Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል ከህፍ   አንቀጽ:
إِنَّا مَكَّنَّا لَهُۥ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِن كُلِّ شَيۡءٖ سَبَبٗا
Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَتۡبَعَ سَبَبًا
Nuko akurikira inzira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ مَغۡرِبَ ٱلشَّمۡسِ وَجَدَهَا تَغۡرُبُ فِي عَيۡنٍ حَمِئَةٖ وَوَجَدَ عِندَهَا قَوۡمٗاۖ قُلۡنَا يَٰذَا ٱلۡقَرۡنَيۡنِ إِمَّآ أَن تُعَذِّبَ وَإِمَّآ أَن تَتَّخِذَ فِيهِمۡ حُسۡنٗا
Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti “Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ أَمَّا مَن ظَلَمَ فَسَوۡفَ نُعَذِّبُهُۥ ثُمَّ يُرَدُّ إِلَىٰ رَبِّهِۦ فَيُعَذِّبُهُۥ عَذَابٗا نُّكۡرٗا
(Dhul Qar’nayini) aravuga ati “Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani we amuhanishe igihano gihambaye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَمَّا مَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَهُۥ جَزَآءً ٱلۡحُسۡنَىٰۖ وَسَنَقُولُ لَهُۥ مِنۡ أَمۡرِنَا يُسۡرٗا
Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ أَتۡبَعَ سَبَبًا
Nuko ahindura inzira,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ مَطۡلِعَ ٱلشَّمۡسِ وَجَدَهَا تَطۡلُعُ عَلَىٰ قَوۡمٖ لَّمۡ نَجۡعَل لَّهُم مِّن دُونِهَا سِتۡرٗا
Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَٰلِكَۖ وَقَدۡ أَحَطۡنَا بِمَا لَدَيۡهِ خُبۡرٗا
Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ أَتۡبَعَ سَبَبًا
Nuko akurikira indi nzira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ بَيۡنَ ٱلسَّدَّيۡنِ وَجَدَ مِن دُونِهِمَا قَوۡمٗا لَّا يَكَادُونَ يَفۡقَهُونَ قَوۡلٗا
Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ يَٰذَا ٱلۡقَرۡنَيۡنِ إِنَّ يَأۡجُوجَ وَمَأۡجُوجَ مُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَهَلۡ نَجۡعَلُ لَكَ خَرۡجًا عَلَىٰٓ أَن تَجۡعَلَ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَهُمۡ سَدّٗا
Baravuga bati “Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri Yaajuja na Maajuja[1] bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo?”
[1] Yaajuja na Maajuja: Ni amazina ya bamwe mu bantu babayeho ku isi mu gihe cy’umwami Dhul Qar’nayini igaruka ryabo rikaba ari kimwe mu bimenyetso bikuru by’umunsi w’imperuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ مَا مَكَّنِّي فِيهِ رَبِّي خَيۡرٞ فَأَعِينُونِي بِقُوَّةٍ أَجۡعَلۡ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُمۡ رَدۡمًا
Arabasubiza ati “Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa).” Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ءَاتُونِي زُبَرَ ٱلۡحَدِيدِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا سَاوَىٰ بَيۡنَ ٱلصَّدَفَيۡنِ قَالَ ٱنفُخُواْۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَعَلَهُۥ نَارٗا قَالَ ءَاتُونِيٓ أُفۡرِغۡ عَلَيۡهِ قِطۡرٗا
“Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati “Nimucanire (ibyo byuma)”! Bimaze gutukura aravuga ati “Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَمَا ٱسۡطَٰعُوٓاْ أَن يَظۡهَرُوهُ وَمَا ٱسۡتَطَٰعُواْ لَهُۥ نَقۡبٗا
Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል ከህፍ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት