Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)! Vuga uti “Niba narayihimbye, nta cyo mwamarira kuri Allah (aramutse ashatse kubimpanira). Ni We uzi neza ibyo muyivugaho muyisebya. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara.”
Babaze (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) ibaye ituruka kwa Allah mukaba muyihakana; nyamara umwe muri bene Isiraheli[1] ahamya ko ari nka yo (ari ukuri nka Tawurati), akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)!” Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
[1] Umwe muri bene Isiraheli uvugwa muri uyu murongo ni Abdullahi bun Salaam, Umuyahudi wabaye Umuyisilamu ndetse akaba yari n’umwe mu basangirangendo b’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha).
Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera.” Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati “iki ni ikinyoma gishaje!”
Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni igitabo gihamya ibyakibanjirije, kiri mu rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi z‘ibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza.
Naho wa wundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati “Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati “Wo kanyagwa we wakwemeye! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri.” Ariko we akavuga ati “Ibi nta kindi biri cyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere.”
Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguza kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah).”
Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe w’aba Adi (Intumwa Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye ahitwa Ah’qaf[1] -kandi mbere ye na nyuma ye haje ababurizi- avuga ati “Ntimukagire undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana).”
[1] Ni izina ry’ahantu mu majyepfo y’umwigimbakirwa w’Abarabu, kuri ubu ni mu gihugu cya Oman.
Urimbura buri kintu cyose (uhuye na cyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.
Aravuga ati “Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyakibanjirije ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse”,
Kandi na wa wundi utazumvira umuvugabutumwa wa Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cye (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara.
Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari We ushobora guha ubuzima abapfuye? Yego! Rwose ni We ufite ubushobozi kuri buri kintu.
Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?” Bavuge bati “Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu.” (Allah) ababwire ati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”