للإطلاع على الموقع بحلته الجديدة

ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا * - فهرس التراجم

PDF XML CSV Excel API
تنزيل الملفات يتضمن الموافقة على هذه الشروط والسياسات

ترجمة معاني سورة: البقرة   آية:
وَٱتَّبَعُواْ مَا تَتۡلُواْ ٱلشَّيَٰطِينُ عَلَىٰ مُلۡكِ سُلَيۡمَٰنَۖ وَمَا كَفَرَ سُلَيۡمَٰنُ وَلَٰكِنَّ ٱلشَّيَٰطِينَ كَفَرُواْ يُعَلِّمُونَ ٱلنَّاسَ ٱلسِّحۡرَ وَمَآ أُنزِلَ عَلَى ٱلۡمَلَكَيۡنِ بِبَابِلَ هَٰرُوتَ وَمَٰرُوتَۚ وَمَا يُعَلِّمَانِ مِنۡ أَحَدٍ حَتَّىٰ يَقُولَآ إِنَّمَا نَحۡنُ فِتۡنَةٞ فَلَا تَكۡفُرۡۖ فَيَتَعَلَّمُونَ مِنۡهُمَا مَا يُفَرِّقُونَ بِهِۦ بَيۡنَ ٱلۡمَرۡءِ وَزَوۡجِهِۦۚ وَمَا هُم بِضَآرِّينَ بِهِۦ مِنۡ أَحَدٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَيَتَعَلَّمُونَ مَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡۚ وَلَقَدۡ عَلِمُواْ لَمَنِ ٱشۡتَرَىٰهُ مَا لَهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنۡ خَلَٰقٖۚ وَلَبِئۡسَ مَا شَرَوۡاْ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمۡۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngoma ya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimani ntiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; ari bo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni). Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati “Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi.” Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore we, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babwifashishije bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagira ku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya.
التفاسير العربية:
وَلَوۡ أَنَّهُمۡ ءَامَنُواْ وَٱتَّقَوۡاْ لَمَثُوبَةٞ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ خَيۡرٞۚ لَّوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Mu by’ukuri, iyo baza kwemera bakanagandukira Imana, ibihembo bituruka kwa Allah byari kuba byiza kuri bo, iyo baza kubimenya.
التفاسير العربية:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقُولُواْ رَٰعِنَا وَقُولُواْ ٱنظُرۡنَا وَٱسۡمَعُواْۗ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Ntimukavuge (mubwira Intumwa Muhamadi) muti “Cisha make tukumve (Raa-inaa)”,[1] ahubwo mujye muvuga muti “Twihanganire tubanze dufate ibyo watwigishije (Un’dhwurna)”, ndetse mwumve. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.
[1] Raa-inaa: Iri jambo risobanura ngo cisha make usome buhoro tukumve. Nyamara mu giheburayo ni ijambo ry’igitutsi, Abayahudi bakaba bararikoresheje bagamije gutuka Intumwa Muhamadi mu rurimi rwabo.
التفاسير العربية:
مَّا يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ وَلَا ٱلۡمُشۡرِكِينَ أَن يُنَزَّلَ عَلَيۡكُم مِّنۡ خَيۡرٖ مِّن رَّبِّكُمۡۚ وَٱللَّهُ يَخۡتَصُّ بِرَحۡمَتِهِۦ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ ذُو ٱلۡفَضۡلِ ٱلۡعَظِيمِ
Abahakanye mu bahawe ibitabo (abayahudi n’abanaswara) ndetse n’ababangikanyamana, ntibifuza ko hari icyiza giturutse kwa Nyagasani wanyu cyabageraho (mwe abemera). Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashaka, kandi Allah ni We Nyiringabire zihambaye.
التفاسير العربية:
 
ترجمة معاني سورة: البقرة
فهرس السور رقم الصفحة
 
ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا - فهرس التراجم

صادرة عن جمعية مسلمي روندا.

إغلاق