(Qaruna) aravuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi mfite.” Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyaha byazo (kuko Allah abizi neza)!
Nuko (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, maze ba bandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati “Iyaba twari dufite nk’ibyahawe Qaruna (imitungo). Mu by’ukuri ni umunyamahirwe ahambaye.”
Ariko ba bandi bahawe ubumenyi baravuga bati “Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wa wundi wemeye akanakora ibikorwa byiza.” Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ari we wese) usibye abihangana.
Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati “Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (ku wo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka!”