Indyarya niziza zikugana (yewe Muhamadi), zizavuga ziti “Turemeza ko mu by’ukuri uri Intumwa ya Allah.” (Ibyo zizabivuga) kandi Allah azi neza ko uri Intumwa ye, nyamara Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma.
Ni bo bavuga bati “Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanyije na yo. Nyamara Allah ni we nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa.”
(Indyarya) ziravuga ziti “Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi).” Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi.