Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ፋጢር   አንቀጽ:
وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡبَحۡرَانِ هَٰذَا عَذۡبٞ فُرَاتٞ سَآئِغٞ شَرَابُهُۥ وَهَٰذَا مِلۡحٌ أُجَاجٞۖ وَمِن كُلّٖ تَأۡكُلُونَ لَحۡمٗا طَرِيّٗا وَتَسۡتَخۡرِجُونَ حِلۡيَةٗ تَلۡبَسُونَهَاۖ وَتَرَى ٱلۡفُلۡكَ فِيهِ مَوَاخِرَ لِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: imwe ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَيُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمّٗىۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ لَهُ ٱلۡمُلۡكُۚ وَٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ مَا يَمۡلِكُونَ مِن قِطۡمِيرٍ
(Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanoroheje izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musaba bitari we, nta cyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِن تَدۡعُوهُمۡ لَا يَسۡمَعُواْ دُعَآءَكُمۡ وَلَوۡ سَمِعُواْ مَا ٱسۡتَجَابُواْ لَكُمۡۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يَكۡفُرُونَ بِشِرۡكِكُمۡۚ وَلَا يُنَبِّئُكَ مِثۡلُ خَبِيرٖ
Niba mubisaba ntibyumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru (z’ukuri) nk’Umumenyi wa byose (Allah).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ أَنتُمُ ٱلۡفُقَرَآءُ إِلَى ٱللَّهِۖ وَٱللَّهُ هُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ
Yemwe bantu! Muri abakene imbere ya Allah. Ariko Allah niwe Uwihagije, Ushimwa cyane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِن يَشَأۡ يُذۡهِبۡكُمۡ وَيَأۡتِ بِخَلۡقٖ جَدِيدٖ
Abishatse yabakuraho maze akazana ibindi biremwa bishya (bimwumvira kubarusha).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ بِعَزِيزٖ
Kandi ibyo kuri Allah ntibigoye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰۚ وَإِن تَدۡعُ مُثۡقَلَةٌ إِلَىٰ حِمۡلِهَا لَا يُحۡمَلۡ مِنۡهُ شَيۡءٞ وَلَوۡ كَانَ ذَا قُرۡبَىٰٓۗ إِنَّمَا تُنذِرُ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُم بِٱلۡغَيۡبِ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَۚ وَمَن تَزَكَّىٰ فَإِنَّمَا يَتَزَكَّىٰ لِنَفۡسِهِۦۚ وَإِلَى ٱللَّهِ ٱلۡمَصِيرُ
Nta we uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo yatabaza abo bafitanye isano ya hafi. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho iswala. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje ku bwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ፋጢር
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት