Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አን ነበእ   አንቀጽ:

Anabau

عَمَّ يَتَسَآءَلُونَ
Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
عَنِ ٱلنَّبَإِ ٱلۡعَظِيمِ
Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِي هُمۡ فِيهِ مُخۡتَلِفُونَ
(Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَلَّا سَيَعۡلَمُونَ
Oya! Rwose bidatinze bazamenya!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ كَلَّا سَيَعۡلَمُونَ
Oya nanone! Bidatinze bazamenya!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ مِهَٰدٗا
Ese isi ntitwayigize nk’isaso?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلۡجِبَالَ أَوۡتَادٗا
N’imisozi tukayigira nk’imambo?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَخَلَقۡنَٰكُمۡ أَزۡوَٰجٗا
Tukanabarema muri ibitsina byombi (gabo na gore)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلۡنَا نَوۡمَكُمۡ سُبَاتٗا
Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلۡنَا ٱلَّيۡلَ لِبَاسٗا
N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلۡنَا ٱلنَّهَارَ مَعَاشٗا
N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَبَنَيۡنَا فَوۡقَكُمۡ سَبۡعٗا شِدَادٗا
Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَعَلۡنَا سِرَاجٗا وَهَّاجٗا
Ndetse (n’izuba) turigira itara rimurika cyane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡمُعۡصِرَٰتِ مَآءٗ ثَجَّاجٗا
Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِّنُخۡرِجَ بِهِۦ حَبّٗا وَنَبَاتٗا
Kugira ngo tuyamereshe impeke n’ibimera,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَنَّٰتٍ أَلۡفَافًا
N’imirima y’ibiti by’inzitane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ يَوۡمَ ٱلۡفَصۡلِ كَانَ مِيقَٰتٗا
Mu by’ukuri umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِ فَتَأۡتُونَ أَفۡوَاجٗا
Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَفُتِحَتِ ٱلسَّمَآءُ فَكَانَتۡ أَبۡوَٰبٗا
N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَسُيِّرَتِ ٱلۡجِبَالُ فَكَانَتۡ سَرَابًا
N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ جَهَنَّمَ كَانَتۡ مِرۡصَادٗا
Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu urarekereje,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِّلطَّٰغِينَ مَـَٔابٗا
Ni wo garukiro ry’ibyigomeke,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَّٰبِثِينَ فِيهَآ أَحۡقَابٗا
Bizawubamo imyaka n’imyaniko.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَّا يَذُوقُونَ فِيهَا بَرۡدٗا وَلَا شَرَابًا
(Ibyo byigomeke) ntibizawumvamo amafu cyangwa ikinyobwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِلَّا حَمِيمٗا وَغَسَّاقٗا
Uretse amazi yatuye n’amashyira,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
جَزَآءٗ وِفَاقًا
(Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّهُمۡ كَانُواْ لَا يَرۡجُونَ حِسَابٗا
Kuko mu by’ukuri batajyaga bizera ibarura,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا كِذَّابٗا
Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ كِتَٰبٗا
Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَذُوقُواْ فَلَن نَّزِيدَكُمۡ إِلَّا عَذَابًا
Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አን ነበእ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት