Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል ቀለም   አንቀጽ:
خَٰشِعَةً أَبۡصَٰرُهُمۡ تَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۖ وَقَدۡ كَانُواْ يُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ وَهُمۡ سَٰلِمُونَ
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَذَرۡنِي وَمَن يُكَذِّبُ بِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِۖ سَنَسۡتَدۡرِجُهُم مِّنۡ حَيۡثُ لَا يَعۡلَمُونَ
Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأُمۡلِي لَهُمۡۚ إِنَّ كَيۡدِي مَتِينٌ
Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ أَجۡرٗا فَهُم مِّن مَّغۡرَمٖ مُّثۡقَلُونَ
Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمۡ عِندَهُمُ ٱلۡغَيۡبُ فَهُمۡ يَكۡتُبُونَ
Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱصۡبِرۡ لِحُكۡمِ رَبِّكَ وَلَا تَكُن كَصَاحِبِ ٱلۡحُوتِ إِذۡ نَادَىٰ وَهُوَ مَكۡظُومٞ
Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَّوۡلَآ أَن تَدَٰرَكَهُۥ نِعۡمَةٞ مِّن رَّبِّهِۦ لَنُبِذَ بِٱلۡعَرَآءِ وَهُوَ مَذۡمُومٞ
Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱجۡتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَجَعَلَهُۥ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِن يَكَادُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَيُزۡلِقُونَكَ بِأَبۡصَٰرِهِمۡ لَمَّا سَمِعُواْ ٱلذِّكۡرَ وَيَقُولُونَ إِنَّهُۥ لَمَجۡنُونٞ
Kandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል ቀለም
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት