Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-কাহাফ   আয়াত:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَا فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ لِلنَّاسِ مِن كُلِّ مَثَلٖۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ أَكۡثَرَ شَيۡءٖ جَدَلٗا
Kandi rwose twagaragarije umuntu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an (kugira ngo azikuremo amasomo), ariko umuntu ni umunyempaka kurusha ibindi biremwa byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا مَنَعَ ٱلنَّاسَ أَن يُؤۡمِنُوٓاْ إِذۡ جَآءَهُمُ ٱلۡهُدَىٰ وَيَسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّهُمۡ إِلَّآ أَن تَأۡتِيَهُمۡ سُنَّةُ ٱلۡأَوَّلِينَ أَوۡ يَأۡتِيَهُمُ ٱلۡعَذَابُ قُبُلٗا
Nta kindi cyabujije abantu kwemera no gusaba imbabazi Nyagasani wabo ubwo umuyoboro (Qur’an) wabageragaho, usibye (ubwibone bwabo no gusaba Intumwa) ko bagerwaho (n’ibihano) nk’ibyashyikiye abababanjirije, cyangwa bakagerwaho n’ibihano imbonankubone.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا نُرۡسِلُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّا مُبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَۚ وَيُجَٰدِلُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِٱلۡبَٰطِلِ لِيُدۡحِضُواْ بِهِ ٱلۡحَقَّۖ وَٱتَّخَذُوٓاْ ءَايَٰتِي وَمَآ أُنذِرُواْ هُزُوٗا
Kandi nta kindi gituma twohereza Intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) ndetse zinababurire. Naho ba bandi bahakanye, bajya impaka z’ibinyoma kugira ngo baburizemo ukuri. Kandi amagambo yanjye ndetse n’ibyo (bihano) baburirwa babigize ibikinisho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن ذُكِّرَ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦ فَأَعۡرَضَ عَنۡهَا وَنَسِيَ مَا قَدَّمَتۡ يَدَاهُۚ إِنَّا جَعَلۡنَا عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ أَكِنَّةً أَن يَفۡقَهُوهُ وَفِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَقۡرٗاۖ وَإِن تَدۡعُهُمۡ إِلَى ٱلۡهُدَىٰ فَلَن يَهۡتَدُوٓاْ إِذًا أَبَدٗا
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha wa wundi wibukijwe amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo, akanibagirwa ibyo amaboko ye yakoze? Mu by’ukuri twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa (Qur’an), ndetse tunaziba amatwi yabo. N’ubwo wabahamagarira kuyoboka (inzira y’ukuri), ntibazigera bayoboka na rimwe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَرَبُّكَ ٱلۡغَفُورُ ذُو ٱلرَّحۡمَةِۖ لَوۡ يُؤَاخِذُهُم بِمَا كَسَبُواْ لَعَجَّلَ لَهُمُ ٱلۡعَذَابَۚ بَل لَّهُم مَّوۡعِدٞ لَّن يَجِدُواْ مِن دُونِهِۦ مَوۡئِلٗا
Kandi Nyagasani wawe ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. Iyo aza kubahora ibyo bakora, rwose yari kubihutishiriza ibihano, ariko bafite igihe (cyabo ntarengwa) batazigera babonera ubuhungiro.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَتِلۡكَ ٱلۡقُرَىٰٓ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡ لَمَّا ظَلَمُواْ وَجَعَلۡنَا لِمَهۡلِكِهِم مَّوۡعِدٗا
Kandi n’iyi midugudu (y’abantu ba Loti na Hudu ndetse na Swalehe) twayoretse ubwo abayituye bakoraga ibibi. Kandi iyorekwa ryabo ryari ryarashyiriweho igihe ntarengwa.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِفَتَىٰهُ لَآ أَبۡرَحُ حَتَّىٰٓ أَبۡلُغَ مَجۡمَعَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ أَوۡ أَمۡضِيَ حُقُبٗا
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga umukozi we ati “Sinzigera mpagarika urugendo ntageze ku masangano y’inyanja ebyiri cyangwa nkagenda imyaka n’imyaniko” (kugeza mpuye n’uwo nshaka).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَلَمَّا بَلَغَا مَجۡمَعَ بَيۡنِهِمَا نَسِيَا حُوتَهُمَا فَٱتَّخَذَ سَبِيلَهُۥ فِي ٱلۡبَحۡرِ سَرَبٗا
Nuko bageze ku masangano yazo, bahibagirirwa ifi yabo maze (ya fi ihinduka nzima) yifatira inzira yo mu nyanja.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-কাহাফ
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ