Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አንዓም   አንቀጽ:
وَلَوۡ جَعَلۡنَٰهُ مَلَكٗا لَّجَعَلۡنَٰهُ رَجُلٗا وَلَلَبَسۡنَا عَلَيۡهِم مَّا يَلۡبِسُونَ
N’iyo tuza kugira umumalayika Intumwa, twari kumuha ishusho y’umuntu, kandi twari kuba tubashyize mu rujijo nk’urwo barimo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدِ ٱسۡتُهۡزِئَ بِرُسُلٖ مِّن قَبۡلِكَ فَحَاقَ بِٱلَّذِينَ سَخِرُواْ مِنۡهُم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Kandi mu by’ukuri Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, ariko abazisuzuguye muri bo bagoswe n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ سِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ ٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Vuga uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُل لِّمَن مَّا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قُل لِّلَّهِۚ كَتَبَ عَلَىٰ نَفۡسِهِ ٱلرَّحۡمَةَۚ لَيَجۡمَعَنَّكُمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا رَيۡبَ فِيهِۚ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?” Vuga uti “Ni ibya Allah.” Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). Rwose azabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo batemera (Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَلَهُۥ مَا سَكَنَ فِي ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ أَغَيۡرَ ٱللَّهِ أَتَّخِذُ وَلِيّٗا فَاطِرِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَهُوَ يُطۡعِمُ وَلَا يُطۡعَمُۗ قُلۡ إِنِّيٓ أُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ أَوَّلَ مَنۡ أَسۡلَمَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese nagira inshuti ikindi kitari Allah, ari We wahanze ibirere n’isi, kandi ari We utanga amafunguro ariko we ntayahabwe?” Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah).” Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ntinya ibihano by’umunsi uhambaye ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَّن يُصۡرَفۡ عَنۡهُ يَوۡمَئِذٖ فَقَدۡ رَحِمَهُۥۚ وَذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡمُبِينُ
Uzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِن يَمۡسَسۡكَ ٱللَّهُ بِضُرّٖ فَلَا كَاشِفَ لَهُۥٓ إِلَّا هُوَۖ وَإِن يَمۡسَسۡكَ بِخَيۡرٖ فَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari We. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa) kuko ari Ushobora byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَهُوَ ٱلۡقَاهِرُ فَوۡقَ عِبَادِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡخَبِيرُ
Ni We Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni We Nyirubugenge buhambaye, Uzi byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አንዓም
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት