የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም * - የትርጉሞች ማዉጫ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ አል ቀሰስ   አንቀጽ:

Al Qaswasw (Inkuru)

طسٓمٓ
Twaa Siin Miim[1]
[1] -Twaa Siin Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo gisobanutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
نَتۡلُواْ عَلَيۡكَ مِن نَّبَإِ مُوسَىٰ وَفِرۡعَوۡنَ بِٱلۡحَقِّ لِقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Turakubarira zimwe mu nkuru za Musa na Farawo mu kuri (ngo uzigeze) ku bantu bemera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ فِرۡعَوۡنَ عَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَجَعَلَ أَهۡلَهَا شِيَعٗا يَسۡتَضۡعِفُ طَآئِفَةٗ مِّنۡهُمۡ يُذَبِّحُ أَبۡنَآءَهُمۡ وَيَسۡتَحۡيِۦ نِسَآءَهُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Mu by’ukuri Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungu naho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri yari mu bangizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنُرِيدُ أَن نَّمُنَّ عَلَى ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنَجۡعَلَهُمۡ أَئِمَّةٗ وَنَجۡعَلَهُمُ ٱلۡوَٰرِثِينَ
Kandi twashakaga guha ingabire zacu abakandamijwe mu gihugu, tukabagira abayobozi ndetse tukanabagira abazungura (ba Misiri nyuma yo kurimbura Farawo).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنُمَكِّنَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنُرِيَ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا مِنۡهُم مَّا كَانُواْ يَحۡذَرُونَ
No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga bikanga ko byaturuka kuri bo (Abayisiraheli).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰٓ أُمِّ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَرۡضِعِيهِۖ فَإِذَا خِفۡتِ عَلَيۡهِ فَأَلۡقِيهِ فِي ٱلۡيَمِّ وَلَا تَخَافِي وَلَا تَحۡزَنِيٓۖ إِنَّا رَآدُّوهُ إِلَيۡكِ وَجَاعِلُوهُ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Nuko duhishurira nyina wa Musa (tumubwira) tuti “Mwonse, ariko niba ufite ubwoba (bw’uko yagirirwa nabi), munage mu mazi kandi ntutinye cyangwa ngo ugire agahinda. Mu by’ukuri tuzamukugarurira ndetse tumugire umwe mu ntumwa (zacu).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱلۡتَقَطَهُۥٓ ءَالُ فِرۡعَوۡنَ لِيَكُونَ لَهُمۡ عَدُوّٗا وَحَزَنًاۗ إِنَّ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا كَانُواْ خَٰطِـِٔينَ
Nuko atoragurwa n’abantu bo kwa Farawo, (nyuma) aza kubabera umwanzi n’impamvu y’umubabaro. Mu by’ukuri Farawo na Hamana n’ingabo zabo bari abanyamakosa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَتِ ٱمۡرَأَتُ فِرۡعَوۡنَ قُرَّتُ عَيۡنٖ لِّي وَلَكَۖ لَا تَقۡتُلُوهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوۡ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدٗا وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Umugore wa Farawo aravuga (abwira Farawo) ati “(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye nawe! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana wacu.” Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَصۡبَحَ فُؤَادُ أُمِّ مُوسَىٰ فَٰرِغًاۖ إِن كَادَتۡ لَتُبۡدِي بِهِۦ لَوۡلَآ أَن رَّبَطۡنَا عَلَىٰ قَلۡبِهَا لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutima kugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَتۡ لِأُخۡتِهِۦ قُصِّيهِۖ فَبَصُرَتۡ بِهِۦ عَن جُنُبٖ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Nuko (nyina wa Musa) abwira mushiki wa Musa (igihe yamunagaga mu mazi) ati “Mukurikire!” Maze agenda amurebera kure batabyiyumvisha.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَحَرَّمۡنَا عَلَيۡهِ ٱلۡمَرَاضِعَ مِن قَبۡلُ فَقَالَتۡ هَلۡ أَدُلُّكُمۡ عَلَىٰٓ أَهۡلِ بَيۡتٖ يَكۡفُلُونَهُۥ لَكُمۡ وَهُمۡ لَهُۥ نَٰصِحُونَ
(Musa) twari twaramuziririje konswa n’(abandi bagore) mbere (y’uko tumugarura kwa nyina), maze mushiki we arababwira ati “Ese mbarangire umuryango wamubarerera kandi ukamuha uburere bwiza?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَرَدَدۡنَٰهُ إِلَىٰٓ أُمِّهِۦ كَيۡ تَقَرَّ عَيۡنُهَا وَلَا تَحۡزَنَ وَلِتَعۡلَمَ أَنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Nuko tumusubiza kwa nyina kugira ngo (nyina) yishime ashire agahinda, kandi amenye ko isezerano rya Allah ari ukuri. Ariko abenshi muri bo ntibabizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥ وَٱسۡتَوَىٰٓ ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Nuko amaze kuba igikwerere anatunganye (mu bwenge), tumuha ubushishozi n’ubumenyi. Uko ni ko duhemba abakora ibyiza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَدَخَلَ ٱلۡمَدِينَةَ عَلَىٰ حِينِ غَفۡلَةٖ مِّنۡ أَهۡلِهَا فَوَجَدَ فِيهَا رَجُلَيۡنِ يَقۡتَتِلَانِ هَٰذَا مِن شِيعَتِهِۦ وَهَٰذَا مِنۡ عَدُوِّهِۦۖ فَٱسۡتَغَٰثَهُ ٱلَّذِي مِن شِيعَتِهِۦ عَلَى ٱلَّذِي مِنۡ عَدُوِّهِۦ فَوَكَزَهُۥ مُوسَىٰ فَقَضَىٰ عَلَيۡهِۖ قَالَ هَٰذَا مِنۡ عَمَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِۖ إِنَّهُۥ عَدُوّٞ مُّضِلّٞ مُّبِينٞ
Nuko yinjira mu mujyi (wa Farawo) mu gihe abawutuye bahuze, ahasanga abagabo babiri barwana; umwe akomoka muri bene wabo, undi akomoka mu banzi be. Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we, nuko Musa amukubita igipfunsi aramwica. (Musa amaze kumwica) aravuga ati “Ibi (nkoze) ni igikorwa cya Shitani. Mu by’ukuri yo ni umwanzi uyobya ku buryo bugaragara.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ رَبِّ إِنِّي ظَلَمۡتُ نَفۡسِي فَٱغۡفِرۡ لِي فَغَفَرَ لَهُۥٓۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nihemukiye; bityo mbabarira.” Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose We ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ رَبِّ بِمَآ أَنۡعَمۡتَ عَلَيَّ فَلَنۡ أَكُونَ ظَهِيرٗا لِّلۡمُجۡرِمِينَ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Ku bw’inema wampaye, sinzigera nshyigikira inkozi z’ibibi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَصۡبَحَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُ فَإِذَا ٱلَّذِي ٱسۡتَنصَرَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَسۡتَصۡرِخُهُۥۚ قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰٓ إِنَّكَ لَغَوِيّٞ مُّبِينٞ
Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati “Mu by’ukuri bigaragara ko wiyenza.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّآ أَنۡ أَرَادَ أَن يَبۡطِشَ بِٱلَّذِي هُوَ عَدُوّٞ لَّهُمَا قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ أَتُرِيدُ أَن تَقۡتُلَنِي كَمَا قَتَلۡتَ نَفۡسَۢا بِٱلۡأَمۡسِۖ إِن تُرِيدُ إِلَّآ أَن تَكُونَ جَبَّارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا تُرِيدُ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡمُصۡلِحِينَ
Nuko (Musa) ashaka gusumira umwanzi wabo bombi, (wa mwanzi) aravuga ati “Yewe Musa! Urashaka kunyica nk’uko wishe umuntu ejo? Nta kindi ushaka kitari ukuba icyigomeke mu gihugu. Nta n’ubwo ushaka kuba mu bakora ibitunganye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَآءَ رَجُلٞ مِّنۡ أَقۡصَا ٱلۡمَدِينَةِ يَسۡعَىٰ قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّ ٱلۡمَلَأَ يَأۡتَمِرُونَ بِكَ لِيَقۡتُلُوكَ فَٱخۡرُجۡ إِنِّي لَكَ مِنَ ٱلنَّٰصِحِينَ
Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri ndi umwe mu bakugira inama.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَخَرَجَ مِنۡهَا خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُۖ قَالَ رَبِّ نَجِّنِي مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nuko awusohokamo akebaguza, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa). Aravuga ati “Nyagasani! Nkiza abantu b’inkozi z’ibibi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا تَوَجَّهَ تِلۡقَآءَ مَدۡيَنَ قَالَ عَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يَهۡدِيَنِي سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Ubwo (Musa) yerekezaga i Madiyani, yaravuze ati “Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira y’ukuri.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَمَّا وَرَدَ مَآءَ مَدۡيَنَ وَجَدَ عَلَيۡهِ أُمَّةٗ مِّنَ ٱلنَّاسِ يَسۡقُونَ وَوَجَدَ مِن دُونِهِمُ ٱمۡرَأَتَيۡنِ تَذُودَانِۖ قَالَ مَا خَطۡبُكُمَاۖ قَالَتَا لَا نَسۡقِي حَتَّىٰ يُصۡدِرَ ٱلرِّعَآءُۖ وَأَبُونَا شَيۡخٞ كَبِيرٞ
Maze ageze ku mazi (iriba) ya Madiyana, ahasanga abantu benshi buhira (amatungo yabo), inyuma yabo hari abagore babiri bakumira (amatungo yabo kwegera amazi). Aravuga ati “Mufite ikihe kibazo?” Baravuga bati “Ntidushobora gushora (amatungo yacu) abashumba badakutse, kandi data ni umusaza ukuze.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَسَقَىٰ لَهُمَا ثُمَّ تَوَلَّىٰٓ إِلَى ٱلظِّلِّ فَقَالَ رَبِّ إِنِّي لِمَآ أَنزَلۡتَ إِلَيَّ مِنۡ خَيۡرٖ فَقِيرٞ
Nuko arabuhirira (amatungo), nyuma yerekeza mu gicucu (cy’igiti) maze aravuga ati “Nyagasani! Rwose nkeneye ibyiza wamanurira uko byaba bimeze kose.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَجَآءَتۡهُ إِحۡدَىٰهُمَا تَمۡشِي عَلَى ٱسۡتِحۡيَآءٖ قَالَتۡ إِنَّ أَبِي يَدۡعُوكَ لِيَجۡزِيَكَ أَجۡرَ مَا سَقَيۡتَ لَنَاۚ فَلَمَّا جَآءَهُۥ وَقَصَّ عَلَيۡهِ ٱلۡقَصَصَ قَالَ لَا تَخَفۡۖ نَجَوۡتَ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ
Maze umwe muri ba bagore babiri aza amusanga afite isoni, aravuga ati “Mu by’ukuri data araguhamagaye kugira ngo aguhe igihembo cy’uko watwuhiriye (amatungo).” Nuko (Musa aramwitaba) amugezeho amubarira inkuru (y’ibyamubayeho), maze aramubwira ati “Ntugire ubwoba! Ukize abantu b’inkozi z’ibibi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَتۡ إِحۡدَىٰهُمَا يَٰٓأَبَتِ ٱسۡتَـٔۡجِرۡهُۖ إِنَّ خَيۡرَ مَنِ ٱسۡتَـٔۡجَرۡتَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡأَمِينُ
Umwe muri bo (abagore) aravuga ati “Dawe! Muhe akazi! Kubera ko mu by’ukuri umwiza ukwiriye kugaha ni umunyembaraga w’umwizerwa.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ إِنِّيٓ أُرِيدُ أَنۡ أُنكِحَكَ إِحۡدَى ٱبۡنَتَيَّ هَٰتَيۡنِ عَلَىٰٓ أَن تَأۡجُرَنِي ثَمَٰنِيَ حِجَجٖۖ فَإِنۡ أَتۡمَمۡتَ عَشۡرٗا فَمِنۡ عِندِكَۖ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أَشُقَّ عَلَيۡكَۚ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
(Shuwayibu) aravuga ati “Mu by’ukuri ndashaka kugushyingira umwe muri aba bakobwa banjye babiri, ukazankorera imyaka umunani; ariko unujuje icumi, byaba ari ubushake bwawe kuko ntashaka kukugora. Ku bushake bwa Allah, uzasanga ndi umwe mu bantu beza.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ ذَٰلِكَ بَيۡنِي وَبَيۡنَكَۖ أَيَّمَا ٱلۡأَجَلَيۡنِ قَضَيۡتُ فَلَا عُدۡوَٰنَ عَلَيَّۖ وَٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٞ
(Musa) aravuga ati “Ibyo ni (amasezerano) hagati yanjye nawe. Kimwe muri ibyo bihe byombi nzakora, sinzarenganywe. Kandi Allah ni umuhamya w’ibyo tuvuga.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ فَلَمَّا قَضَىٰ مُوسَى ٱلۡأَجَلَ وَسَارَ بِأَهۡلِهِۦٓ ءَانَسَ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ نَارٗاۖ قَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِخَبَرٍ أَوۡ جَذۡوَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ لَعَلَّكُمۡ تَصۡطَلُونَ
Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati “Nimusigare aha, mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa nkabazanira igishirira kugira ngo mwote.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِيَ مِن شَٰطِيِٕ ٱلۡوَادِ ٱلۡأَيۡمَنِ فِي ٱلۡبُقۡعَةِ ٱلۡمُبَٰرَكَةِ مِنَ ٱلشَّجَرَةِ أَن يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّيٓ أَنَا ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Nuko awugezeho, ahamagarirwa iruhande rw’ikibaya iburyo (bwe) ku butaka butagatifu, (ijwi rituruka) ku giti, (abwirwa) ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri ni njye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۚ فَلَمَّا رَءَاهَا تَهۡتَزُّ كَأَنَّهَا جَآنّٞ وَلَّىٰ مُدۡبِرٗا وَلَمۡ يُعَقِّبۡۚ يَٰمُوسَىٰٓ أَقۡبِلۡ وَلَا تَخَفۡۖ إِنَّكَ مِنَ ٱلۡأٓمِنِينَ
“Naga inkoni yawe hasi!” (Arayinaga) maze abonye yinyagambura imeze nk’inzoka (ikubita hirya no hino), agira ubwoba arahunga ntiyahindukira. (Allah) aramubwira ati “Yewe Musa! Garuka kandi ntugire ubwoba, mu by’ukuri uri mu batekanye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱسۡلُكۡ يَدَكَ فِي جَيۡبِكَ تَخۡرُجۡ بَيۡضَآءَ مِنۡ غَيۡرِ سُوٓءٖ وَٱضۡمُمۡ إِلَيۡكَ جَنَاحَكَ مِنَ ٱلرَّهۡبِۖ فَذَٰنِكَ بُرۡهَٰنَانِ مِن رَّبِّكَ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ
Injiza ukuboko kwawe (ikiganza cyawe) mu kwaha (mu mwenge w’ikanzu yawe), kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi. Kandi wipfumbate kugira ngo ushire ubwoba. Ibyo byombi ni ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wawe, uzifashisha kwa Farawo n’ibyegera bye. Mu by’ukuri bo ni abantu b’inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ رَبِّ إِنِّي قَتَلۡتُ مِنۡهُمۡ نَفۡسٗا فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nabishemo umuntu none ndatinya ko bazanyica.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَخِي هَٰرُونُ هُوَ أَفۡصَحُ مِنِّي لِسَانٗا فَأَرۡسِلۡهُ مَعِيَ رِدۡءٗا يُصَدِّقُنِيٓۖ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ
“Kandi umuvandimwe wanjye Haruna andusha kuba intyoza, bityo mumpe tujyane anyunganire, anahamye ibyo mvuga. Mu by’ukuri ndatinya ko bampinyura.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ سَنَشُدُّ عَضُدَكَ بِأَخِيكَ وَنَجۡعَلُ لَكُمَا سُلۡطَٰنٗا فَلَا يَصِلُونَ إِلَيۡكُمَا بِـَٔايَٰتِنَآۚ أَنتُمَا وَمَنِ ٱتَّبَعَكُمَا ٱلۡغَٰلِبُونَ
(Allah) aravuga ati “Tuzagushyigikiza umuvandimwe wawe, tunabahe ibimenyetso bidasubirwaho mwembi; bityo ntibazabasha kugira icyo babatwara ku bw’ibitangaza byacu. Mwembi n’abazabakurikira muzatsinda.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّا جَآءَهُم مُّوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا بَيِّنَٰتٖ قَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّفۡتَرٗى وَمَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ
Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ مُوسَىٰ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ مِنۡ عِندِهِۦ وَمَن تَكُونُ لَهُۥ عَٰقِبَةُ ٱلدَّارِۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Musa aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na We uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَأُ مَا عَلِمۡتُ لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرِي فَأَوۡقِدۡ لِي يَٰهَٰمَٰنُ عَلَى ٱلطِّينِ فَٱجۡعَل لِّي صَرۡحٗا لَّعَلِّيٓ أَطَّلِعُ إِلَىٰٓ إِلَٰهِ مُوسَىٰ وَإِنِّي لَأَظُنُّهُۥ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
Nuko Farawo aravuga ati “Yemwe byegera! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri nkeka ko (Musa) ari mu banyabinyoma.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱسۡتَكۡبَرَ هُوَ وَجُنُودُهُۥ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ إِلَيۡنَا لَا يُرۡجَعُونَ
Maze (Farawo) n’ingabo ze bigira abibone mu gihugu bitari mu kuri kandi banibwira ko batazagarurwa iwacu (kwa Allah).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَخَذۡنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja. Ngaho reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَئِمَّةٗ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلنَّارِۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا يُنصَرُونَ
Twanabagize abayobozi bahamagarira (abantu) kugana umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntibazatabarwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَتۡبَعۡنَٰهُمۡ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ هُم مِّنَ ٱلۡمَقۡبُوحِينَ
Twanabakurikije umuvumo hano ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazaba bari mu bantu babi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ مِنۢ بَعۡدِ مَآ أَهۡلَكۡنَا ٱلۡقُرُونَ ٱلۡأُولَىٰ بَصَآئِرَ لِلنَّاسِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) nyuma yo kurimbura ibisekuru byo hambere, (ngo kibe) urumuri n’umuyoboro ndetse n’impuhwe ku bantu, kugira ngo babashe kwibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلۡغَرۡبِيِّ إِذۡ قَضَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَى ٱلۡأَمۡرَ وَمَا كُنتَ مِنَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ntabwo wari iruhande rw’iburengerazuba (bw’umusozi) ubwo twahaga Musa amategeko, ndetse nta n’ubwo wari mu bari aho (icyo gihe).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَٰكِنَّآ أَنشَأۡنَا قُرُونٗا فَتَطَاوَلَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡعُمُرُۚ وَمَا كُنتَ ثَاوِيٗا فِيٓ أَهۡلِ مَدۡيَنَ تَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَا وَلَٰكِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ
Ahubwo twaremye ibisekuru byinshi (nyuma ya Musa), bibaho igihe kirekire [biza kwibagirwa isezerano rya Allah, kugeza ubwo wowe Muhamadi uje], kandi nta n’ubwo wabaye mu bantu b’i Madiyana ngo ubasomere amagambo yacu. Ariko ni twe twoherezaga (Intumwa, tukanaziha inkuru z’ibyabaye mbere).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلطُّورِ إِذۡ نَادَيۡنَا وَلَٰكِن رَّحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أَتَىٰهُم مِّن نَّذِيرٖ مِّن قَبۡلِكَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi nta n’ubwo wari iruhande rwa (umusozi wa) Twuri, ubwo twahamagaraga (Musa, ngo wumve ibyo tumuhishurira) ahubwo (twakohereje) ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe, kugira ngo uburire abantu batigeze bagerwaho n’umuburizi mbere yawe, kugira ngo babashe kwibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَوۡلَآ أَن تُصِيبَهُم مُّصِيبَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَيَقُولُواْ رَبَّنَا لَوۡلَآ أَرۡسَلۡتَ إِلَيۡنَا رَسُولٗا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ وَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
N’iyo (tutaza kukohereza mu bantu b’i Maka) nyuma bakagerwaho n’ibihano kubera ibyo bakoze, bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza Intumwa, twari gukurikira amagambo yawe kandi tukaba mu bemera.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ مِنۡ عِندِنَا قَالُواْ لَوۡلَآ أُوتِيَ مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ مُوسَىٰٓۚ أَوَلَمۡ يَكۡفُرُواْ بِمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ مِن قَبۡلُۖ قَالُواْ سِحۡرَانِ تَظَٰهَرَا وَقَالُوٓاْ إِنَّا بِكُلّٖ كَٰفِرُونَ
Nuko ubwo ukuri (Intumwa Muhamadi) kuduturutseho kwabageragaho, baravuze bati “Kuki atahawe nk’ibyo Musa yahawe?” (Babwire uti) “Ese mbere (Abayahudi) ntibahakanye ibyo Musa yahawe?” Bakanavuga bati “Mu by’ukuri ni uburozi bwombi (Qur’an na Tawurati) bwunganirana.” Baranavuga bati “Mu by’ukuri byose turabihakanye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ فَأۡتُواْ بِكِتَٰبٖ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ هُوَ أَهۡدَىٰ مِنۡهُمَآ أَتَّبِعۡهُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَإِن لَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكَ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يَتَّبِعُونَ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَمَنۡ أَضَلُّ مِمَّنِ ٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ بِغَيۡرِ هُدٗى مِّنَ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wa wundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَلَقَدۡ وَصَّلۡنَا لَهُمُ ٱلۡقَوۡلَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi rwose twabagejejeho ijambo (Qur’an) kugira ngo babashe kwibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِهِۦ هُم بِهِۦ يُؤۡمِنُونَ
Ba bandi twahaye igitabo mbere yayo (Qur’an, bamwe muri bo) baracyemeye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦٓ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّنَآ إِنَّا كُنَّا مِن قَبۡلِهِۦ مُسۡلِمِينَ
N’iyo bayisomewe baravuga bati “Turayemera! Mu by’ukuri ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡتَوۡنَ أَجۡرَهُم مَّرَّتَيۡنِ بِمَا صَبَرُواْ وَيَدۡرَءُونَ بِٱلۡحَسَنَةِ ٱلسَّيِّئَةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Abo bazahabwa ibihembo byabo byikubye kabiri kubera ko bihanganye, n’ikibi bakagikuzaho icyiza, ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا سَمِعُواْ ٱللَّغۡوَ أَعۡرَضُواْ عَنۡهُ وَقَالُواْ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ لَا نَبۡتَغِي ٱلۡجَٰهِلِينَ
N’iyo bumvise ibidafite akamaro barabyirengagiza, bakavuga bati “Twe dufite ibyo dukora namwe mukagira ibyanyu, amahoro nabe kuri mwe. Ntidushaka kugirana ubucuti n’injiji.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّكَ لَا تَهۡدِي مَنۡ أَحۡبَبۡتَ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ
Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالُوٓاْ إِن نَّتَّبِعِ ٱلۡهُدَىٰ مَعَكَ نُتَخَطَّفۡ مِنۡ أَرۡضِنَآۚ أَوَلَمۡ نُمَكِّن لَّهُمۡ حَرَمًا ءَامِنٗا يُجۡبَىٰٓ إِلَيۡهِ ثَمَرَٰتُ كُلِّ شَيۡءٖ رِّزۡقٗا مِّن لَّدُنَّا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati “Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe nawe, tuzirukanwa ku butaka bwacu!” Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwoko bwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةِۭ بَطِرَتۡ مَعِيشَتَهَاۖ فَتِلۡكَ مَسَٰكِنُهُمۡ لَمۡ تُسۡكَن مِّنۢ بَعۡدِهِمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ وَكُنَّا نَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثِينَ
Ese ni imidugudu ingahe yigometse tukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’Intumwa ze)? Ngariya amazu yabo atarongeye guturwamo nyuma yabo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri ni twe twari abazungura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا كَانَ رَبُّكَ مُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ حَتَّىٰ يَبۡعَثَ فِيٓ أُمِّهَا رَسُولٗا يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَاۚ وَمَا كُنَّا مُهۡلِكِي ٱلۡقُرَىٰٓ إِلَّا وَأَهۡلُهَا ظَٰلِمُونَ
Kandi Nyagasani wawe ntiyarimbura imidugudu atabanje kohereza mu murwa mukuru wayo Intumwa ibasomera amagambo yacu. Ndetse ntidushobora kurimbura imidugudu abayituye atari inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَآ أُوتِيتُم مِّن شَيۡءٖ فَمَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتُهَاۚ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَمَن وَعَدۡنَٰهُ وَعۡدًا حَسَنٗا فَهُوَ لَٰقِيهِ كَمَن مَّتَّعۡنَٰهُ مَتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا ثُمَّ هُوَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ
Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ ٱلَّذِينَ حَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَغۡوَيۡنَآ أَغۡوَيۡنَٰهُمۡ كَمَا غَوَيۡنَاۖ تَبَرَّأۡنَآ إِلَيۡكَۖ مَا كَانُوٓاْ إِيَّانَا يَعۡبُدُونَ
Ba bandi bazahamwa n’ijambo (ry’ibihano) bazavuga bati “Nyagasani! Bariya ni abo twayobeje. Twabayobeje nk’uko natwe twayobye. Turabihakanye imbere yawe! Rwose si twe basengaga.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقِيلَ ٱدۡعُواْ شُرَكَآءَكُمۡ فَدَعَوۡهُمۡ فَلَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُمۡ وَرَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ لَوۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ يَهۡتَدُونَ
Bazabwirwa bati “Ngaho nimuhamagare ibigirwamana byanyu! Maze babihamagare ariko ntibizabitaba. Nuko babone ibihano (bibategereje), maze (bicuze bavuga bati): Iyo tuza kuba twarayobotse.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ مَاذَآ أَجَبۡتُمُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ni iki mwasubije Intumwa (ku byo twazibatumyeho)?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَعَمِيَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَنۢبَآءُ يَوۡمَئِذٖ فَهُمۡ لَا يَتَسَآءَلُونَ
Bazabura icyo basubiza kuri uwo munsi kandi ntibazashobora kubazanya.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَمَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَعَسَىٰٓ أَن يَكُونَ مِنَ ٱلۡمُفۡلِحِينَ
Ariko uzaba yaricujije, akemera (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azaba mu bakiranutsi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَرَبُّكَ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُ وَيَخۡتَارُۗ مَا كَانَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَرَبُّكَ يَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ
Ndetse Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe n’ibyo bagaragaza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَهُوَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأُولَىٰ وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلَّيۡلَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِضِيَآءٍۚ أَفَلَا تَسۡمَعُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho ijoro rihoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah yabazanira urumuri? Ese ntimwumva?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلنَّهَارَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِلَيۡلٖ تَسۡكُنُونَ فِيهِۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho amanywa ahoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah, yabazanira ijoro muruhukamo? Ese ntimubona?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمِن رَّحۡمَتِهِۦ جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
No kubera impuhwe ze (Allah) yabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mushakishemo ingabire ze, (ibyo byose yabibashyiriyeho) kugira ngo mubashe gushimira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنَزَعۡنَا مِن كُلِّ أُمَّةٖ شَهِيدٗا فَقُلۡنَا هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ فَعَلِمُوٓاْ أَنَّ ٱلۡحَقَّ لِلَّهِ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Tuzazana umuhamya muri buri muryango (Umat), maze tuvuge tuti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ukuri kw’ibyo mwasengaga; maze babibure).” Ubwo ni bwo bazamenya ko ukuri ari ukwa Allah. Kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ إِنَّ قَٰرُونَ كَانَ مِن قَوۡمِ مُوسَىٰ فَبَغَىٰ عَلَيۡهِمۡۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡكُنُوزِ مَآ إِنَّ مَفَاتِحَهُۥ لَتَنُوٓأُ بِٱلۡعُصۡبَةِ أُوْلِي ٱلۡقُوَّةِ إِذۡ قَالَ لَهُۥ قَوۡمُهُۥ لَا تَفۡرَحۡۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡفَرِحِينَ
Mu by’ukuri Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati “Ntukibone. Mu by’ukuri Allah ntakunda abibona.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱبۡتَغِ فِيمَآ ءَاتَىٰكَ ٱللَّهُ ٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَۖ وَلَا تَنسَ نَصِيبَكَ مِنَ ٱلدُّنۡيَاۖ وَأَحۡسِن كَمَآ أَحۡسَنَ ٱللَّهُ إِلَيۡكَۖ وَلَا تَبۡغِ ٱلۡفَسَادَ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye (ubitanga mu nzira nziza), ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri Allah ntakunda abononnyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمٍ عِندِيٓۚ أَوَلَمۡ يَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَهۡلَكَ مِن قَبۡلِهِۦ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مَنۡ هُوَ أَشَدُّ مِنۡهُ قُوَّةٗ وَأَكۡثَرُ جَمۡعٗاۚ وَلَا يُسۡـَٔلُ عَن ذُنُوبِهِمُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
(Qaruna) aravuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi mfite.” Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyaha byazo (kuko Allah abizi neza)!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَخَرَجَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ فِي زِينَتِهِۦۖ قَالَ ٱلَّذِينَ يُرِيدُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا يَٰلَيۡتَ لَنَا مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ قَٰرُونُ إِنَّهُۥ لَذُو حَظٍّ عَظِيمٖ
Nuko (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, maze ba bandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati “Iyaba twari dufite nk’ibyahawe Qaruna (imitungo). Mu by’ukuri ni umunyamahirwe ahambaye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ وَيۡلَكُمۡ ثَوَابُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لِّمَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗاۚ وَلَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ٱلصَّٰبِرُونَ
Ariko ba bandi bahawe ubumenyi baravuga bati “Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wa wundi wemeye akanakora ibikorwa byiza.” Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ari we wese) usibye abihangana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَخَسَفۡنَا بِهِۦ وَبِدَارِهِ ٱلۡأَرۡضَ فَمَا كَانَ لَهُۥ مِن فِئَةٖ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُنتَصِرِينَ
Nuko tumurigitisha mu butaka we n’inzu ye, ntiyigera abona itsinda rimutabara ritari Allah. Kandi na we ubwe ntiyashoboye kwitabara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَصۡبَحَ ٱلَّذِينَ تَمَنَّوۡاْ مَكَانَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَقُولُونَ وَيۡكَأَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُۖ لَوۡلَآ أَن مَّنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡنَا لَخَسَفَ بِنَاۖ وَيۡكَأَنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati “Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (ku wo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تِلۡكَ ٱلدَّارُ ٱلۡأٓخِرَةُ نَجۡعَلُهَا لِلَّذِينَ لَا يُرِيدُونَ عُلُوّٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فَسَادٗاۚ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلۡمُتَّقِينَ
Ubwo buturo bwa nyuma (Ijuru) twabugeneye ba bandi badashaka kwishyira hejuru cyangwa ngo bakore ubwononnyi ku isi. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ خَيۡرٞ مِّنۡهَاۖ وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَلَا يُجۡزَى ٱلَّذِينَ عَمِلُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
(Kuri uwo munsi), uzaba yarakoze icyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruta, n’uzaba yarakoze ikibi (amenye ko) abakoze ibibi nta kindi bazahembwa kitari ibyo bakoraga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ ٱلَّذِي فَرَضَ عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لَرَآدُّكَ إِلَىٰ مَعَادٖۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ مَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ وَمَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Mu by’ukuri uwaguhishuriye Qur’an (yewe Muhamadi) azanagusubiza ahantu hawe h’isezerano (Maka cyangwa mu Ijuru nyuma yo gupfa kwawe). Vuga uti “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwayobotse (by’ukuri) ndetse n’uri mu buyobe bugaragara.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا كُنتَ تَرۡجُوٓاْ أَن يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبُ إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۖ فَلَا تَكُونَنَّ ظَهِيرٗا لِّلۡكَٰفِرِينَ
Kandi ntabwo wigeze utekereza ko uzahishurirwa igitabo (cya Qur’an), ariko ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe (waragihishuriwe). Bityo ntuzashyigikire abahakanyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا يَصُدُّنَّكَ عَنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بَعۡدَ إِذۡ أُنزِلَتۡ إِلَيۡكَۖ وَٱدۡعُ إِلَىٰ رَبِّكَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Kandi rwose (ababangikanyamana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah (ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanyamana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۘ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ كُلُّ شَيۡءٍ هَالِكٌ إِلَّا وَجۡهَهُۥۚ لَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ari we wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye uburanga bwe (Allah). Ni we ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi Iwe ni ho muzasubizwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ አል ቀሰስ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የትርጉሞች ማዉጫ

የተከበረው ቁርአን ኪንያርዋንድኛ ቋንቋ መልዕክተ ትርጉም - በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር

መዝጋት