Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አን-ነሕል   አንቀጽ:
وَلَقَدۡ نَعۡلَمُ أَنَّهُمۡ يَقُولُونَ إِنَّمَا يُعَلِّمُهُۥ بَشَرٞۗ لِّسَانُ ٱلَّذِي يُلۡحِدُونَ إِلَيۡهِ أَعۡجَمِيّٞ وَهَٰذَا لِسَانٌ عَرَبِيّٞ مُّبِينٌ
Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati “Mu by’ukuri hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an).” Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ لَا يَهۡدِيهِمُ ٱللَّهُ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Mu by’ukuri ba bandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّمَا يَفۡتَرِي ٱلۡكَذِبَ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَٰذِبُونَ
Mu by’ukuri abahimba ikinyoma ni ba bandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bo banyabinyoma.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَن كَفَرَ بِٱللَّهِ مِنۢ بَعۡدِ إِيمَٰنِهِۦٓ إِلَّا مَنۡ أُكۡرِهَ وَقَلۡبُهُۥ مُطۡمَئِنُّۢ بِٱلۡإِيمَٰنِ وَلَٰكِن مَّن شَرَحَ بِٱلۡكُفۡرِ صَدۡرٗا فَعَلَيۡهِمۡ غَضَبٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemeye, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wa wundi uzabihatirwa (agahakana ku rurimi) ariko umutima we wuje ukwemera (uwo nta cyaha aba akoze). Ariko abugururira ibituza byabo ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمُ ٱسۡتَحَبُّواْ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا عَلَى ٱلۡأٓخِرَةِ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Ibyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ طَبَعَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ وَسَمۡعِهِمۡ وَأَبۡصَٰرِهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡغَٰفِلُونَ
Abo ni ba bandi Allah yadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَا جَرَمَ أَنَّهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ إِنَّ رَبَّكَ لِلَّذِينَ هَاجَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا فُتِنُواْ ثُمَّ جَٰهَدُواْ وَصَبَرُوٓاْ إِنَّ رَبَّكَ مِنۢ بَعۡدِهَا لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ
Naho ba bandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አን-ነሕል
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት