Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni We Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza; byongeye kandi n’abamalayika bazamushyigikira.
Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah).