(Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane.
Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga.
N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana).