ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية * - فهرس التراجم

XML CSV Excel API
تنزيل الملفات يتضمن الموافقة على هذه الشروط والسياسات

ترجمة معاني سورة: الفتح   آية:

سورة الفتح - Al Fat’hu (Intsinzi)

إِنَّا فَتَحۡنَا لَكَ فَتۡحٗا مُّبِينٗا
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi isesuye,
التفاسير العربية:
لِّيَغۡفِرَ لَكَ ٱللَّهُ مَا تَقَدَّمَ مِن ذَنۢبِكَ وَمَا تَأَخَّرَ وَيُتِمَّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكَ وَيَهۡدِيَكَ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Kugira ngo Allah akubabarire ibyaha byawe byabanje n’ibizaza, ndetse anagusenderezeho ingabire ze kandi anakuyobore inzira igororotse.
التفاسير العربية:
وَيَنصُرَكَ ٱللَّهُ نَصۡرًا عَزِيزًا
Ndetse no kugira ngo Allah aguhe ubutabazi bukomeye.
التفاسير العربية:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ ٱلسَّكِينَةَ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ لِيَزۡدَادُوٓاْ إِيمَٰنٗا مَّعَ إِيمَٰنِهِمۡۗ وَلِلَّهِ جُنُودُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Ni We wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere ku kwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
التفاسير العربية:
لِّيُدۡخِلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَيُكَفِّرَ عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عِندَ ٱللَّهِ فَوۡزًا عَظِيمٗا
Kugira ngo yinjize abemeramana n’abemeramanakazi mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ndetse anabababarire ibyaha byabo. Kandi ibyo ni intsinzi ihambaye kwa Allah.
التفاسير العربية:
وَيُعَذِّبَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ ٱلظَّآنِّينَ بِٱللَّهِ ظَنَّ ٱلسَّوۡءِۚ عَلَيۡهِمۡ دَآئِرَةُ ٱلسَّوۡءِۖ وَغَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ وَلَعَنَهُمۡ وَأَعَدَّ لَهُمۡ جَهَنَّمَۖ وَسَآءَتۡ مَصِيرٗا
No kugira ngo ahane indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ababangikanyamana b’abagore, bagira ibitekerezo bibi kuri Allah. Amakuba nabe kuri bo! Kandi Allah yarabarakariye, ndetse aranabavuma anabateganyiriza umuriro wa Jahanamu, kandi ni wo garukiro ribi.
التفاسير العربية:
وَلِلَّهِ جُنُودُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمًا
Ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
التفاسير العربية:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ شَٰهِدٗا وَمُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, kandi unabe umuburizi,
التفاسير العربية:
لِّتُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتُعَزِّرُوهُ وَتُوَقِّرُوهُۚ وَتُسَبِّحُوهُ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلًا
No kugira ngo (mwe abantu) mwemere Allah n’Intumwa ye, mumutere inkunga, mumwubahe, mumuhe agaciro akwiye, kandi munasingize (Allah) mu gitondo na nimugoroba.
التفاسير العربية:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُبَايِعُونَكَ إِنَّمَا يُبَايِعُونَ ٱللَّهَ يَدُ ٱللَّهِ فَوۡقَ أَيۡدِيهِمۡۚ فَمَن نَّكَثَ فَإِنَّمَا يَنكُثُ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦۖ وَمَنۡ أَوۡفَىٰ بِمَا عَٰهَدَ عَلَيۡهُ ٱللَّهَ فَسَيُؤۡتِيهِ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri abakurahiriye (yewe Muhamadi) kugushyigikira (baguhereza ikiganza) baba barahiriye gushyigikira Allah. Ukuboko kwa Allah kuri hejuru y’ibiganza byabo. Bityo uzatatira igihango cye, azaba yihemukiye. Kandi uzuzuza ibyo yasezeranyije Allah, azamuha ibihembo bihambaye.
التفاسير العربية:
سَيَقُولُ لَكَ ٱلۡمُخَلَّفُونَ مِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ شَغَلَتۡنَآ أَمۡوَٰلُنَا وَأَهۡلُونَا فَٱسۡتَغۡفِرۡ لَنَاۚ يَقُولُونَ بِأَلۡسِنَتِهِم مَّا لَيۡسَ فِي قُلُوبِهِمۡۚ قُلۡ فَمَن يَمۡلِكُ لَكُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔا إِنۡ أَرَادَ بِكُمۡ ضَرًّا أَوۡ أَرَادَ بِكُمۡ نَفۡعَۢاۚ بَلۡ كَانَ ٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرَۢا
Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati “Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi.” Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti “Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashaka kubateza ikibi cyangwa ashaka kubagirira neza?” Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora.
التفاسير العربية:
بَلۡ ظَنَنتُمۡ أَن لَّن يَنقَلِبَ ٱلرَّسُولُ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ إِلَىٰٓ أَهۡلِيهِمۡ أَبَدٗا وَزُيِّنَ ذَٰلِكَ فِي قُلُوبِكُمۡ وَظَنَنتُمۡ ظَنَّ ٱلسَّوۡءِ وَكُنتُمۡ قَوۡمَۢا بُورٗا
Ahubwo mwaketse ko Intumwa ndetse n’abemeramana batazagaruka mu miryango yabo, nuko ibyo bikundishwa imitima yanyu, maze mugira ibitekerezo bibi, muba abantu boramye .
التفاسير العربية:
وَمَن لَّمۡ يُؤۡمِنۢ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ فَإِنَّآ أَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ سَعِيرٗا
Naho wa wundi utemera Allah n’Intumwa ye (uwo azaba abaye umuhakanyi), kandi rwose twateganyirije abahakanyi umuriro ugurumana.
التفاسير العربية:
وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ يَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
التفاسير العربية:
سَيَقُولُ ٱلۡمُخَلَّفُونَ إِذَا ٱنطَلَقۡتُمۡ إِلَىٰ مَغَانِمَ لِتَأۡخُذُوهَا ذَرُونَا نَتَّبِعۡكُمۡۖ يُرِيدُونَ أَن يُبَدِّلُواْ كَلَٰمَ ٱللَّهِۚ قُل لَّن تَتَّبِعُونَا كَذَٰلِكُمۡ قَالَ ٱللَّهُ مِن قَبۡلُۖ فَسَيَقُولُونَ بَلۡ تَحۡسُدُونَنَاۚ بَلۡ كَانُواْ لَا يَفۡقَهُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati “mureke tubakurikire.” Bazashaka guhindura amagambo ya Allah. Uzavuge uti “Ntimuri budukurikire; uko ni ko Allah yavuze mbere.” Ubwo bazavuga bati “Ahubwo ni ishyari mutugirira.” Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike.
التفاسير العربية:
قُل لِّلۡمُخَلَّفِينَ مِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ سَتُدۡعَوۡنَ إِلَىٰ قَوۡمٍ أُوْلِي بَأۡسٖ شَدِيدٖ تُقَٰتِلُونَهُمۡ أَوۡ يُسۡلِمُونَۖ فَإِن تُطِيعُواْ يُؤۡتِكُمُ ٱللَّهُ أَجۡرًا حَسَنٗاۖ وَإِن تَتَوَلَّوۡاْ كَمَا تَوَلَّيۡتُم مِّن قَبۡلُ يُعَذِّبۡكُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا
Bwira bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba uti “Muzahamagarirwa kujya kurwana n’abantu bafite imbaraga zihambaye; muzarwana na bo cyangwa bishyire mu maboko yanyu (babe Abayisilamu nta mirwano ibayeho). Nimuramuka mwumviye Allah, azabaha ibihembo byiza, ariko nimutera umugongo nk’uko mwabigenje mbere, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza.
التفاسير العربية:
لَّيۡسَ عَلَى ٱلۡأَعۡمَىٰ حَرَجٞ وَلَا عَلَى ٱلۡأَعۡرَجِ حَرَجٞ وَلَا عَلَى ٱلۡمَرِيضِ حَرَجٞۗ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ يُدۡخِلۡهُ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَمَن يَتَوَلَّ يُعَذِّبۡهُ عَذَابًا أَلِيمٗا
Abafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye amaguru, ndetse n’abafite uburwayi ubwo ari bwo bwose, nta mugayo cyangwa icyaha bazabarwaho (igihe batagiye ku rugamba). Bityo, uzumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru); naho uzatera umugongo, (Allah) azamuhanisha ibihano bibabaza.
التفاسير العربية:
۞ لَّقَدۡ رَضِيَ ٱللَّهُ عَنِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ إِذۡ يُبَايِعُونَكَ تَحۡتَ ٱلشَّجَرَةِ فَعَلِمَ مَا فِي قُلُوبِهِمۡ فَأَنزَلَ ٱلسَّكِينَةَ عَلَيۡهِمۡ وَأَثَٰبَهُمۡ فَتۡحٗا قَرِيبٗا
Mu by’ukuri Allah yishimiye abemeramana ubwo bakurahiriraga kugushyigikira (baguha ikiganza, yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi,
التفاسير العربية:
وَمَغَانِمَ كَثِيرَةٗ يَأۡخُذُونَهَاۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمٗا
Ndetse n’iminyago myinshi banyagaga. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
التفاسير العربية:
وَعَدَكُمُ ٱللَّهُ مَغَانِمَ كَثِيرَةٗ تَأۡخُذُونَهَا فَعَجَّلَ لَكُمۡ هَٰذِهِۦ وَكَفَّ أَيۡدِيَ ٱلنَّاسِ عَنكُمۡ وَلِتَكُونَ ءَايَةٗ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ وَيَهۡدِيَكُمۡ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Allah yabasezeranyije kunyaga iminyago myinshi, kandi abanza kubihutishiriza iyi (intsinzi ya Khaybari), ndetse abarinda amaboko y’abantu (bashakaga kubagirira nabi); kugira ngo bibe ikimenyetso ku bemeramana, no kugira ngo abayobore mu nzira igororotse,
التفاسير العربية:
وَأُخۡرَىٰ لَمۡ تَقۡدِرُواْ عَلَيۡهَا قَدۡ أَحَاطَ ٱللَّهُ بِهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٗا
N’indi (ntsinzi) mutashoboye kugeraho, Allah arayibazigamiye. Kandi Allah ni Ushobora byose.
التفاسير العربية:
وَلَوۡ قَٰتَلَكُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوَلَّوُاْ ٱلۡأَدۡبَٰرَ ثُمَّ لَا يَجِدُونَ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
N’iyo abahakanyi baza kubarwanya, bari kubatera umugongo (bahunga), kandi ntibari kubona umurinzi cyangwa umutabazi.
التفاسير العربية:
سُنَّةَ ٱللَّهِ ٱلَّتِي قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلُۖ وَلَن تَجِدَ لِسُنَّةِ ٱللَّهِ تَبۡدِيلٗا
Uwo ni umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) wabayeho kuva kera. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya Allah.
التفاسير العربية:
وَهُوَ ٱلَّذِي كَفَّ أَيۡدِيَهُمۡ عَنكُمۡ وَأَيۡدِيَكُمۡ عَنۡهُم بِبَطۡنِ مَكَّةَ مِنۢ بَعۡدِ أَنۡ أَظۡفَرَكُمۡ عَلَيۡهِمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرًا
Ni We wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (ahitwa Hudaybiyat) nyuma y’uko (Allah) abahaye intsinzi kuri bo. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
التفاسير العربية:
هُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَصَدُّوكُمۡ عَنِ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ وَٱلۡهَدۡيَ مَعۡكُوفًا أَن يَبۡلُغَ مَحِلَّهُۥۚ وَلَوۡلَا رِجَالٞ مُّؤۡمِنُونَ وَنِسَآءٞ مُّؤۡمِنَٰتٞ لَّمۡ تَعۡلَمُوهُمۡ أَن تَطَـُٔوهُمۡ فَتُصِيبَكُم مِّنۡهُم مَّعَرَّةُۢ بِغَيۡرِ عِلۡمٖۖ لِّيُدۡخِلَ ٱللَّهُ فِي رَحۡمَتِهِۦ مَن يَشَآءُۚ لَوۡ تَزَيَّلُواْ لَعَذَّبۡنَا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡهُمۡ عَذَابًا أَلِيمًا
Abo ni bo bahakanye bakanabakumira (mwebwe abemeramana) kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo yari aziritse (yagombaga gutangwaho ibitambo) ntagere aho yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; nuko bikabatera umugayo (mukabarwaho icyaha) ku byo mutari muzi. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashaka. (Ariko abo bemeramana) iyo baza kuba bitandukanyije (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza.
التفاسير العربية:
إِذۡ جَعَلَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلۡحَمِيَّةَ حَمِيَّةَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ فَأَنزَلَ ٱللَّهُ سَكِينَتَهُۥ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَعَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَأَلۡزَمَهُمۡ كَلِمَةَ ٱلتَّقۡوَىٰ وَكَانُوٓاْ أَحَقَّ بِهَا وَأَهۡلَهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), Allah yamanuye ituze ku Ntumwa ye no ku bemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo kugandukira (Allah); kandi bari barikwiye ndetse ari na bo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu.
التفاسير العربية:
لَّقَدۡ صَدَقَ ٱللَّهُ رَسُولَهُ ٱلرُّءۡيَا بِٱلۡحَقِّۖ لَتَدۡخُلُنَّ ٱلۡمَسۡجِدَ ٱلۡحَرَامَ إِن شَآءَ ٱللَّهُ ءَامِنِينَ مُحَلِّقِينَ رُءُوسَكُمۡ وَمُقَصِّرِينَ لَا تَخَافُونَۖ فَعَلِمَ مَا لَمۡ تَعۡلَمُواْ فَجَعَلَ مِن دُونِ ذَٰلِكَ فَتۡحٗا قَرِيبًا
Mu by’ukuri Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu Musigiti Mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi.
التفاسير العربية:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ رَسُولَهُۥ بِٱلۡهُدَىٰ وَدِينِ ٱلۡحَقِّ لِيُظۡهِرَهُۥ عَلَى ٱلدِّينِ كُلِّهِۦۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدٗا
Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya.
التفاسير العربية:
مُّحَمَّدٞ رَّسُولُ ٱللَّهِۚ وَٱلَّذِينَ مَعَهُۥٓ أَشِدَّآءُ عَلَى ٱلۡكُفَّارِ رُحَمَآءُ بَيۡنَهُمۡۖ تَرَىٰهُمۡ رُكَّعٗا سُجَّدٗا يَبۡتَغُونَ فَضۡلٗا مِّنَ ٱللَّهِ وَرِضۡوَٰنٗاۖ سِيمَاهُمۡ فِي وُجُوهِهِم مِّنۡ أَثَرِ ٱلسُّجُودِۚ ذَٰلِكَ مَثَلُهُمۡ فِي ٱلتَّوۡرَىٰةِۚ وَمَثَلُهُمۡ فِي ٱلۡإِنجِيلِ كَزَرۡعٍ أَخۡرَجَ شَطۡـَٔهُۥ فَـَٔازَرَهُۥ فَٱسۡتَغۡلَظَ فَٱسۡتَوَىٰ عَلَىٰ سُوقِهِۦ يُعۡجِبُ ٱلزُّرَّاعَ لِيَغِيظَ بِهِمُ ٱلۡكُفَّارَۗ وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِنۡهُم مَّغۡفِرَةٗ وَأَجۡرًا عَظِيمَۢا
Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi ba bandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basali), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (na We). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basali). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku ruti rwacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemeramana) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye.
التفاسير العربية:
 
ترجمة معاني سورة: الفتح
فهرس السور رقم الصفحة
 
ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - فهرس التراجم

ترجمة معاني القرآن الكريم إلى اللغة الكينيارواندية، ترجمها فريق جمعية مسلمي روندا.

إغلاق