Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አር ረሕማን   አንቀጽ:

Arrahman

ٱلرَّحۡمَٰنُ
Nyirimpuhwe (Allah),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
عَلَّمَ ٱلۡقُرۡءَانَ
Yigishije (umuntu) Qur’an,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ
Yaremye umuntu,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
عَلَّمَهُ ٱلۡبَيَانَ
Amwigisha gusobanura (mu buryo bwumvikana).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُ بِحُسۡبَانٖ
Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلنَّجۡمُ وَٱلشَّجَرُ يَسۡجُدَانِ
N’ibyatsi birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلسَّمَآءَ رَفَعَهَا وَوَضَعَ ٱلۡمِيزَانَ
N’ikirere yagihanitse hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu)
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَّا تَطۡغَوۡاْ فِي ٱلۡمِيزَانِ
Kugira ngo mutarengera mu bipimo (byagenwe).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَقِيمُواْ ٱلۡوَزۡنَ بِٱلۡقِسۡطِ وَلَا تُخۡسِرُواْ ٱلۡمِيزَانَ
Bityo, mujye mutanga ibipimo byuzuye kandi ntimukibishe iminzani.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلۡأَرۡضَ وَضَعَهَا لِلۡأَنَامِ
N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فِيهَا فَٰكِهَةٞ وَٱلنَّخۡلُ ذَاتُ ٱلۡأَكۡمَامِ
Irimo imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلۡحَبُّ ذُو ٱلۡعَصۡفِ وَٱلرَّيۡحَانُ
Ndetse n’impeke ziri mu bishishwa (byazo); iz’inyamisogwe n’izihumura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِن صَلۡصَٰلٖ كَٱلۡفَخَّارِ
(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَخَلَقَ ٱلۡجَآنَّ مِن مَّارِجٖ مِّن نَّارٖ
Anarema amajini mu birimi by’umuriro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقَيۡنِ وَرَبُّ ٱلۡمَغۡرِبَيۡنِ
(Ni We) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri.[1]
[1] Uburasirazuba bubiri buvugwa muri uyu murongo wa Qur’an, ni ahantu izuba rirasira mu itumba n’aho rirasira mu Mpeshyi. Naho Uburengerazuba bubiri ni ahantu izuba rirengera mu itumba ndetse n’aho rirengera mu Mpeshyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
None se (yemwe bantu namwe majini) ni iyihe mu ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አር ረሕማን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት