Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አሽ ሹራ   አንቀጽ:

Ashuraa

حمٓ
Haa Miim
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
عٓسٓقٓ
A’in Siin Qaaf.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَٰلِكَ يُوحِيٓ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ ٱللَّهُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Uko ni ko Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye, yaguhishuriye (Qur’an) ari na ko yahishuriye abakubanjirije.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡعَظِيمُ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi ni We Uwikirenga, Uhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تَكَادُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ يَتَفَطَّرۡنَ مِن فَوۡقِهِنَّۚ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يُسَبِّحُونَ بِحَمۡدِ رَبِّهِمۡ وَيَسۡتَغۡفِرُونَ لِمَن فِي ٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Ibirere byenda gusandara, bihereye ku kiri hejuru y’ibindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri Allah ari We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ ٱللَّهُ حَفِيظٌ عَلَيۡهِمۡ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٖ
Na ba bandi bishyiriraho ibigirwamana baretse We, Allah ni We Murinzi wabo, kandi wowe ntabwo ubashinzwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكَذَٰلِكَ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا لِّتُنذِرَ أُمَّ ٱلۡقُرَىٰ وَمَنۡ حَوۡلَهَا وَتُنذِرَ يَوۡمَ ٱلۡجَمۡعِ لَا رَيۡبَ فِيهِۚ فَرِيقٞ فِي ٱلۡجَنَّةِ وَفَرِيقٞ فِي ٱلسَّعِيرِ
(Uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura (Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَهُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَلَٰكِن يُدۡخِلُ مَن يَشَآءُ فِي رَحۡمَتِهِۦۚ وَٱلظَّٰلِمُونَ مَا لَهُم مِّن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٍ
N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe (uyoboka idini rimwe), ariko yinjiza mu mpuhwe ze abo ashaka. Kandi abahakanyi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَۖ فَٱللَّهُ هُوَ ٱلۡوَلِيُّ وَهُوَ يُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Ese (ababangikanyamana) bishyiriraho abarinzi mu cyimbo cye (Allah)? Nyamara Allah ni We Murinzi akaba ari na We uzura abapfuye, ndetse ni na We Ushobora byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبِّي عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ أُنِيبُ
Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah (mu gitabo cye). Uwo ni Allah, Nyagasani wanjye, ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አሽ ሹራ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት