Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu by’ukuri muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni We Nyagasani w’ibiremwa byose”,
Hanyuma yerekera ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati “Nimuze mwembi, mwanze mukunze!” Nuko biravuga biti “Tuje turi abumvira.”
Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati “Ni nde waturusha imbaraga?” Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari We ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu.
Nuko babwire impu zabo bati “Kuki mwadushinjije (ibyo twakoze)?” Maze zivuge ziti “Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni We watumye tuvuga. Kandi ni na We wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa.”
Kandi ba bandi bahakanye bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike.”
Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wa wundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu).”
No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah We wabiremye, niba koko ari We wenyine mugaragira.
No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.
Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora.
Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri bo bari mu gushidikanya guteye amakenga.
Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na We (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati “Ibyo mwambangikanyaga na byo biri he?” Bazavuga bati “Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye).”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) iramutse ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, (icyo gihe) ni nde waba warayobye kurusha wa wundi uri mu bwigomeke bwa kure?”
(Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu isanzure ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragarijwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari We muhamya wa buri kintu?
Menya ko mu by’ukuri (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri (Allah) ari We uzi neza buri kintu akanakigiraho ububasha bwose.