Naho ba bandi bemeye (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanemera ibyahishuriwe (Intumwa) Muhamadi; kuko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, (Allah) azabahanaguraho ibyaha anabatunganyirize imibereho.
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko ba bandi bahakanye, barinezeza (kuri iyi si by’igihe gito), bakanarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo.
Ese ba bandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka ba bandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo?
No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze bava iwawe bakabwira abahawe ubumenyi bati “Yahoze avuga iki?” Abo ni ba bandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo.
Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri imbere ya Allah (mu byo basezeranyije), ni byo byaba ari byiza kuri bo.
(Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati “Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa.” Nyamara Allah azi neza amabanga yabo.
Mu by’ukuri ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamugandukira, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu.