Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yari amaze gupfa, muravuga muti “Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wa wundi urengera, ushidikanya.”
Ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, (ibyo) Allah arabyanga bikomeye ndetse (bikangwa) n’abemeramana. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa buri mwibone wese w’icyigomeke.
“Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi.” Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo nta cyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka.
“Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana na cyo, naho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo ni bo bazinjira mu ijuru, bahabwemo amafunguro nta kugererwa.”