Ni We Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara (Uri hejuru ya buri kintu) akaba n’Utagaragara (uri bugufi ya buri kintu). Kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kintu.
Ni We waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe namwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf, Ayat ya 54
Ni We uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi.
None se kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari We ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na ba bandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rusumba urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.
Na ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze (nta n’imwe barobanuye), ni bo banyakuri ndetse bakaba n’abahamya kwa Nyagasani wabo. Bazagororerwa ibihembo byabo n’urumuri rwabo. Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro.
Nimwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ubw’ikirere n’isi; ryateguriwe abemeye Allah n’Intumwa ze. Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashaka; kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.
Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimugandukire Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.
(Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.