Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri ba bandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri Allah ari We Uwihagije, Ushimwa cyane.
Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira (abandi) kubamenesha. Ariko abazabagira inshuti ni bo nkozi z’ibibi.