للإطلاع على الموقع بحلته الجديدة

ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا * - فهرس التراجم

PDF XML CSV Excel API
تنزيل الملفات يتضمن الموافقة على هذه الشروط والسياسات

ترجمة معاني سورة: سبإ   آية:
قُلۡ جَآءَ ٱلۡحَقُّ وَمَا يُبۡدِئُ ٱلۡبَٰطِلُ وَمَا يُعِيدُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ukuri kwaraje (Isilamu), kandi ikinyoma (ubuhakanyi) nta gishya gishobora kuzana cyangwa ngo kigire icyo kigarura.”
التفاسير العربية:
قُلۡ إِن ضَلَلۡتُ فَإِنَّمَآ أَضِلُّ عَلَىٰ نَفۡسِيۖ وَإِنِ ٱهۡتَدَيۡتُ فَبِمَا يُوحِيٓ إِلَيَّ رَبِّيٓۚ إِنَّهُۥ سَمِيعٞ قَرِيبٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndamutse nyobye, naba nyobye ku bwanjye; ariko ninyoboka, bizaba bitewe n’ibyo Nyagasani wanjye yampishuriye. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, uri hafi (ya byose).”
التفاسير العربية:
وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذۡ فَزِعُواْ فَلَا فَوۡتَ وَأُخِذُواْ مِن مَّكَانٖ قَرِيبٖ
(Wari kubona ibintu bihambaye) iyo uza kubabona bahiye ubwoba, nta buhungiro bafite, bafatwa bakuwe hafi (bajyanwa mu muriro).
التفاسير العربية:
وَقَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦ وَأَنَّىٰ لَهُمُ ٱلتَّنَاوُشُ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
(Abahakanyi ubwo bazaba babonye ibihano) bazavuga bati “Ubu twemeye (Allah)”; ariko se ni gute bakwakira ukwemera (bakanababarirwa ibyaha byabo) kandi bari kure (y’ubuzima bwo ku isi)?
التفاسير العربية:
وَقَدۡ كَفَرُواْ بِهِۦ مِن قَبۡلُۖ وَيَقۡذِفُونَ بِٱلۡغَيۡبِ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
Kandi bari baramuhakanye mbere (ku isi), bakanabifata uko babyumva bari kure (y’ukuri).
التفاسير العربية:
وَحِيلَ بَيۡنَهُمۡ وَبَيۡنَ مَا يَشۡتَهُونَ كَمَا فُعِلَ بِأَشۡيَاعِهِم مِّن قَبۡلُۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ فِي شَكّٖ مُّرِيبِۭ
Kandi bazabuzwa kugera ku byo bifuza (ari byo kwicuza no kwemera) nk’uko byakorewe abari bameze nka bo mbere. Mu by’ukuri bari mu gushidikanya guteye inkeke.
التفاسير العربية:
 
ترجمة معاني سورة: سبإ
فهرس السور رقم الصفحة
 
ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا - فهرس التراجم

صادرة عن جمعية مسلمي روندا.

إغلاق