Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we usibye umusambanyikazi cyangwa umubangikanyamanakazi. N’umusambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we utari umusambanyi cyangwa umubangikanyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana.
Naho ba bandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allah inshuro enye (yemeza) ko ari mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we).
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri Allah ari we wakira ukwicuza, Nyirubugenge buhambaye; (umubeshyi muri mwe yari guhita agerwaho n’ibyo yisabiye).
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano bihambaye kubera ibyo mwavuze.
Mu by’ukuri ba bandi bishimira guharabika abemeramana (babashinja) icyaha cy’ubusambanyi, bazahanishwa ibihano bibabaza hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Kandi Allah azi (ibinyoma byanyu) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye).
Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allah yeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah).
Nta cyaha kuri mwe kwinjira (nta burenganzira mubisabiye) mu mazu adatuwemo (nko mu masoko, amasomero n’ahandi) igihe arimo ibyo mukeneye. Allah azi neza ibyo mugaragaza ndetse n’ibyo muhisha.
Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
(Urwo rumuri ruboneka) mu mazu (imisigiti) Allah yategetse ko yubakwa ikanubahwa, maze izina rye rikambarizwamo, ndetse akanasingirizwamo mu gitondo na nimugoroba,
Naho ba bandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni na ko umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange nta byo), ahubwo azahasanga Allah amuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura.
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose kizi uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora.
Kandi Allah yaremye buri nyamaswa yose mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku maguru ane. Allah arema ibyo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’Intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi.
Mu by’ukuri imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’Intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati “Turumvise kandi turumviye.” Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo).
Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah), bazajyayo. Vuga uti “Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri).” Mu by’ukuri Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
Yemwe abemeye! Abacakara banyu ndetse na ba bandi bataragimbuka muri mwe, bajye babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo babusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za ba so wanyu, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo (z’abo) mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa mu ngo z’inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha.[1] Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe.
[1] Iyo ndamutso ni (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu)
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, nta ho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo (mwe) muri mo, kandi (azi) n’umunsi (abantu bose) bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.