[1] A’arafu ni ahantu hirengeye hagati y’Ijuru n’umuriro Allah yageneye abo ibikorwa byabo byiza bizaba bingana n’ibibi bakoze. Abazaba bari aho bazaba bareba mu ijuru no mu muriro. Ariko nyuma yaho, Allah azabagirira impuhwe abinjize mu ijuru.
[1] ]Ukuganza kwa Allah hejuru ya Ar’shi ni ukuganza kwihariye, kuberanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, gutandukanye n’ukw’ibiremwa kandi kudasanishwa n’ukwabyo. Naho ijambo Ar’shi bisobanuye intebe y’icyubahiro y’ubwami bwa Allah, ifite abamalayika bayiteruye, ikaba imeze nk’umutemeri uri hejuru y’ibirere n’isi. Ar’shi ni cyo kiremwa kiruta ibindi byose mu bunini kandi ni na cyo kiremwa kiri hejuru y’ibindi biremwa byose kuko iteretse hejuru y’ijuru rya karindwi. Bityo Allah ayiganjeho kandi ni We uri hejuru y’ibintu byose.
[1] Adi ni ubwoko bwari butuye Ah’qaf. Ubu ni hagati y’igihugu cya Saudi Arabia, Oman ndetse na Yemen.
[1] Madiyani ni izina ry’ahantu ryitiriwe ubwoko bwari butuye mu ishyamba ry’inzitane mu nzira z’ahitwa Hijazi ho mu gihugu cya Arabiya Sawudite.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane, mu gifaransa zitwa Cailles, bohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] Uyu murongo ugaragaza ko kuba Allah yarahurije hamwe roho za bene Adamu bose akazibwira, ari yo nkomoko yo kuba umuntu wese avuka azi Imana kabone n’ubwo ntaho yaba yarabyigishijwe.
[1] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.