للإطلاع على الموقع بحلته الجديدة

ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا * - فهرس التراجم

PDF XML CSV Excel API
تنزيل الملفات يتضمن الموافقة على هذه الشروط والسياسات

ترجمة معاني سورة: النحل   آية:
وَأَلۡقَىٰ فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِكُمۡ وَأَنۡهَٰرٗا وَسُبُلٗا لَّعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Yanashyize imisozi ku isi aranayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana).
التفاسير العربية:
وَعَلَٰمَٰتٖۚ وَبِٱلنَّجۡمِ هُمۡ يَهۡتَدُونَ
(Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana).
التفاسير العربية:
أَفَمَن يَخۡلُقُ كَمَن لَّا يَخۡلُقُۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
None se ubwo (Allah) urema wamugereranya n’ibitarema (ibigirwamana)? Ese ntimuzirikana?
التفاسير العربية:
وَإِن تَعُدُّواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ لَا تُحۡصُوهَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ
Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
التفاسير العربية:
وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعۡلِنُونَ
Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.
التفاسير العربية:
وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَخۡلُقُونَ شَيۡـٔٗا وَهُمۡ يُخۡلَقُونَ
Na bya bindi basenga bitari Allah, nta cyo byigeze birema ahubwo na byo byararemwe.
التفاسير العربية:
أَمۡوَٰتٌ غَيۡرُ أَحۡيَآءٖۖ وَمَا يَشۡعُرُونَ أَيَّانَ يُبۡعَثُونَ
Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa.
التفاسير العربية:
إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۚ فَٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ قُلُوبُهُم مُّنكِرَةٞ وَهُم مُّسۡتَكۡبِرُونَ
Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko ba bandi batemera imperuka, imitima yabo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi babaswe n’ubwibone.
التفاسير العربية:
لَا جَرَمَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُسۡتَكۡبِرِينَ
Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri ntakunda abibone.
التفاسير العربية:
وَإِذَا قِيلَ لَهُم مَّاذَآ أَنزَلَ رَبُّكُمۡ قَالُوٓاْ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
N’iyo babwiwe bati “Ni iki Nyagasani wanyu yamuhishuriye (Muhamadi)?” Baravuga bati “Ni imigani y’abo hambere.”
التفاسير العربية:
لِيَحۡمِلُوٓاْ أَوۡزَارَهُمۡ كَامِلَةٗ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَمِنۡ أَوۡزَارِ ٱلَّذِينَ يُضِلُّونَهُم بِغَيۡرِ عِلۡمٍۗ أَلَا سَآءَ مَا يَزِرُونَ
Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje (bakabakurikira) kubera kudasobanukirwa. Mbega imitwaro mibi bazaba bikoreye!
التفاسير العربية:
قَدۡ مَكَرَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَأَتَى ٱللَّهُ بُنۡيَٰنَهُم مِّنَ ٱلۡقَوَاعِدِ فَخَرَّ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّقۡفُ مِن فَوۡقِهِمۡ وَأَتَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga.
التفاسير العربية:
 
ترجمة معاني سورة: النحل
فهرس السور رقم الصفحة
 
ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا - فهرس التراجم

صادرة عن جمعية مسلمي روندا.

إغلاق