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ يَسُومُونَكُمۡ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ وَيُذَبِّحُونَ أَبۡنَآءَكُمۡ وَيَسۡتَحۡيُونَ نِسَآءَكُمۡۚ وَفِي ذَٰلِكُم بَلَآءٞ مِّن رَّبِّكُمۡ عَظِيمٞ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo yabarokoraga, akabakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bicaga abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa; kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذۡ تَأَذَّنَ رَبُّكُمۡ لَئِن شَكَرۡتُمۡ لَأَزِيدَنَّكُمۡۖ وَلَئِن كَفَرۡتُمۡ إِنَّ عَذَابِي لَشَدِيدٞ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wanyu yatangazaga (agira ati) “Nimuramuka mushimiye nzabongerera (ingabire zanjye), ariko nimuhakana, mumenye ko ibihano byanjye bihambaye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ مُوسَىٰٓ إِن تَكۡفُرُوٓاْ أَنتُمۡ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا فَإِنَّ ٱللَّهَ لَغَنِيٌّ حَمِيدٌ
Nuko Musa aravuga ati “Muramutse muhakanye, mwe n’abari ku isi bose, mu by’ukuri (mumenye ko) Allah ari Uwihagije, Ukwiye ibisingizo byose.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ نَبَؤُاْ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ قَوۡمِ نُوحٖ وَعَادٖ وَثَمُودَ وَٱلَّذِينَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ لَا يَعۡلَمُهُمۡ إِلَّا ٱللَّهُۚ جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَرَدُّوٓاْ أَيۡدِيَهُمۡ فِيٓ أَفۡوَٰهِهِمۡ وَقَالُوٓاْ إِنَّا كَفَرۡنَا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ وَإِنَّا لَفِي شَكّٖ مِّمَّا تَدۡعُونَنَآ إِلَيۡهِ مُرِيبٖ
Ese inkuru za ba bandi bababanjirije ntizabagezeho, iz’abantu ba Nuhu, iz’aba Adi, iz’aba Thamudu ndetse n’iza ba bandi baje nyuma yabo? Nta wundi ubazi usibye Allah. Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bashyize intoki mu minwa yabo (baraziruma kubera uburakari), maze baravuga bati “Mu by’ukuri duhakanye ubutumwa mwazanye, kandi dushidikanya cyane ku byo muduhamagarira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ قَالَتۡ رُسُلُهُمۡ أَفِي ٱللَّهِ شَكّٞ فَاطِرِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ يَدۡعُوكُمۡ لِيَغۡفِرَ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمۡ وَيُؤَخِّرَكُمۡ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗىۚ قَالُوٓاْ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا تُرِيدُونَ أَن تَصُدُّونَا عَمَّا كَانَ يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَا فَأۡتُونَا بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ
Intumwa zabo zaravuze ziti “Ese murashidikanya kuri Allah wahanze ibirere n’isi? Abahamagarira (kumusenga wenyine) kugira ngo abababarire ibyaha byanyu ndetse anabarindirize kugeza igihe cyagenwe.” Baravuga bati “Mwe nta kindi muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe. Murashaka kutubuza ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho nimutuzanire ikimenyetso kigaragara (gishimangira ukuri kw’ibyo muvuga).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَتۡ لَهُمۡ رُسُلُهُمۡ إِن نَّحۡنُ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَمُنُّ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۖ وَمَا كَانَ لَنَآ أَن نَّأۡتِيَكُم بِسُلۡطَٰنٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Intumwa zabo zarababwiye ziti “Twe nta kindi turi cyo usibye kuba turi abantu nkamwe, ariko Allah ahundagaza ingabire ze ku wo ashaka mu bagaragu be. Kandi ntidushobora kubazanira ikimenyetso bidaturutse ku bushake bwa Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah (wenyine).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا لَنَآ أَلَّا نَتَوَكَّلَ عَلَى ٱللَّهِ وَقَدۡ هَدَىٰنَا سُبُلَنَاۚ وَلَنَصۡبِرَنَّ عَلَىٰ مَآ ءَاذَيۡتُمُونَاۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ
Ariko ni gute tutakwiringira Allah kandi mu by’ukuri yaratuyoboye inzira zacu (zatumye tumumenya)? Kandi rwose tuzihanganira uko mudutoteza. Ngaho abiringira nibiringire Allah (wenyine).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِرُسُلِهِمۡ لَنُخۡرِجَنَّكُم مِّنۡ أَرۡضِنَآ أَوۡ لَتَعُودُنَّ فِي مِلَّتِنَاۖ فَأَوۡحَىٰٓ إِلَيۡهِمۡ رَبُّهُمۡ لَنُهۡلِكَنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nuko ba bandi bahakanye babwira Intumwa zabo (zabatumweho) bati “Rwose tuzabamenesha mu gihugu cyacu, keretse mugarukiye imigenzo yacu (y’ibangikanyamana).” Nuko Nyagasani wazo arazihishurira ati “Mu by’ukuri tuzarimbura ababangikanyamana”,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَنُسۡكِنَنَّكُمُ ٱلۡأَرۡضَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡۚ ذَٰلِكَ لِمَنۡ خَافَ مَقَامِي وَخَافَ وَعِيدِ
Kandi mu by’ukuri nyuma yabo, mwe tuzabatuza mu gihugu (cyabo). Ibyo ni kuri wa wundi utinya kuzahagarara imbere yanjye (ku munsi w’ibarura) akanatinya ibihano byanjye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱسۡتَفۡتَحُواْ وَخَابَ كُلُّ جَبَّارٍ عَنِيدٖ
Nuko (Intumwa) zitabaza (Nyagasani wazo, arazitabara), maze buri munyagitugu wese w’icyigomeke ararimbuka,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مِّن وَرَآئِهِۦ جَهَنَّمُ وَيُسۡقَىٰ مِن مَّآءٖ صَدِيدٖ
Imbere ye (buri munyagitugu wese) hari igihano cy’umuriro wa Jahanamu, kandi azanyweshwa amazi avanze n’amashyira,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَتَجَرَّعُهُۥ وَلَا يَكَادُ يُسِيغُهُۥ وَيَأۡتِيهِ ٱلۡمَوۡتُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَمَا هُوَ بِمَيِّتٖۖ وَمِن وَرَآئِهِۦ عَذَابٌ غَلِيظٞ
Azagerageza kuyamira gake gake ariko ntibizapfa kumukundira (kuko azaba atamuryoheye kandi yatuye), kandi urupfu ruzamuturuka impande zose, ariko ntazapfa ndetse na nyuma y’ibyo, azahura n’ibihano bikaze.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَّثَلُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡۖ أَعۡمَٰلُهُمۡ كَرَمَادٍ ٱشۡتَدَّتۡ بِهِ ٱلرِّيحُ فِي يَوۡمٍ عَاصِفٖۖ لَّا يَقۡدِرُونَ مِمَّا كَسَبُواْ عَلَىٰ شَيۡءٖۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلضَّلَٰلُ ٱلۡبَعِيدُ
Ibikorwa bya ba bandi bahakanye Nyagasani wabo, bigereranywa nk’ivu ryahushywe n’inkubi y’umuyaga ku munsi w’umuyaga ukaze. Ibyo bakoze nta na kimwe kizabagirira akamaro. Ubwo ni bwo buyobe bukabije.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۚ إِن يَشَأۡ يُذۡهِبۡكُمۡ وَيَأۡتِ بِخَلۡقٖ جَدِيدٖ
Ese ntubona ko Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu y’ukuri? Aramutse abishatse yabakuraho akazana (ibindi) biremwa bishya.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ بِعَزِيزٖ
Kandi ibyo kuri Allah ntabwo bigoye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَبَرَزُواْ لِلَّهِ جَمِيعٗا فَقَالَ ٱلضُّعَفَٰٓؤُاْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُوٓاْ إِنَّا كُنَّا لَكُمۡ تَبَعٗا فَهَلۡ أَنتُم مُّغۡنُونَ عَنَّا مِنۡ عَذَابِ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖۚ قَالُواْ لَوۡ هَدَىٰنَا ٱللَّهُ لَهَدَيۡنَٰكُمۡۖ سَوَآءٌ عَلَيۡنَآ أَجَزِعۡنَآ أَمۡ صَبَرۡنَا مَا لَنَا مِن مَّحِيصٖ
Kandi bose bazagera imbere ya Allah (ku munsi w’imperuka) maze abanyantege nke babwire abari abibone bati “Mu by’ukuri ni mwe twakurikiraga; ese hari icyo mwatumarira mukadukiza ibihano bya Allah?” Bazavuga bati “Iyo Allah aza kutuyobora natwe twari kubayobora. Bityo byose ni kimwe kuri twese, twagaragaza kubabara cyangwa tukihanganira (ibi bihano); nta buhungiro dufite.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلشَّيۡطَٰنُ لَمَّا قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ إِنَّ ٱللَّهَ وَعَدَكُمۡ وَعۡدَ ٱلۡحَقِّ وَوَعَدتُّكُمۡ فَأَخۡلَفۡتُكُمۡۖ وَمَا كَانَ لِيَ عَلَيۡكُم مِّن سُلۡطَٰنٍ إِلَّآ أَن دَعَوۡتُكُمۡ فَٱسۡتَجَبۡتُمۡ لِيۖ فَلَا تَلُومُونِي وَلُومُوٓاْ أَنفُسَكُمۖ مَّآ أَنَا۠ بِمُصۡرِخِكُمۡ وَمَآ أَنتُم بِمُصۡرِخِيَّ إِنِّي كَفَرۡتُ بِمَآ أَشۡرَكۡتُمُونِ مِن قَبۡلُۗ إِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Nuko ubwo imanza zizaba zimaze gucibwa, Shitani avuge ati “Mu by’ukuri Allah yabasezeranyije isezerano ry’ukuri (ryo kuzazurwa no kugororerwa). Naho njye isezerano nabahaye sinaryubahirije, kuko nta bubasha nari mbafiteho uretse ko nabahamagaye mukanyitaba. Ku bw’ibyo, ntimumvebe ahubwo mwivebe ubwanyu. (Ubu) nta cyo nabamarira kandi namwe nta cyo mwamarira. Mu by’ukuri njye mpakanye ibikorwa byanyu mwakoze (ubwo mwarekaga kugaragira Allah) mukambangikanya na We. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zirahanishwa ibihano bibabaza.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأُدۡخِلَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا بِإِذۡنِ رَبِّهِمۡۖ تَحِيَّتُهُمۡ فِيهَا سَلَٰمٌ
Kandi ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazinjizwa mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ku burenganzira bwa Allah. Indamukanyo yabo muri ryo izaba ari ukwifurizanya amahoro (Salamu).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا كَلِمَةٗ طَيِّبَةٗ كَشَجَرَةٖ طَيِّبَةٍ أَصۡلُهَا ثَابِتٞ وَفَرۡعُهَا فِي ٱلسَّمَآءِ
Ese ntubona uko Allah yatanze urugero rw’ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah) ko ari nk’igiti cyiza, gifite imizi ishikamye mu butaka, ndetse n’amashami yacyo agera mu kirere!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تُؤۡتِيٓ أُكُلَهَا كُلَّ حِينِۭ بِإِذۡنِ رَبِّهَاۗ وَيَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡأَمۡثَالَ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Gihora cyera imbuto buri gihe, ku bwa Nyagasani wacyo, kandi Allah aha abantu ingero kugira ngo babashe kwibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَثَلُ كَلِمَةٍ خَبِيثَةٖ كَشَجَرَةٍ خَبِيثَةٍ ٱجۡتُثَّتۡ مِن فَوۡقِ ٱلۡأَرۡضِ مَا لَهَا مِن قَرَارٖ
Naho urugero rw’ijambo ribi (ryo guhakana Allah) ni nk’igiti kibi kiregetse hejuru ku butaka, kirandurwa (bitagoranye) kuko kiba kidashikamye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يُثَبِّتُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱلۡقَوۡلِ ٱلثَّابِتِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَيُضِلُّ ٱللَّهُ ٱلظَّٰلِمِينَۚ وَيَفۡعَلُ ٱللَّهُ مَا يَشَآءُ
Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva). Kandi Allah arekera mu buyobe inkozi z’ibibi, ndetse Allah akora icyo ashaka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ بَدَّلُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ كُفۡرٗا وَأَحَلُّواْ قَوۡمَهُمۡ دَارَ ٱلۡبَوَارِ
Ese ntiwabonye ba bandi baguranye inema za Allah (aho gushimira) bagahakana; maze bagatuma abantu babo batura mu nzu y’uburimbukiro?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَاۖ وَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ
(Umuriro wa) Jahanamu, bazahiramo kandi ni bwo buturo bubi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا لِّيُضِلُّواْ عَن سَبِيلِهِۦۗ قُلۡ تَمَتَّعُواْ فَإِنَّ مَصِيرَكُمۡ إِلَى ٱلنَّارِ
Kandi (ababangikanyamana) bashyizeho ibigirwamana babibangikanya na Allah kugira ngo bayobye (abantu) inzira ye. Vuga uti “Nimwinezeze (by’igihe gito)! Ariko mu by’ukuri iherezo ryanyu ni mu muriro.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُل لِّعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يُقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُنفِقُواْ مِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ سِرّٗا وَعَلَانِيَةٗ مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ يَوۡمٞ لَّا بَيۡعٞ فِيهِ وَلَا خِلَٰلٌ
(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye bemeye, ko bagomba guhozaho iswala bakanatanga mu byo twabahaye; haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, mbere y’uko haza umunsi utazabamo ubucuruzi n’ubucuti (bigamije gucungura).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡفُلۡكَ لِتَجۡرِيَ فِي ٱلۡبَحۡرِ بِأَمۡرِهِۦۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡأَنۡهَٰرَ
Allah ni We waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro; yanabashyiriyeho amato (ngo bibagirire akamaro), kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi (kugira ngo ibagirire akamaro).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ دَآئِبَيۡنِۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ
Yanaborohereje izuba n’ukwezi bihora bitembera (mu kirere) bidataye inzira yabyo, ndetse anaborohereza ijoro n’amanywa (kugira ngo byose bibagirire akamaro).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَءَاتَىٰكُم مِّن كُلِّ مَا سَأَلۡتُمُوهُۚ وَإِن تَعُدُّواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ لَا تُحۡصُوهَآۗ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَظَلُومٞ كَفَّارٞ
Yanabahaye ibyo mwamusabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema za Allah ntimwazihetura. Mu by’ukuri umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane, umuhakanyi ukabije (w’indashima).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِيمُ رَبِّ ٱجۡعَلۡ هَٰذَا ٱلۡبَلَدَ ءَامِنٗا وَٱجۡنُبۡنِي وَبَنِيَّ أَن نَّعۡبُدَ ٱلۡأَصۡنَامَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Ha uyu mujyi (wa Maka) amahoro n’umutekano, unandinde njye n’abana banjye kuba twagaragira ibigirwamana.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبِّ إِنَّهُنَّ أَضۡلَلۡنَ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِۖ فَمَن تَبِعَنِي فَإِنَّهُۥ مِنِّيۖ وَمَنۡ عَصَانِي فَإِنَّكَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
“Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri (ibyo bigirwamana) byayobeje abantu benshi. Ariko uzankurikira, uwo azaba ari mu bantu banjye. Naho uzanyigomekaho, mu by’ukuri ni Wowe Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَّبَّنَآ إِنِّيٓ أَسۡكَنتُ مِن ذُرِّيَّتِي بِوَادٍ غَيۡرِ ذِي زَرۡعٍ عِندَ بَيۡتِكَ ٱلۡمُحَرَّمِ رَبَّنَا لِيُقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ فَٱجۡعَلۡ أَفۡـِٔدَةٗ مِّنَ ٱلنَّاسِ تَهۡوِيٓ إِلَيۡهِمۡ وَٱرۡزُقۡهُم مِّنَ ٱلثَّمَرَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَشۡكُرُونَ
“Nyagasani wacu! Mu by’ukuri natuje urubyaro rwanjye (Isimayili na nyina Hajara) mu kibaya kidahingwa, hafi y’ingoro yawe ntagatifu (Al Kaabat), Nyagasani wacu, kugira ngo bahozeho iswala. Bityo, shyira urukundo mu mitima y’abantu babakunde, kandi unabahe amafunguro kugira ngo babashe gushimira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبَّنَآ إِنَّكَ تَعۡلَمُ مَا نُخۡفِي وَمَا نُعۡلِنُۗ وَمَا يَخۡفَىٰ عَلَى ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ
“Nyagasani wacu! Mu by’ukuri uzi neza ibyo duhisha n’ibyo tugaragaza. Nta na kimwe cyakwihisha Allah, haba ku isi cyangwa mu kirere.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي وَهَبَ لِي عَلَى ٱلۡكِبَرِ إِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَۚ إِنَّ رَبِّي لَسَمِيعُ ٱلدُّعَآءِ
“Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wampaye Ismail na Is’haq ngeze mu zabukuru. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Uwumva ubusabe bihebuje.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبِّ ٱجۡعَلۡنِي مُقِيمَ ٱلصَّلَوٰةِ وَمِن ذُرِّيَّتِيۚ رَبَّنَا وَتَقَبَّلۡ دُعَآءِ
“Nyagasani! Mpa guhozaho iswala, unabihe urubyaro rwanjye, Nyagasani wacu! Kandi wakire ubusabe bwanjye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبَّنَا ٱغۡفِرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيَّ وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ يَوۡمَ يَقُومُ ٱلۡحِسَابُ
“Nyagasani wacu! Uzambabarire, njye n’ababyeyi banjye ndetse n’abemeramana, umunsi ibarura ryabaye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱللَّهَ غَٰفِلًا عَمَّا يَعۡمَلُ ٱلظَّٰلِمُونَۚ إِنَّمَا يُؤَخِّرُهُمۡ لِيَوۡمٖ تَشۡخَصُ فِيهِ ٱلۡأَبۡصَٰرُ
Kandi (yewe Muhamadi) ntugakeke na rimwe ko Allah atitaye ku byo inkozi z’ibibi zikora, ahubwo arabarindiriza kugeza ku munsi bazakanura amaso (kubera ibyo bazaba babona bibateye ubwoba).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مُهۡطِعِينَ مُقۡنِعِي رُءُوسِهِمۡ لَا يَرۡتَدُّ إِلَيۡهِمۡ طَرۡفُهُمۡۖ وَأَفۡـِٔدَتُهُمۡ هَوَآءٞ
(Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَنذِرِ ٱلنَّاسَ يَوۡمَ يَأۡتِيهِمُ ٱلۡعَذَابُ فَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ رَبَّنَآ أَخِّرۡنَآ إِلَىٰٓ أَجَلٖ قَرِيبٖ نُّجِبۡ دَعۡوَتَكَ وَنَتَّبِعِ ٱلرُّسُلَۗ أَوَلَمۡ تَكُونُوٓاْ أَقۡسَمۡتُم مِّن قَبۡلُ مَا لَكُم مِّن زَوَالٖ
Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti “Nyagasani wacu! Turindirize igihe gito twitabe umuhamagaro wawe tunakurikire Intumwa zawe. (Maze zibwirwe ziti) “Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava ku isi (kandi ko nta zuka rizabaho)?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَسَكَنتُمۡ فِي مَسَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَتَبَيَّنَ لَكُمۡ كَيۡفَ فَعَلۡنَا بِهِمۡ وَضَرَبۡنَا لَكُمُ ٱلۡأَمۡثَالَ
Kandi mwanatuye mu mazu ya ba bandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَدۡ مَكَرُواْ مَكۡرَهُمۡ وَعِندَ ٱللَّهِ مَكۡرُهُمۡ وَإِن كَانَ مَكۡرُهُمۡ لِتَزُولَ مِنۡهُ ٱلۡجِبَالُ
Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni We uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱللَّهَ مُخۡلِفَ وَعۡدِهِۦ رُسُلَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٖ
Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije Intumwa ze. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ تُبَدَّلُ ٱلۡأَرۡضُ غَيۡرَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُۖ وَبَرَزُواْ لِلَّهِ ٱلۡوَٰحِدِ ٱلۡقَهَّارِ
(Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَتَرَى ٱلۡمُجۡرِمِينَ يَوۡمَئِذٖ مُّقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ
Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
سَرَابِيلُهُم مِّن قَطِرَانٖ وَتَغۡشَىٰ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ
Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswe n’umuriro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِيَجۡزِيَ ٱللَّهُ كُلَّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
(Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri Allah ni ubanguka mu ibarura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هَٰذَا بَلَٰغٞ لِّلنَّاسِ وَلِيُنذَرُواْ بِهِۦ وَلِيَعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا هُوَ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ وَلِيَذَّكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari We Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኢብራሂም
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት