ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا

سورة الفرقان - Al Fur’qan

external-link copy
1 : 25

تَبَارَكَ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡفُرۡقَانَ عَلَىٰ عَبۡدِهِۦ لِيَكُونَ لِلۡعَٰلَمِينَ نَذِيرًا

Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose. info
التفاسير: |

external-link copy
2 : 25

ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَخَلَقَ كُلَّ شَيۡءٖ فَقَدَّرَهُۥ تَقۡدِيرٗا

We Nyirubwami bw’ibirere n’isi, utarigeze agira umwana ndetse ntanagire n’umufasha mu bwami (bwe). Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye. info
التفاسير: |

external-link copy
3 : 25

وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗ لَّا يَخۡلُقُونَ شَيۡـٔٗا وَهُمۡ يُخۡلَقُونَ وَلَا يَمۡلِكُونَ لِأَنفُسِهِمۡ ضَرّٗا وَلَا نَفۡعٗا وَلَا يَمۡلِكُونَ مَوۡتٗا وَلَا حَيَوٰةٗ وَلَا نُشُورٗا

(Abahakanyi) bishyiriyeho ibigirwamana bitari We (Allah), bitigeze bigira icyo birema na kimwe, ahubwo na byo ubwabyo byararemwe. Nta kibi byakwikiza ndetse nta n’icyiza byakwimarira, kandi ntibifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gutanga ubuzima, habe n’ubwo kuzura (abapfuye). info
التفاسير: |

external-link copy
4 : 25

وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ إِفۡكٌ ٱفۡتَرَىٰهُ وَأَعَانَهُۥ عَلَيۡهِ قَوۡمٌ ءَاخَرُونَۖ فَقَدۡ جَآءُو ظُلۡمٗا وَزُورٗا

Abahakanye baravuze bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari ikinyoma (Muhamadi) yahimbye abifashijwemo n’abandi bantu. Rwose (ibyo bavuga) ni bibi cyane kandi ni n’ikinyoma.” info
التفاسير: |

external-link copy
5 : 25

وَقَالُوٓاْ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ ٱكۡتَتَبَهَا فَهِيَ تُمۡلَىٰ عَلَيۡهِ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلٗا

Baranavuze bati “(Qur’an) ni inkuru z’abo hambere (Muhamadi) bamwandikiye; akaba azisomerwa mu gitondo na nimugoroba.” info
التفاسير: |

external-link copy
6 : 25

قُلۡ أَنزَلَهُ ٱلَّذِي يَعۡلَمُ ٱلسِّرَّ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Qur’an) yahishuwe n’uzi amabanga yo mu birere n’isi (Allah). Mu by’ukuri We ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.” info
التفاسير: |

external-link copy
7 : 25

وَقَالُواْ مَالِ هَٰذَا ٱلرَّسُولِ يَأۡكُلُ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشِي فِي ٱلۡأَسۡوَاقِ لَوۡلَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مَلَكٞ فَيَكُونَ مَعَهُۥ نَذِيرًا

Baranavuze bati “Iyi ni ntumwa ki, irya ibiryo ikanajya mu masoko (nkatwe)? Kuki itamanuriwe umumalayika ngo ayifashe kuburira (abantu)?” info
التفاسير: |

external-link copy
8 : 25

أَوۡ يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡهِ كَنزٌ أَوۡ تَكُونُ لَهُۥ جَنَّةٞ يَأۡكُلُ مِنۡهَاۚ وَقَالَ ٱلظَّٰلِمُونَ إِن تَتَّبِعُونَ إِلَّا رَجُلٗا مَّسۡحُورًا

“Cyangwa (kubera iki iyo ntumwa) itamanuriwe ubutunzi, cyangwa ngo igire umurima ikuramo amafunguro?” Kandi abahakanyi baranavuze bati “Uwo mukurikiye nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu warozwe!” info
التفاسير: |

external-link copy
9 : 25

ٱنظُرۡ كَيۡفَ ضَرَبُواْ لَكَ ٱلۡأَمۡثَٰلَ فَضَلُّواْ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ سَبِيلٗا

Reba uko bakugize iciro ry’imigani (kugira ngo babone uko baguhakana!) Ahubwo barayobye, kandi ntibashobora kugera mu nzira (igororotse). info
التفاسير: |

external-link copy
10 : 25

تَبَارَكَ ٱلَّذِيٓ إِن شَآءَ جَعَلَ لَكَ خَيۡرٗا مِّن ذَٰلِكَ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ وَيَجۡعَل لَّكَ قُصُورَۢا

Ubutagatifu ni ubwe (Allah), aramutse abishatse yaguha ibyiza biruta ibyo; (yaguha) imirima itembamo imigezi (ku isi) ndetse akanaguha ingoro (zihambaye). info
التفاسير: |

external-link copy
11 : 25

بَلۡ كَذَّبُواْ بِٱلسَّاعَةِۖ وَأَعۡتَدۡنَا لِمَن كَذَّبَ بِٱلسَّاعَةِ سَعِيرًا

Nyamara bahakanye imperuka, kandi abahakana imperuka twabateganyirije umuriro utwika. info
التفاسير: |

external-link copy
12 : 25

إِذَا رَأَتۡهُم مِّن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ سَمِعُواْ لَهَا تَغَيُّظٗا وَزَفِيرٗا

(Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo. info
التفاسير: |

external-link copy
13 : 25

وَإِذَآ أُلۡقُواْ مِنۡهَا مَكَانٗا ضَيِّقٗا مُّقَرَّنِينَ دَعَوۡاْ هُنَالِكَ ثُبُورٗا

N’igihe bazajugunywa mu mfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo). info
التفاسير: |

external-link copy
14 : 25

لَّا تَدۡعُواْ ٱلۡيَوۡمَ ثُبُورٗا وَٰحِدٗا وَٱدۡعُواْ ثُبُورٗا كَثِيرٗا

(Maze babwirwe bati) “Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko nta cyo biri bubamarire)!” info
التفاسير: |

external-link copy
15 : 25

قُلۡ أَذَٰلِكَ خَيۡرٌ أَمۡ جَنَّةُ ٱلۡخُلۡدِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۚ كَانَتۡ لَهُمۡ جَزَآءٗ وَمَصِيرٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abagandukira (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)?” info
التفاسير: |

external-link copy
16 : 25

لَّهُمۡ فِيهَا مَا يَشَآءُونَ خَٰلِدِينَۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ وَعۡدٗا مَّسۡـُٔولٗا

Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora. info
التفاسير: |

external-link copy
17 : 25

وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ فَيَقُولُ ءَأَنتُمۡ أَضۡلَلۡتُمۡ عِبَادِي هَٰٓؤُلَآءِ أَمۡ هُمۡ ضَلُّواْ ٱلسَّبِيلَ

Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati “Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)?” info
التفاسير: |

external-link copy
18 : 25

قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ مَا كَانَ يَنۢبَغِي لَنَآ أَن نَّتَّخِذَ مِن دُونِكَ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِن مَّتَّعۡتَهُمۡ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ نَسُواْ ٱلذِّكۡرَ وَكَانُواْ قَوۡمَۢا بُورٗا

(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko habaho abandi tugira inshuti batari Wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse.” info
التفاسير: |

external-link copy
19 : 25

فَقَدۡ كَذَّبُوكُم بِمَا تَقُولُونَ فَمَا تَسۡتَطِيعُونَ صَرۡفٗا وَلَا نَصۡرٗاۚ وَمَن يَظۡلِم مِّنكُمۡ نُذِقۡهُ عَذَابٗا كَبِيرٗا

(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) “Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza (ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze.” info
التفاسير: |

external-link copy
20 : 25

وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّآ إِنَّهُمۡ لَيَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشُونَ فِي ٱلۡأَسۡوَاقِۗ وَجَعَلۡنَا بَعۡضَكُمۡ لِبَعۡضٖ فِتۡنَةً أَتَصۡبِرُونَۗ وَكَانَ رَبُّكَ بَصِيرٗا

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; ese mushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu). info
التفاسير: |

external-link copy
21 : 25

۞ وَقَالَ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ أَوۡ نَرَىٰ رَبَّنَاۗ لَقَدِ ٱسۡتَكۡبَرُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ وَعَتَوۡ عُتُوّٗا كَبِيرٗا

Naho ba bandi batizera kuzahura natwe, baravuze bati “Kuki tutohererezwa Abamalayika (bo kutubwira ko uri Intumwa y’ukuri) cyangwa ngo tubone Nyagasani wacu?” Rwose bishyize hejuru bikabije baranarengera! info
التفاسير: |

external-link copy
22 : 25

يَوۡمَ يَرَوۡنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ لَا بُشۡرَىٰ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُجۡرِمِينَ وَيَقُولُونَ حِجۡرٗا مَّحۡجُورٗا

Umunsi bazabona Abamalayika, nta nkuru nziza (abo bamalayika bazaba bazaniye) inkozi z’ibibi kuri uwo munsi, (ahubwo) bazazibwira bati “Mukumiriwe (kwinjira mu ijuru) bidasubirwaho.” info
التفاسير: |

external-link copy
23 : 25

وَقَدِمۡنَآ إِلَىٰ مَا عَمِلُواْ مِنۡ عَمَلٖ فَجَعَلۡنَٰهُ هَبَآءٗ مَّنثُورًا

Maze twerekere ku bikorwa bakoze tubigire umukungugu utumuka.. info
التفاسير: |

external-link copy
24 : 25

أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِ يَوۡمَئِذٍ خَيۡرٞ مُّسۡتَقَرّٗا وَأَحۡسَنُ مَقِيلٗا

Kuri uwo munsi, abo mu ijuru bazaba bafite icyicaro cyiza n’aho kuruhukira hahebuje. info
التفاسير: |

external-link copy
25 : 25

وَيَوۡمَ تَشَقَّقُ ٱلسَّمَآءُ بِٱلۡغَمَٰمِ وَنُزِّلَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ تَنزِيلًا

(Unibuke) umunsi ikirere kizasatagurika (mu myenge yacyo) hagaragaramo ibicu, maze abamalayika bakamanurwa ari benshi. info
التفاسير: |

external-link copy
26 : 25

ٱلۡمُلۡكُ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡحَقُّ لِلرَّحۡمَٰنِۚ وَكَانَ يَوۡمًا عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ عَسِيرٗا

Ubwami nyabwo kuri uwo munsi buzaba ari ubwa Nyirimpuhwe (Allah), kandi uzaba ari umunsi ukomeye ku bahakanyi. info
التفاسير: |

external-link copy
27 : 25

وَيَوۡمَ يَعَضُّ ٱلظَّالِمُ عَلَىٰ يَدَيۡهِ يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي ٱتَّخَذۡتُ مَعَ ٱلرَّسُولِ سَبِيلٗا

(Unibuke) umunsi inkozi y’ibibi izirumagura intoki (yicuza ibyo yakoze) igira iti “Iyo nza kuba narayobotse inzira y’Intumwa (Muhamadi)!” info
التفاسير: |

external-link copy
28 : 25

يَٰوَيۡلَتَىٰ لَيۡتَنِي لَمۡ أَتَّخِذۡ فُلَانًا خَلِيلٗا

“Mbega ibyago byanjye! Iyo nza kuba ntaragize kanaka inshuti magara!” info
التفاسير: |

external-link copy
29 : 25

لَّقَدۡ أَضَلَّنِي عَنِ ٱلذِّكۡرِ بَعۡدَ إِذۡ جَآءَنِيۗ وَكَانَ ٱلشَّيۡطَٰنُ لِلۡإِنسَٰنِ خَذُولٗا

Rwose yaranyobeje antesha gukurikira urwibutso (Qur’an), nyuma yuko rwari rwarangezeho. Kandi Shitani atererana umuntu. info
التفاسير: |

external-link copy
30 : 25

وَقَالَ ٱلرَّسُولُ يَٰرَبِّ إِنَّ قَوۡمِي ٱتَّخَذُواْ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ مَهۡجُورٗا

Nuko Intumwa (Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri abantu banjye bitaruye iyi Qur’an (ntibayiha agaciro.)” info
التفاسير: |

external-link copy
31 : 25

وَكَذَٰلِكَ جَعَلۡنَا لِكُلِّ نَبِيٍّ عَدُوّٗا مِّنَ ٱلۡمُجۡرِمِينَۗ وَكَفَىٰ بِرَبِّكَ هَادِيٗا وَنَصِيرٗا

Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi bakomoka mu nkozi z’ibibi. Ariko Nyagasani wawe arahagije kuba Uyobora ndetse n’Umutabazi. info
التفاسير: |

external-link copy
32 : 25

وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡلَا نُزِّلَ عَلَيۡهِ ٱلۡقُرۡءَانُ جُمۡلَةٗ وَٰحِدَةٗۚ كَذَٰلِكَ لِنُثَبِّتَ بِهِۦ فُؤَادَكَۖ وَرَتَّلۡنَٰهُ تَرۡتِيلٗا

Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atahishuriwe Qur’an icyarimwe ari imbumbe?” (Allah aravuga ati) “Uko (kuyihishura itatanye) ni ukugira ngo tuyikoreshe tugukomeza umutima (yewe Muhamadi). Kandi twayiguhishuriye buhoro buhoro (kugira ngo yorohere abayisoma).” info
التفاسير: |

external-link copy
33 : 25

وَلَا يَأۡتُونَكَ بِمَثَلٍ إِلَّا جِئۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَأَحۡسَنَ تَفۡسِيرًا

Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza. info
التفاسير: |

external-link copy
34 : 25

ٱلَّذِينَ يُحۡشَرُونَ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ إِلَىٰ جَهَنَّمَ أُوْلَٰٓئِكَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضَلُّ سَبِيلٗا

Ba bandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije. info
التفاسير: |

external-link copy
35 : 25

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلۡنَا مَعَهُۥٓ أَخَاهُ هَٰرُونَ وَزِيرٗا

Kandi mu by’ukuri twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe. info
التفاسير: |

external-link copy
36 : 25

فَقُلۡنَا ٱذۡهَبَآ إِلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَدَمَّرۡنَٰهُمۡ تَدۡمِيرٗا

Nuko turababwira tuti “Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye.” info
التفاسير: |

external-link copy
37 : 25

وَقَوۡمَ نُوحٖ لَّمَّا كَذَّبُواْ ٱلرُّسُلَ أَغۡرَقۡنَٰهُمۡ وَجَعَلۡنَٰهُمۡ لِلنَّاسِ ءَايَةٗۖ وَأَعۡتَدۡنَا لِلظَّٰلِمِينَ عَذَابًا أَلِيمٗا

Ndetse n’abantu ba Nuhu (Nowa) ubwo bahinyuraga Intumwa, twabaroshye mu mazi maze tubagira isomo ku bantu. Kandi inkozi z’ibibi twaziteguriye ibihano bibabaza. info
التفاسير: |

external-link copy
38 : 25

وَعَادٗا وَثَمُودَاْ وَأَصۡحَٰبَ ٱلرَّسِّ وَقُرُونَۢا بَيۡنَ ذَٰلِكَ كَثِيرٗا

(Twanarimbuye) aba Adi[1] ndetse n’aba Thamudu,[2] n’abari baturiye iriba rya Rasi,[3] ndetse n’ibisekuru byinshi byabayeho hagati aho. info

[1] Adi ni izina ry’umuntu witirirwa ubwoko bw’aba Adi, bakaba baratumweho Intumwa yitwa Hudu, ubu bwoko bukaba bwari butuye Ah’qaf muri Omani.
[2] Thamudu: Ni abantu bitiriwe umukurambere wabo witwaga Thamudu, bakaba baratumweho Intumwa yitwa Swaleh, ubu bwoko bukaba bwari butuye aho bita Al Hijri ubu ni muri Arabiya Sawudite.
[3] Abantu bari baturiye iriba rya Rasi, Qur’an nta byinshi yabavuzeho uretse kugaragaza ko ari bamwe mu bantu basengaga imana y’igiti, nuko Allah aboherereza Intumwa barayihakana maze barayica bayita muri iryo riba, nuko Allah araboreka. Bamwe mu banyamateka bavuga ko kuri ubu ari mu gihugu cya Azerbaijan, abandi bakavuga ko ari Antioche muri Turukiya, abandi bakavuga ko ari mu buhinde.

التفاسير: |

external-link copy
39 : 25

وَكُلّٗا ضَرَبۡنَا لَهُ ٱلۡأَمۡثَٰلَۖ وَكُلّٗا تَبَّرۡنَا تَتۡبِيرٗا

Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye. info
التفاسير: |

external-link copy
40 : 25

وَلَقَدۡ أَتَوۡاْ عَلَى ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِيٓ أُمۡطِرَتۡ مَطَرَ ٱلسَّوۡءِۚ أَفَلَمۡ يَكُونُواْ يَرَوۡنَهَاۚ بَلۡ كَانُواْ لَا يَرۡجُونَ نُشُورٗا

Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka. info
التفاسير: |

external-link copy
41 : 25

وَإِذَا رَأَوۡكَ إِن يَتَّخِذُونَكَ إِلَّا هُزُوًا أَهَٰذَا ٱلَّذِي بَعَثَ ٱللَّهُ رَسُولًا

N’iyo bakubonye (yewe Muhamadi) baragukerensa (bagira bati) “Ese uyu ni we Allah yatumye ngo abe Intumwa?” info
التفاسير: |

external-link copy
42 : 25

إِن كَادَ لَيُضِلُّنَا عَنۡ ءَالِهَتِنَا لَوۡلَآ أَن صَبَرۡنَا عَلَيۡهَاۚ وَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ حِينَ يَرَوۡنَ ٱلۡعَذَابَ مَنۡ أَضَلُّ سَبِيلًا

“Yari hafi yo kutuyobya ngo adukure ku mana zacu, iyo tutaza kwihangana ngo tuzikomereho!” Ariko igihe bazabona ibihano ni bwo bazamenya uwayobye cyane inzira (y’ukuri)? info
التفاسير: |

external-link copy
43 : 25

أَرَءَيۡتَ مَنِ ٱتَّخَذَ إِلَٰهَهُۥ هَوَىٰهُ أَفَأَنتَ تَكُونُ عَلَيۡهِ وَكِيلًا

Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Ese ni wowe uzamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)? info
التفاسير: |

external-link copy
44 : 25

أَمۡ تَحۡسَبُ أَنَّ أَكۡثَرَهُمۡ يَسۡمَعُونَ أَوۡ يَعۡقِلُونَۚ إِنۡ هُمۡ إِلَّا كَٱلۡأَنۡعَٰمِ بَلۡ هُمۡ أَضَلُّ سَبِيلًا

Cyangwa utekereza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa (amagambo ya Allah)? Ahubwo bameze nk’amatungo ndetse bo bayobye cyane bata inzira. info
التفاسير: |

external-link copy
45 : 25

أَلَمۡ تَرَ إِلَىٰ رَبِّكَ كَيۡفَ مَدَّ ٱلظِّلَّ وَلَوۡ شَآءَ لَجَعَلَهُۥ سَاكِنٗا ثُمَّ جَعَلۡنَا ٱلشَّمۡسَ عَلَيۡهِ دَلِيلٗا

Ese ntubona uko Nyagasani wawe arambura igicucu? N’iyo aza kubishaka yari kukigumisha hamwe. Hanyuma izuba twarigize ikimenyetso cyacyo.[1] info

[1] Iyo izuba rirashe igicucu cya buri kintu kiba ari kirekire, nuko ku manywa kikagenda kigabanuka. Maze ku gicamunsi kikongera kuba kirekire uko izuba rigenda rirenga. Iyo hataza kubaho izuba n’igicucu nticyari kubaho.

التفاسير: |

external-link copy
46 : 25

ثُمَّ قَبَضۡنَٰهُ إِلَيۡنَا قَبۡضٗا يَسِيرٗا

Maze tukagenda tukigabanya tukigarura iwacu buhoro buhoro. info
التفاسير: |

external-link copy
47 : 25

وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِبَاسٗا وَٱلنَّوۡمَ سُبَاتٗا وَجَعَلَ ٱلنَّهَارَ نُشُورٗا

Kandi ni We (Allah) wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho. info
التفاسير: |

external-link copy
48 : 25

وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ ٱلرِّيَٰحَ بُشۡرَۢا بَيۡنَ يَدَيۡ رَحۡمَتِهِۦۚ وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ طَهُورٗا

Ni na We wohereza imiyaga itanga icyizere, ibanziriza impuhwe ze (imvura); kandi tumanura mu kirere amazi asukuye. info
التفاسير: |

external-link copy
49 : 25

لِّنُحۡـِۧيَ بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗا وَنُسۡقِيَهُۥ مِمَّا خَلَقۡنَآ أَنۡعَٰمٗا وَأَنَاسِيَّ كَثِيرٗا

Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu. info
التفاسير: |

external-link copy
50 : 25

وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَٰهُ بَيۡنَهُمۡ لِيَذَّكَّرُواْ فَأَبَىٰٓ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ إِلَّا كُفُورٗا

Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana. info
التفاسير: |

external-link copy
51 : 25

وَلَوۡ شِئۡنَا لَبَعَثۡنَا فِي كُلِّ قَرۡيَةٖ نَّذِيرٗا

N’iyo dushaka twari kohereza umuburizi muri buri mudugudu. info
التفاسير: |

external-link copy
52 : 25

فَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَجَٰهِدۡهُم بِهِۦ جِهَادٗا كَبِيرٗا

Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana na bo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an). info
التفاسير: |

external-link copy
53 : 25

۞ وَهُوَ ٱلَّذِي مَرَجَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ هَٰذَا عَذۡبٞ فُرَاتٞ وَهَٰذَا مِلۡحٌ أُجَاجٞ وَجَعَلَ بَيۡنَهُمَا بَرۡزَخٗا وَحِجۡرٗا مَّحۡجُورٗا

Kandi (Allah) ni We wahuje inyanja ebyiri; ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, naho indi ikaba urwunyunyu rukaze. Maze ashyira urubibi hagati yazo rutuma zitivanga. info
التفاسير: |

external-link copy
54 : 25

وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ مِنَ ٱلۡمَآءِ بَشَرٗا فَجَعَلَهُۥ نَسَبٗا وَصِهۡرٗاۗ وَكَانَ رَبُّكَ قَدِيرٗا

Ndetse ni na We waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose. info
التفاسير: |

external-link copy
55 : 25

وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُهُمۡ وَلَا يَضُرُّهُمۡۗ وَكَانَ ٱلۡكَافِرُ عَلَىٰ رَبِّهِۦ ظَهِيرٗا

(Abahakanyi) basenga ibitari Allah bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we. info
التفاسير: |

external-link copy
56 : 25

وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا

Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka). info
التفاسير: |

external-link copy
57 : 25

قُلۡ مَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍ إِلَّا مَن شَآءَ أَن يَتَّخِذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe).” info
التفاسير: |

external-link copy
58 : 25

وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡحَيِّ ٱلَّذِي لَا يَمُوتُ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِهِۦۚ وَكَفَىٰ بِهِۦ بِذُنُوبِ عِبَادِهِۦ خَبِيرًا

Ujye uniringira Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), Udapfa, unamusingize umushima. Kandi arahagije kuba azi byimazeyo ibyaha by’abagaragu be. info
التفاسير: |

external-link copy
59 : 25

ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ ٱلرَّحۡمَٰنُ فَسۡـَٔلۡ بِهِۦ خَبِيرٗا

We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye na We (akwibwire kuko) ariyizi neza. info

[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf: 54.

التفاسير: |

external-link copy
60 : 25

وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱسۡجُدُواْۤ لِلرَّحۡمَٰنِ قَالُواْ وَمَا ٱلرَّحۡمَٰنُ أَنَسۡجُدُ لِمَا تَأۡمُرُنَا وَزَادَهُمۡ نُفُورٗا۩

N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati “Nimwubamire Nyirimpuhwe!” Baravuga bati “Nyirimpuhwe nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?” Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri). info
التفاسير: |

external-link copy
61 : 25

تَبَارَكَ ٱلَّذِي جَعَلَ فِي ٱلسَّمَآءِ بُرُوجٗا وَجَعَلَ فِيهَا سِرَٰجٗا وَقَمَرٗا مُّنِيرٗا

Ubutagatifu ni ubw’uwashyize inyenyeri nini mu kirere, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika. info
التفاسير: |

external-link copy
62 : 25

وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ خِلۡفَةٗ لِّمَنۡ أَرَادَ أَن يَذَّكَّرَ أَوۡ أَرَادَ شُكُورٗا

Ni na We washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wa wundi ushaka kwibuka cyangwa gushimira. info
التفاسير: |

external-link copy
63 : 25

وَعِبَادُ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلَّذِينَ يَمۡشُونَ عَلَى ٱلۡأَرۡضِ هَوۡنٗا وَإِذَا خَاطَبَهُمُ ٱلۡجَٰهِلُونَ قَالُواْ سَلَٰمٗا

Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati “Amahoro!” info
التفاسير: |

external-link copy
64 : 25

وَٱلَّذِينَ يَبِيتُونَ لِرَبِّهِمۡ سُجَّدٗا وَقِيَٰمٗا

Ni na bo barara amajoro bubama, ndetse banahagaze (basingiza) Nyagasani wabo. info
التفاسير: |

external-link copy
65 : 25

وَٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَا ٱصۡرِفۡ عَنَّا عَذَابَ جَهَنَّمَۖ إِنَّ عَذَابَهَا كَانَ غَرَامًا

Ni na bo bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri ibihano byawo bizahoraho.” info
التفاسير: |

external-link copy
66 : 25

إِنَّهَا سَآءَتۡ مُسۡتَقَرّٗا وَمُقَامٗا

Mu by’ukuri (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura. info
التفاسير: |

external-link copy
67 : 25

وَٱلَّذِينَ إِذَآ أَنفَقُواْ لَمۡ يُسۡرِفُواْ وَلَمۡ يَقۡتُرُواْ وَكَانَ بَيۡنَ ذَٰلِكَ قَوَامٗا

Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi. info
التفاسير: |

external-link copy
68 : 25

وَٱلَّذِينَ لَا يَدۡعُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ وَلَا يَقۡتُلُونَ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَا يَزۡنُونَۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ يَلۡقَ أَثَامٗا

Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza). info
التفاسير: |

external-link copy
69 : 25

يُضَٰعَفۡ لَهُ ٱلۡعَذَابُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَيَخۡلُدۡ فِيهِۦ مُهَانًا

Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse. info
التفاسير: |

external-link copy
70 : 25

إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ عَمَلٗا صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ يُبَدِّلُ ٱللَّهُ سَيِّـَٔاتِهِمۡ حَسَنَٰتٖۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا

Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير: |

external-link copy
71 : 25

وَمَن تَابَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَإِنَّهُۥ يَتُوبُ إِلَى ٱللَّهِ مَتَابٗا

Kandi uwicujije akanakora ibyiza, mu by’ukuri aba yicujije kuri Allah ukwicuza nyako. info
التفاسير: |

external-link copy
72 : 25

وَٱلَّذِينَ لَا يَشۡهَدُونَ ٱلزُّورَ وَإِذَا مَرُّواْ بِٱللَّغۡوِ مَرُّواْ كِرَامٗا

(Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni na bo batajya baba abahamya b’ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye. info
التفاسير: |

external-link copy
73 : 25

وَٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِّرُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ لَمۡ يَخِرُّواْ عَلَيۡهَا صُمّٗا وَعُمۡيَانٗا

Ni na bo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona. info
التفاسير: |

external-link copy
74 : 25

وَٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَا هَبۡ لَنَا مِنۡ أَزۡوَٰجِنَا وَذُرِّيَّٰتِنَا قُرَّةَ أَعۡيُنٖ وَٱجۡعَلۡنَا لِلۡمُتَّقِينَ إِمَامًا

Ni na bo kandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Duhe kunezezwa n’abagore bacu ndetse n’urubyaro rwacu, kandi utugire kuba abayobozi b’abagandukiramana.” info
التفاسير: |

external-link copy
75 : 25

أُوْلَٰٓئِكَ يُجۡزَوۡنَ ٱلۡغُرۡفَةَ بِمَا صَبَرُواْ وَيُلَقَّوۡنَ فِيهَا تَحِيَّةٗ وَسَلَٰمًا

Abo ni bo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro, info
التفاسير: |

external-link copy
76 : 25

خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ حَسُنَتۡ مُسۡتَقَرّٗا وَمُقَامٗا

Bazabamo ubuziraherezo. Ni ho hantu heza ho kuba no gutura. info
التفاسير: |

external-link copy
77 : 25

قُلۡ مَا يَعۡبَؤُاْ بِكُمۡ رَبِّي لَوۡلَا دُعَآؤُكُمۡۖ فَقَدۡ كَذَّبۡتُمۡ فَسَوۡفَ يَكُونُ لِزَامَۢا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho ariko (mwebwe abahakanyi) mwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho.” info
التفاسير: |