Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu[1] twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugenderera (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashaka kuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza.
[1] Uyu murongo ugaragaza ko habayeho igihe abahakanyi b’i Maka babuza Intumwa Muhamadi n’abasangirangendo bayo kugera ku Musigiti Mutagatifu, hari mu mwaka wa 6 w’iyimuka ry’Intumwa Muhamadi.