Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, nta cyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
Allah ntiyari kurekera abemeramana muri ubu buryo murimo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu Ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’Intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye.
Na ba bandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo, ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allah ni We uzazungura ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora.